Digiqole ad

Rusizi: Umusore uri mu biruhuko yagiye koga mu Kivu arapfa

 Rusizi: Umusore uri mu biruhuko yagiye koga mu Kivu arapfa

Abatazi koga basabwa kwirinda kwishora mu mazi uko biboneye kuko yabageza ku rupfu

*Uyu muhungu yigaga muwa gatanu muri Groupe Scolaire Gafunzo
*Bagenzi be ngo ntibari bazi ko atazi koga
*Yaguye mu mazi ku cyumweru bamubona nimugoroba

Gadi Mugisha umusore w’ikigero cy’imyaka 17 yari yaburiwe irengero nyuma yo kujyana na bagenzi be koga mu Kivu, umurambo we wabonetse ku cyumweru nimugoroba.

Abatazi koga basabwa kwirinda kwishora mu mazi uko biboneye kuko yabageza ku rupfu
Abatazi koga basabwa kwirinda kwishora mu mazi uko biboneye kuko yabageza ku rupfu

Amakuru agera k’Umuseke avuga ko bagenzi be batari bazi ko we atazi koga, ngo yinjiye mu mazi bisanzwe hashize umwanya muto baramubura barashakisha ubwabo baraheba, baratabaza.

Nyuma batabaje ubuyobozi n’inzego z’umutekano.

Umwe mu bana bari kumwe nawe b’urungano yabwiye Umuseke ati “ntitwari tuzi ko atazi koga, yagiyemo hashize akanya tubura aho arengeye. Twababajwe cyane no kumubona yapfuye.”

Gervain Ntivuguruzwa Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe ari naho uyu musore yarohamiye yabwiye Umuseke ko ababyeyi bari kudohoka bakibagirwa inshingano ku bana bari mu biruhuko.

Ntivuguruzwa ati “birababaje kubura umwana nk’uyu u Rwanda rwari rutezeho ejo heza. Ababyeyi nibongere bite ku bana bari mu biruhuko, abana nabo bamenye ko ubuzima buhenda birinde kwishora mu mazi batazi koga.”

Gadi Mugisha warohamye yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu karere ka Nyamasheke kuri Groupe Scolaire Gafunzo, yari mu biruhuko iwabo mu karere ka Rusizi.

Byari biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa mbere.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE. RW

en_USEnglish