Month: <span>July 2016</span>

Imikurire y’Abanyarwanda mu myaka ishize yagabanutseho cm 5

Ubushakashatsi ku mikurire y’abantu ku Isi bugaragaza ko mu bihugu bimwe abantu biyongereye mu ndeshyo no mu bigango, ariko bukagaragaza ko mu bihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambare imikurire y’abantu yasubiye inyuma harimo no mu Rwanda. Abagore bo muri Korea y’Epfo n’abagabo bo muri Iran ubushakshatsi bugaragaza ko bakuze cyane mu myaka 100 ishize, n’ubwo […]Irambuye

ISON BPO yashinzwe Serivise za “Call Center” za MTN-Rwanda

MTN-Rwanda yamaze kugirana amasezerano n’ikigo mpuzamahanga ISON BPO Rwanda Limited kugira ngo abe aricyo kizajya gitanga Serivise zo gufasha abakiliya bayo zizwi nka “Call center”, ubundi zari mu maboko y’ikigo “CET Consulting”. Kuva tariki ya 01 Kanama 2016, Serivise za ‘Call Center’ ya MTN-Rwanda zirajya mu maboko ya ISON BPO isanzwe ikorera mu bihugu 16 […]Irambuye

Abafana ni intwaro yatugejeje muri 1/4 – Mutokambali

Kigali – Ikipe y’igihugu ya basketball y’abatarengeje imyaka 18 yageze muri ¼ cy’irangiza ari iya kabiri mu itsinda ryayo nyuma yo gutsinda Algeria amanota 53-40. Muri 1/4 rukazahura na Tunisia. Ku mugoroba kuwa Gatatu tariki ya 27 Nyakanga 2016, kuri Stade Amahoro i Remera benshi bari baje gushyigikira aba bana bakomeje kwihagararaho muri marushanwa nyafurika […]Irambuye

Rabagirana Worship Band, yateguye igitaramo kiswe ‘Arise 2016’

Itsinda Rabagirana  Worship Band  rigiye gukora igitaramo cyiswe “Arise2016 “ mu rwego rwo gufatanya n’abanyarwanda mu kuramya Imana mu buryo bwimbitse. Ubusanzwe iryo tsinda rigizwe n`abasore n`inkumi b`abanyamuziki rikora igitaramo bise ” Arise ” buri mwaka. Itsinda rya Rabagirana Worship Band rivuga ko intego nyamukuru muri icy’igitaramo ari ukuramya Imana mu buryo bw’imbitse no kubona […]Irambuye

Gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imihango bifite ibyiza n’ibibi

Urubuga rwa Internet rwandika inkuru z’ubuzima Doctissimo.com rwandika ko n’ubwo mu gihe cy’imihango abagore bamwe bababara abandi na bo bakagubwa nabi mu buryo butandukanye nko kugira iseseme, gucika umugongo, kubabara umutwe cyangwa mu kiziba cy’inda, kugira umushiha, abandi bo ngo biba ntacyo bibabwiye ku buryo gukora imibonano muro icyo gihe babifata nk’ibisanzwe. Abantu benshi usanga […]Irambuye

Rwanda: Abakomoka ku bakoze Jenoside na bo bahungabanyijwe na yo

Ubwo Abashakashatsi b’Abanyarwanda bagaragazaga ubushakashatsi bwabo ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi n’imibanire y’Abanyarwanda nyuma yayo, berekanye ko ihungabana riri ku barokotse Jenoside n’ababakomokaho ryageze no ku bakomoka ku bakoze Jenoside. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abakomoka ku  bakoze Jenoside bumva bafite ipfunwe n’ikimwaro biturutse ku byo benewabo bakoze bityo ibi bikagira ingaruka mu mitekerereze yabo […]Irambuye

Rubavu: Daihatsu yagonze Minibus zombi zifatwa n’inkongi, 2 barapfa

Gisenyi – Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, ahagana mu ma Saa moya, imodoka ya Daihatsu yakoze impanuka irashya irakongoka inagonga taxi Minibus nayo irashya. Umushoferi wari utwaye Daihatsu n’umufasha we (tandiboyi) bahiriyemo barapfa. Iyi modoka ya Daihatsu ngo yabuze feri iri kumanuka hafi y’ibitaro bya Gisenyi mu kagari ka Nengo Umurenge wa Gisenyi hafi […]Irambuye

Karongi: Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba twarengeje imisoro yari yitezwe, abasora babishimiwe

Kuri uyu wa 27 Nyakanga, mu Karere ka Karongi habereye umuhango wo kwerekana imisoro y’uturere tw’Intara y’Iburengerazuba yakiriwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro, ndetse habaho no gushima abasora bujuje inshingano zabo uko bigomba. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’uburengerazuba   JABO Paul yashimiye abasora bo muri iyi Ntara uburyo bakomeje kwiyongera, ndetse bakaba batanga imisoro neza. Byatumye intego y’amafaranga […]Irambuye

Zimbabwe: Mugabe yavuze ko atiteguye kuva ku butegetsi

Mu ijambo Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yagezaga ku bahoze ari abarwanyi “Ancient Combattants” (ba Sekombata) bafatanyije kurwanira ubwigenge, ariko bakaba bamwe muri bo baratangaje ko batamushyigikiye, yavuze ko atiteguye kuva ku butegetsi, ndetse ko abanditse ibaruwa y’uko batamushyigikiye bazahanwa. Perezida Mugabe uheruka mu nama rusange y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa i Kigali, yanenze cyane bamwe […]Irambuye

59% by’abitwa ‘Abasigajwe inyuma n’amateka’ bahitamo kwitwa ‘Abatwa’

Kakiru – Richard Ntakirutimana wari mu bashakashatsi bateraniye mu Karere ka Gasabo  kuri uyu wa gatatu yavuze ko 59% by’abasigajwe inyuma n’amateka yabajije bavuze ko bumva bakwitwa ‘Abatwa’ kurusha ko bakwitwa ‘abasigajwe inyuma n’amateka’.. Ibi ngo nibyo bituma bumva ko ari bamwe mu Banyarwanda kuko ngo mu basigajwe inyuma n’amateka harimo abagore, abafite ubumuga, abasilamu […]Irambuye

en_USEnglish