Digiqole ad

Rwanda: Abakomoka ku bakoze Jenoside na bo bahungabanyijwe na yo

 Rwanda: Abakomoka ku bakoze Jenoside na bo bahungabanyijwe na yo

Theoneste Rutayisire imbere ari kumwe na Phil Clark usanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza

Ubwo Abashakashatsi b’Abanyarwanda bagaragazaga ubushakashatsi bwabo ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi n’imibanire y’Abanyarwanda nyuma yayo, berekanye ko ihungabana riri ku barokotse Jenoside n’ababakomokaho ryageze no ku bakomoka ku bakoze Jenoside.

Theoneste Rutayisire imbere ari kumwe na Phil Clark usanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza
Theoneste Rutayisire imbere ari kumwe na Phil Clark usanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abakomoka ku  bakoze Jenoside bumva bafite ipfunwe n’ikimwaro biturutse ku byo benewabo bakoze bityo ibi bikagira ingaruka mu mitekerereze yabo ndetse bamwe bagahinduza amazina cyangwa bakimuka iwabo.

Theoneste Rutayisire wiga imenyamuntu (Anthropologie) muri Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi yavuze ko mu gihe Gacaca yabaga hari abana bagiye kumva ubuhamya bwavungwaga n’ababyeyi babo.

Nyuma ngo ubushakashatsi yakoze bwasanze bamwe muri aba bana bafite ibibazo by’ihungabana birimo kuba bibaza icyateye ababyeyi babo kwica abandi babaziza ubusa bityo bakumva batakwitwa benewabo kuko bibatera icyasha kandi nta ruhare bagize mu  byabaye.

Kuba kandi ngo bumva ko benewaboo bafunze bazira uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bituma bumva babakumbuye kuko basangiye amaraso ariko bakwibuka ko bagize uruhare muri Jenoside bigatuma bumva bashobewe.

Uyu muhanga yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bitandukanye n’ibyabaye mu Burayi ubwo Abayahuudi bicwaga n’aba Nazi ba Hitler Adolphe.

Mu Budage abakomoka ku bakoze Jenoside yakorewe Abayahudi (1935-1945) bo ngo bumva bafitiye umujinya abo benewabo.

Kuba muri biriya bihugu hari abakomoka ku bahoze ari AbaNazi ariko ubu bize, bakaba baba no mu mijyi ikomeye, bituma babasha gusesengura ibyabaye bakibaza niba ari ubujiji bwabibateye cyanwgwa ari ubugome gusa, ibi bikabatera uburakari.

Dr Richard Benda wigisha muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza yagarutse ku kamaro ka ‘Ndi Umunyarwanda’ nk’uko byagarutsweho na Youth Connect Forum ubwo yatangizwaga muri 2014.

Uyu mushakashatsi yavuze ko Ndi Umunyarwanda ari imwe mu ngamba zakoreshwa mu kongera umuvuduko w’ubwiyunge no guteza imbere Ubunyarwanda, ariko yongereho ko n’abana bakomoka ku bakoze Jenoside bagomba gufatwa nk’abahungabanyijwe na yo bityo komora umuryango nyarwanda bigakorwa mu buryo bukomatanyije.

Abatanze ibitekerezo ku ngingo zaganiriweho bashimye abakoze ubushakashatsi ariko basaba ko ubutaha bazanoza uburyo n’umubare w’ababazwa kugira ngo ibizavamo bizabe ari ibintu bifite ingufu kurushaho.

Umushakashatsi Rafiki Obaldo yakoze ku bijyanye n'indirimbo mu kubaka umuryango nyarwanda
Umushakashatsi Rafiki Obaldo yakoze ku bijyanye n’indirimbo mu kubaka umuryango nyarwanda
Bamwe mu bari baje gukurikirana ibyavuye mu bushakashatsi
Bamwe mu bari baje gukurikirana ibyavuye mu bushakashatsi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ubwiyunge nyabwo bwubakirwa ku butabera burengera bose, ku kubwizanya ukuri kose ku byabaye mu gihugu, ku kubungabunga umutekano wa bose no gusaranganya neza ibyiza by’igihugu nta vangura. Ibindi biba ari ibipindi wa mugani wa Prezida Kagame. Youth Connect batangaho urugero, uko yari yatangiye, aba jeunes babwizanyaga ukuri kutari ukwa sens unique, kandi bashyize hamwe bigaragara. Ariko abanyapolitiki bayitesheje umurongo n’intumbero Bamporiki wari wayitangije aricecekera. Kuvugana indya si benshi bikundira.

  • Hari ubwo mbona abakomoka ku babyeyi bo ku mpande zombi bagombye gushinga nka NGO/ONG kuko nibo bumva agaciro ko guharanira ubunyarwanda/ubwiyunge kurusha abandi….!

  • Ngaho ubwo byakozweho ubushakashatsi ngo na ba Docteurs bigisha kandi mu Universities zo hanze ubwo byabaye ukuri. Icyo mushaka babahe.

  • Nikibazo gikomeye. Nibyo umwana ukomoka kuwakoze genocide afite imfunwe. Ariko hari undi mwana mbona ubushakashansi bwibagiwe. Ni umwana wiciwe kandi akaba shyirwa muruhande rwabakoze genocide. Uyu mwana aracece kuko ntaho avugira ariko azineza abamwiciye. Yakomeje gushirira kumutima kuko ntaho yavugira. Bene abana barahari benshyi mugihugu.

  • icyo dushaka nkabana burwanda ni ikiduhuza tukubaka ubumwe nyabwo buzira kwishishanya.harakabaho reta yubumwe bwabanyarwanda yarwanyije ivangura iryo ariryo ryose.

Comments are closed.

en_USEnglish