Abafana ni intwaro yatugejeje muri 1/4 – Mutokambali
Kigali – Ikipe y’igihugu ya basketball y’abatarengeje imyaka 18 yageze muri ¼ cy’irangiza ari iya kabiri mu itsinda ryayo nyuma yo gutsinda Algeria amanota 53-40. Muri 1/4 rukazahura na Tunisia.
Ku mugoroba kuwa Gatatu tariki ya 27 Nyakanga 2016, kuri Stade Amahoro i Remera benshi bari baje gushyigikira aba bana bakomeje kwihagararaho muri marushanwa nyafurika ya basketball y’abatarenge imyaka 18.
Nubwo amanota yabaye make, u Rwanda rwananiye Algeria aho agace ka mbere karangiye u Rwanda rutsinze amanota 11-6 ya Algeria, aka kabiri karangira Algeria itsinze u Rwanda ku manota 10-9.
Bagiye kuruhuka u Rwanda ruyoboye ku manota 20-16, bagaruka mu kibuga ingimbi z’umutoza Mutokambali Moïse zikomeza kwihagararaho zitsinda agace ka gatatu ku manota 13-11 n’aka kane ku manota 20-13.
Furaha Cadeau de Dieu w’u Rwanda yatsinze 13, Sano Gasana atsinda 10, Nshobozwabyosenumukiza ndetse na Shema Osborn batsinda amanota 9 buri umwe.
Muri Algeria, Sahbi Mohamed Akram yatsinze amanota 10, Chebel Louai Abdelbassat atsinda 9, naho Hailouf Abderrahmane ndetse na Boussad Mohamed batsinda 5 kuri buri umwe.
Nyuma y’umukino, umutoza w’u Rwanda Moïse Mutokambali yatangaje ko ashimira abafana cyane kuko bakomeje kuba inyuma y’abasore b’u Rwanda, kandi ko bibafasha bagakoresha imbaraga nyinshi,
“Kubona abantu bagana gutya baza gushyigikira imikino y’abana ni igitangaza. Turabashimira cyane, kandi bituma abakinnyi bakurikiza amabwiriza tubaha neza kuko baba bashyigikiwe. Navuga ko ariyo ntwaro itugejeje aha.”- Moïse Mutokambali
Aya makipe yaharaniraga umwanya wa kabiri mu itsinda rya kabiri kuko Mali yatsinze imikino yose, ari yo ya mbere.
Uko imikino ya 1/4 iteganyijwe kuwa gatanu:
13.30 #IvoryCoast – #Angola
15.45 #Algeria – #Misiri
18.00 #Tunisia – #Rwanda
20.15 #RDCongo – #Mali
Roben NGABO
UM– USEKE.RW