Digiqole ad

ISON BPO yashinzwe Serivise za “Call Center” za MTN-Rwanda

 ISON BPO yashinzwe Serivise za “Call Center” za MTN-Rwanda

MTN-Rwanda yamaze kugirana amasezerano n’ikigo mpuzamahanga ISON BPO Rwanda Limited kugira ngo abe aricyo kizajya gitanga Serivise zo gufasha abakiliya bayo zizwi nka “Call center”, ubundi zari mu maboko y’ikigo “CET Consulting”.

Kuva tariki ya 01 Kanama 2016, Serivise za ‘Call Center’ ya MTN-Rwanda zirajya mu maboko ya ISON BPO isanzwe ikorera mu bihugu 16 ku Isi.

Ni Ikigo kimaze kubaka izina muri izi Serivise muri Afurika no ku mugabane wa Asia. By’umwihariko muri Afurika gifite abakozi barenga 10,000 mu bihugu 14 gikoreramo.

Kwegurira inshingano nk’izi za ‘Call center’ ibigo bibifitiye ubushobozi n’inararibonye, bifasha mu kugabanya ikiguzi byatwaraga, bigatuma izo Serivise zirushaho kugera ku bakiliya neza kandi ikigo kikabasha kwita ku izindi nshingano zacyo neza.

Avuga kuri iki gikorwa, Annie Bilenge, umuyobozi mukuru ushinzwe ibicuruzwa no kubisakaza muri MTN-Rwanda yavuze ko ISON izwiho ubushobozi bwo gucungira neza ibindi bigo serivise zinyuranye ku rwego rwo hejuru.

Ati “Twizeye ko uku guha call center yacu ISON bizadufasha kuzamura urwego rwa Serivise no kwegera abakiliya kugira ngo tubashe gukomeza kuba ikigo cya mbere cy’itumanaho mu Rwanda.”

BPO ngo ifite ibikorwaremezo byo ku rwego mpuzamahanga biyifasha gutanga Serivise z’amajwi, izitari iz’amajwi, n’izndi zose zifasha kwegera umukiliya ku buryo anyurwa na Serivise ahabwa.

Bilenge ati “Ibi bijyanye n’intego nyamukuru ya gahunda yacu yo kongerera agaciro no kunoza Serivise zacu duha abakiliya bacu, kandi tugakomeza na business yacu mu buryo burambye.”

ISON BPO ikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2012, ikaba yarabashije guha akazi abantu barenga 200 muri iyi myaka hafi ine gusa imaze. Muri rusange muri Afurika ikaba ifite abakozi barenga ibihumbi 10, barimo 9,950 b’abanebihugu ikoreramo.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish