Digiqole ad

59% by’abitwa ‘Abasigajwe inyuma n’amateka’ bahitamo kwitwa ‘Abatwa’

 59% by’abitwa ‘Abasigajwe inyuma n’amateka’ bahitamo kwitwa ‘Abatwa’

Kakiru – Richard Ntakirutimana wari mu bashakashatsi bateraniye mu Karere ka Gasabo  kuri uyu wa gatatu yavuze ko 59% by’abasigajwe inyuma n’amateka yabajije bavuze ko bumva bakwitwa ‘Abatwa’ kurusha ko bakwitwa ‘abasigajwe inyuma n’amateka’.. Ibi ngo nibyo bituma bumva ko ari bamwe mu Banyarwanda kuko ngo mu basigajwe inyuma n’amateka harimo abagore, abafite ubumuga, abasilamu n’abandi batahabwaga umwanya bakwiye.

Richard Ntakirutimana umwe mu bakoze ubushakashatsi
Richard Ntakirutimana umwe mu bakoze ubushakashatsi

Hari mu nama yari igamije kurebera hamwe uko Abanyarwanda babana n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hitawe cyane cyane ku bakomoka ku bahamijwe n’inkiko uruhare  muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasigajwe inyuma n’amateka no kureba uko Jenoside yigishwa mu mashuri yo mu byiciro binyuranye mu Rwanda.

Ntakirutimana avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka  yabajije yasanze 67% muri bo badasobanukiwe n’iryo zina n’impamvu yaryo.

Abavuga ko bumva icyo bisobunuye ngo ni 20% uretse ko nabo ngo babiha ubusobanuro budafututse nko kuba utaravukanye imbuto, kuvumwa n’Imana, kutagira ijambo mu bagabo n’ibindi.

Uyu mushakashatsi yavuze ko ibisubizo yahawe byerekana ko 59% by’abajijwe bemera ko kwitwa Abatwa aribyo bituma bumva ko ari Abanyarwanda nk’abandi bityo bagasaba ko byakubahirizwa.

Ubushakashatsi ngo bwerekana ko iyo bumvise ko basigajwe inyuma n’amateka bumva ko abandi banyarwanda aribo nyirabayazana wo gusigara inyuma kwabo mu majyambere.

Richard Ntakirutimana usanzwe ari impuguke mu mategeko asanga ari ngombwa ko kurushaho kwegera abasigajwe inyuma n’amateka, abahanga bakabakoraho ubushakashatsi bityo bakabamenya neza mbere yo kubafatira ingamba zo kubavana mu buzima ubwabo babona ko bubabereye.

Uyu muhanga yasanze ijambo ‘abasigajwe inyuma n’Amateka’ ritareba Abatwa gusa ahubwo ngo harimo n’abagore, abafite ubumuga, Abasilamu (nyuma gato y’umwaduko w’Ubukirisitu mu Rwanda) n’abandi bantu ku giti cyabo.

Yaboneyeho gusaba ko abashinzwe gufasha Abatwa, nk’uko ba nyirubwite biyita, bagomba kubegera bakabumvisha akamaro ko guturana no kubana n’abandi banyarwanda.

Bamwe mu bitabiriye iriya nama baganiriye n’Umuseke bavuze ko bigoye kwemerera bariya bantu kwitwa Abatwa kuko byaba ari ukugarura amoko mu Banyarwanda kandi gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ igamije kubaka ubunyarwanda budashingiye ku cyiswe ‘amoko’.

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko ba nyirubwite aribo bagomba guhabwa uburyo bwo kumvishwa akamaro no kwihuza n’abandi aho gufatirwa imyanzuro batagizemo uruhare cyane cyane ko n’abandi banyarwanda bagira uruhare mu byemezo bibafatirwa.

Alice Karekezi na we ni umushakashatsi yakoze ku kamaro ka Girinka Munyarwanda mu kunga Abanyarwanda
Alice Karekezi na we ni umushakashatsi yakoze ku kamaro ka Girinka Munyarwanda mu kunga Abanyarwanda

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

50 Comments

  • Hari uwo twaganiriye arambwira ngo bakitwa abatwa niho baryaga byinshi, ngo kuko baranenwaga bagahabwa iyabo nzoga ntawuyibateraho bityo bakayinywa bonyine bagahaga, aho itungo ridakuze (ikirambu) ryapfuye bakavuga ngo nibahamagare abatwa barijyane, ngo none aho batangiye gusangira n’abandi ngo nta kintu bakibona.

  • Abatari abatwa se ariko bibonaga muri uwo murongo bo bazitwa bande? Nk’abahutsi?!

  • Ark abanyarwanda mujya mu mbabaza yo ngereranyije n’ahandi ibindi bihugu bigeze mwiterambere ryo mumutwe mwebwe niyo mpamvu uzasanga uburezi bwanyu butazaterintabwe na rimwe kuberako uzarebe abanyamakuru hafi 90% usanga bazi gusoma icyongereza n’igifaransa no kucyumva ark kukivuga wapi kandi ugasanga bariyemera sana bijya bimbabaza sana yo ndeba ibindi bigugu muri Africa ukuntu usanga bafite impano
    Ngarutse kuribi rero nabyo nuko n’ubujiji ubita abasigaje inyuma n’amateka gute c kandi mubatwa harimo abize,abakire n’abandi bajijutse ahubwo abatutsi nibo basigajwe inyuma n’amateka ugendeye kumateka yibyo bakorewe babuzwa kwiga n’ibindi
    Rero muzabarekere izina ryabo abatwa ntabwo arivangura niko biswe kuva kera kagame atarafata ubutegetsi ntimukabeshye abantu ark ninde utazi ubwoko bwe c ngo ndumunyarwanda biragapfa nabi ibyo by’ubunyarwanda nono niba mutareka ngo abantu bitwe uko Bari ndetse nuko baremwe Kuki muvuga ngo genocide yakorewe abatutsi kuki mutavuga ngo Genocide yakorewe abanyarwanda.

    • Florida ndemeranywa nawe 100% ibi bintu nubuyobozi bwa gisilikare barangwa nokuyobora abantu nkuyobora abasoda.Biratandukanye cyane.Abasoda ubashyira kumurongo bakawujyaho kuko caporo cyangwa undi ababarinyuma utabikoze agahatwa ikiboko, ntabwo rero byabplayinga iyugeze kubutegetsi ntanahamwe byigeze bishoboka nomu Rwanda ntibishoboka.Ukaza ukihanukira ngo guherubu ntamoko akibaho mu Rwanda ngo twese turabanyarwanda.Ibyo kandi aramateka yabantu urikuyobora yewe ariho kuva na sogokuru ukubyara ataravuka.Kuko wabitegetse bugacya uvugako umuntu uzongera kubivuga kwazahanwa nitegekongo mucyunamo ntamuntu uzanywera byeri mukabari ngo arebe umupira.Ese koko ibyo bintu ubuzumva bizahoraho? Cyangwa biriho kuberubwoba? Ntibabivuga ariko barabitekereza kandi gutekereza ikintu ntukivuge nibyo bibi.Mwabonye mwese ukuntu Habyarimana baririmbaga ngonumubyeyi ukuntu bahise bamumerera babonye agahenge guhera muri 1991.Njyewe abaturage banterubwoba.Kandi hagowe umuyobozi wizera abaturage bameze gutyo.

    • Florida, urakoze cyane rwose kuri iyi nkuru yawe irimo analyse ifatika, ureke abapfa kuvuga amagambo y’amaremano nabo ubwabo batemera!

      None se amateka ubundi asigaza umuntu inyuma ate ko amateka atari ikintu cyafata icyemezo? hubwo amateka ni ingaruka z’ibyakozwe n’abantu runaka noneho bigasigara bivugwa m mateka nyine.

      Abatwa rero basigajwe inyuma n’ingoma zose zategetse iki gihugu kugeza uyu munsi. Kuva ku ngoma ya cyami kugeza ku ngoma y’uyu munsi.

      Hari abashobora kumbaza ukuntu ingoma y’uyu munsi ikibasigaza inyuma. None se hari uhakana ko Abatwa ari bo babayeho nabi muri rusange kurusha Abahutu n’Abatutsi? Kuki se discrimination positive ikorerwa abagore n’abana b’abakobwa idakorerwa Abatwa niba bitaweho? urugero bakavuga bati mu nzego z’ubutegetsi, Abatwa bagomba kuba 15% (ni urugero)? Bati mu kizamini cya Leta bazafatira ku manota ari hasi mu rwego rwo kubateza imbere? N’ibindi n’ibindi…. Kuki se bidakorwa habura iki?

      Iby’amoko byo ngirango ni ikinamico kandi nabarikora barabizi ko iyo bicye iwabo muri Sallon baba bazi neza ko ari Abatutsi ndetse bakabyigisha abana babo. Imamvu mbyita ikinamico nuko nta kuntu wavuga ko nta moko abaho noneho ugahindukira ukandika mu Itegeko Nshinga ubwoka bw’Abatutsi. Warangiza ugahindukira ukigisha mu ngando abantu bazi ubwenge ko ubuhutu, ubututsi, ubutwa atari ubwoko ngo ahubwo byari catégories sociales ngo zazanywe n’Abazungu!

      Nimukomeza kubakira ku kinyoma ibyo mwubaka ntibizaramba. N’ingoma ya cyami yubakiye ku kinyoma imyaka amagana babeshya abanyarwanda ngo umwami yavukanye imbuto (zahe zo kajya) zageze aho zivaho none ubu dusigaye tuzumva mu mateka. n’ibindi ni uko.

      Burya iyo ubeshye abantu bakabibona ariko bakaguhisha ko bazi ko ubabeshya, kiba ari ikibazo.

    • @Florida, kuki abanyarwanda batari abitwaga abakiga bimwe amashuri bose na Nsekalije, ariko mwe mugahora muvuga ko ari abatutsi gusa bakumiriwe? Ni byo muri 1973 habayeho kubatoteza, kubirukana no kubica mu mashuri menshi, ariko na byo ubwabyo ni preuve ko ayo mashuri kugeza muri 1972 bayajyagamo kimwe n’abandi banyarwanda, mu bushobozi igihugu cyari gifite. Jye ahubwo ku ngoma ya Habyarimana, nabonaga mu guca inyuma abantu bajya gutereta imyanya batahawe kandi bayikwiye, umututsi byaramuhiraga kurusha umuhutu w’umunyenduga, w’umuganza cyangwa wo mu burengerazuba, n’ubwo ikiguzi cyatangwaga nacyo giteye umujinya. Ahanini cyari ruswa y’amafaranga cyangwa y’igitsina. Ariko ukuri nuko iringaniza ry’uturere ryari rifite ubukana kurusha irya Hutu-Tutsi, kuko nka Komini Karago cyangwa Giciye yashoboraga gutsindisha abana 200, Masango, Rusatira, Nshili cyangwa Karengera yatsindishije nka batatu gusa. Ariko ntawakwirengagiza ko ayo mashuri ahubwo yaheje abatwa kurusha abandi banyarwanda bose, usibye ko hari n’abo nabonaga bingingirwa kwiga bugacya bayavuyemo basubiye kwibumbira inkono.

      • @ Safi,
        Akenshyi abatwa amashuli bayavagamo kuko abandi banana babanenaga kandi nabayobozi bamashuli cyangwa abigihugu muri rusange ntihagire icyo babikoraho. Si ukubanenagusa hari nahowabonaga bakorerwa ibintu bituma baba psychological affected nko kubashurenga, kubabwira amagambo mabi nibindi. Ubukene nabwo bwatumaga bava mwishuri. Kuko kwiga waburaye, wake ku ishuli ntacyo utamiye, kabiri gatatu, urense numutwa nundi mwana wese wakwiga muri ubwo uburyo ishuli yarivamo akaja gutera akaraka.

        • @Simba Jean, njyewe nize mucyahoze ari komini Gishyita niganye nabatwakazi batatu ntabwo bigeze banenwa twarakinanaga byose ntavangura na rimwe nabonye, twrangije 8ème twese twagiye muri Cerayi.Kimwe nuko ngeze hanze numwise ibyabantu bavugaga kuri Habyarimana nyuma yintambara nkibaza niba twarabaga mu Rwanda rumwe bikanyobera.Harumuntu wavuze mu kiganiro ngo kuva 1973 abatutsi bishwe mu Rwanda baruta abishwe kungoma ya Kayibanda.Ibyo nabyumvise ngeze hanze mbere yintambara.Njyewe narumiwe gusa nkibaza abavuga ubu ibyo bashobora kuvuga bigenzukundi.

          • @ Misumali,
            Ibyo kunena abatwa birashoboka ko byaterwaga nakarere. Nabibonye kubatwa nabaga mu ishyamba rya Gishwati na Parike yibirunga.
            Naho ibivugwa kuri Habyalimana byo ibyinshyi ni propaganda. Abanyarwanda niko bameze uvuyeho bamuha induru bakamuhimbira nibyo atakoze. Ugiyeho bamuha impundu niyo yaba akora ibibi ntibarihingunse kuko nyine afite ubutegensi.

    • Ntaho utasanga impano, no mu Rwanda co kimwe n’ibindi bihugu hari impano, kimwe nuko buri gihugu kigira ubusembwa bwaco, rero ntaho ibintu byera ngo de byose. No mu Rwanda icyo cyongereza n’igifaransa hari benshi bazi kubivuga neza cyane ndetse, hari n’abandi rero bikigora ariko bizaza buke buke.

  • Ese bazasigazwa inyuma n’amateka kugeza ryari ra? Njye ndumva iyo etiquete baha abatwa atari yo na gato! Bitwa ABATWA that’s all! Nk’uko hariho Abahutu n’abatutsi, kandi ubundi ayo mazina nta kibazo yakagombye gutera! Abantu bajye baterwa ishema n’icyo bari cyo banaharanire kubana n’abandi neza.

  • Mu byiciro bavuze by’abasigajwe inyuma n’amateka, bibagiwemo n’Abanyenyanza.

    • @Urwenya sha nanjye nibaza nicyo bapfuye niyi repubulika ya gatatu kuko kuya kabiri abazambiya bari bahagaze neza mu bucuruzi.Ai umujyi wa kabili mbere yuko babikurura bajyana za Ruhengerai arikubu iyugezeyo wibaza icyo bapfa niyingoma kikakuyobera.

      • Ngo icyo bapfa n’iyi ngoma, mwagiye mureka amanyembwa koko ! Abanyenyanza se si abanyarwanda nk’abandi ? hari ubwo se bari special ? Niba mutanyuzwe n’uko igihugu kiyobowe, mufate Nyanza yanyu mwiyomore muyigire igihugu kigenga ! Ayinyaaa !

      • @
        Zambia one nation ,
        Ariko muziko muri ba ntamunoza. Hano kumuseke nkunda kubona bavuga KINANi yabafataganabi. None ubu uvuziko ku Bwakinani mwarimukomeye mubucuruzi. Indimi ebyili mwana!! None Republica ya 3 wapi ntacyo turya. Ye ntamunoza ukundi? Narunga ngo wicyikware, nanyonyomba ngo ndinkumujura, nakwirukanka uti cyarasaze, nakwisiga uti cyitotobense, nareka kwisiga uti ayo nigikushu. Navugabuhoro uti kirirase , nakongera ijwi uti avuga nki Sandi. Mbe ntamunoza nzakore iki kugirango nku nezeze??

  • Kwita abatwa abasigajwe inyuma n’amateka, ni ukubahohotera kandi duhohotera n’amateka ubwayo. Abantu basigazwainyuma n’abandi, ntabwo basigazwa inyuma n’amateka. Yo aza ari umuhamya w’ibyabaye nta kindi. Kuki abatutsi bagumanye izina ryabo, abahutu bakarigumana, abatwa bo bakaryamburwa kandi nta pfunwe ribateye, ni ukubera iki? Buriya nka Kalimba wize kumwita uwashigajwe inyuma n’amateka si agasuzuguro ahubwo?

  • Ariko twaretse kujya tubeshyana rwose . Rwose ikinyoma nicyo kizakomeza gushyira abanyarwanda mu kaga Abatwa nimubarekere kuba abatwa. Niba ubwabo babyiyiziho kandi akaba ari ibyabo atari ukubatuka murabibamburira iki ! Abanyarwanda ngo bari bakubiye mu moko atatu ariyo : ABAHUTU;ABATUTSI N’ABATWA.

    Ntituzabura kuvuga “GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI” kuko yarabaye kandi tugomba kuyamagana twivuye inyuma. Ubwo se koko amoko “Abatwa n’Abahutu ” bizagenda gute ! Amoko ntazavaho kuko afite ibyayaranze biremereye kurenza kuyiyibagiza. Ikiruta nuko yagumaho akavugwa ahubwo beneyo bakareka kuyagira igikoresho icyaricyo cyose. Wakwibagiza umuntu ikintu yazize ute kandi afite igikomere cyacyo koko ! Niba bizwi ko bashigajwe inyuma noneho nibavanweyo kuko gukomeza kwitwa abatwa ariko batari mu bukene ntacyo byabatwara.

    • Zirikana urumuntu w’umugabo

  • Florida we,utekereza neza .

  • Kwitwa Umutwa ntacyo bitwaye. Kimwe n’uko kwitwa Umuhutu cyangwa kwuitwa Umututsi ntacyo bitwaye. Rwose Abanyarwanda twari dukwiye kuva mu bintu byo kubeshyabeshyanya tukabwizanya ukuri.

    Amoko y’Abahutu, Abatwa n’Abatutsi yahozeho kuva kera mu Rwanda kandi n’ubundi azahoraho mu gihe abanyarwanda bakiri kuri iyi si. Kubuza abantu kuyavuga ku mugaragaro sibyo bituma bayibagirwa kuko mu mitima yabo arimo. Kuba atanditswe mu ndangamuntu sicyo gituma atabaho, kuko no mu gihugu cy’i Burundi ntabwo bigeze bandika amoko mu ndangamuntu, nyamara nibo ba mbere usanga bavuga ku mugaragaro ngo njye ndi umuhutu, ndi umututsi, ndi umutwa, kugeza n’aho basangira (bagabana) ubutegetsi bashingiye kuri ayo moko.

    Icyishe abanyarwanda, ni uko batavugisha ukuri. Abantu bari bakwiye kwiyumvisha ko kuvuga ku mugaragaro amoko bitandukanye cyane no gukora ivanguramoko. Ushobora kuba utavuga amoko ku mugaragaro nyamara ugasanga warasaritswe (warazonzwe) n’ivanguramoko. Kimwe n’uko ushobora kuba uvuga amoko ku mugaragaro kandi ugasanga ari wowe ntangarugero mu kurwanya ivanguramoko.

    Kuvuga amoko rero ubwabyo si bibi, ahubwo ikibi ni ugukoresha ayo moko mu bibazo bya politiki ushaka kugera ku nyungu runaka. Muzarebe mu bihe binyuranye by’amateka y’u Rwanda, amahano yagiye aba muri iki gihugu buri gihe yaterwaga n’abanyepolitiki bakoreshaga iturufu y’amoko ngo bagere ku butegetsi cyangwa ngo babugumeho mu gihe babufite.

    Ku ngoma ya cyami Ubuyobozi bwariho bwakoreshaga irondakoko ry’abatutsi akaba aribo bashyirwa imbere muri byose ndetse n’ubutegetsi barabwiharira, icyo byabyaye muri 1959 twarakibonye.

    Kuri Repubulika ya mbere na Repubulika ya kabiri, nabwo Ubuyobozi bwariho bwakoreshaga irondakoko ry’abahutu akaba aribo bashyirwa imbere muri byose ndetse n’ubutegetsi barabwiharira, icyo byabyaye muri 1990 na 1994 twarakibonye.

    Kuri Repubulika ya gatatu iriho ubu, byo nibura ubona nta rondakoko rigaragara ku maso keretse wenda mu mitima y’abantu bamwe. N’Ubuyobozi buhari ubona bushishikajwe no guhuza amoko yose kandi buri wese akibona mu butegetsi, n’ubwo bwose haba hagaragara utunenge tumwe na tumwe bitewe n’amateka, ariko muri Politiki rusange y’igihugu ubona ko abayobozi bagerageza gukumira icyitwa ivangura iryo ariryo ryose, uretse ko wenda bitabuza bamwe b’intagondwa bashobora gukora ivangura mu mayeri kandi ku giti cyabo, ariko atari Politiki rusange.

    Mu Rwanda rero ubu ibyo kuvuga amoko ku mugaragaro ntabwo byemewe, niyo Politiki Ubuyobozi buhari bugenderaho, kandi rwose njye mbona ari nziza. Ariko mu byo tubona mu buzima busanzwe, hari ubwo usanga ikibazo cy’amoko utagihisha kuko ubwabyo hari igihe cyigaragaza; urugero: nko mugihe cy’ubukwe runaka ushobora kureba abantu batashye ubwo bukwe ukamenya neza abo aribo kubera ubwiganze bwabo muri ubwo bukwe.Urundi rugero: ushobora kujya mu nama runaka ukareba abantu bayijemo, ukamenya abo aribo kubera ubwiganze bwabo muri iyo nama. Urundi rugero: ushobora kujya gusenga mu dini mu rusengero runaka, ukareba abaje muri urwo rusengero, ukamenya abo aribo kubera ubwiganze bwabo muri urwo rusengero. Aha kuba mvuze ibi ntimukeke ko nanjye mvangura, oya rwose, ariko abanyarwanda turaziranye bihagije ku buryo iyo urebye imikorere, imyitwarire, imvugo, n’imitekerereze, ushobora kumenya neza umuntu uwo ariwe. Rwose kuri iyo ngingo “probabilité/probability” yo kwibeshya ku muntu irihasi cyane.

    Ibyo kubuza abantu mu Rwanda kuvuga amoko ku mugaragaro rero hari ababibona ko ari byiza kandi ko aribyo bikwiye kuko byubaka sosiyete nyarwanda kandi bikaba ari ingabo nziza yo kwirinda ivanguramoko. Ariko kandi hari n’ababona ko kuvuga amoko ku mugaragaro ubwabyo ntacyo bitwaye, ko icya ngombwa ari ukumvisha abantu ko bibujijwe kuwo ariwe wese kugendera ku moko mu gutanya abanyarwanda no kuzana ivangura, kandi ko uzaramuka abikoze azahanwa n’amategeko.

    Abenshi ndetse basigaye banavuga bati ese kuki babuza abantu kuvuga iby’amoko ku mugaragaro, ariko ugasanga bavuga ngo “Genocide yakorewe abatutsi”, bati none se abatutsi si ijambo ryerekana ubwoko. Kandi abantu bamaze kubimenyera.

    Iki kibazo cyo kuvuga ubwoko ku mugaragaro rero byakabaye byiza habayeho “un débat ouvert/an open debate”, abanyarwanda bose mu ngeri zose bakakiganiraho nta buryarya nta n’amarangamutima yandi, bagafata umwanzuro ukwiriye. Cyane cyane ko Abatwa rwose ubona bo bashaka kugumana izina ry’ubwoko bwabo bw’ABATWA aho kwitwa “abasigajwinyuma n’amateka”, iri zina bahawe na Repubulika ya Gatatu.

    • Iyo débât rero uvuga ndayishyigikiye gusa ntabwo igomba gukorwa na repubulika ya gatatuyonyine kuko ireba abanyarwanda bose abari mugihugu nabari hanze yacyo kumpamvu nyinshi zitandukanye. Bitabaye ibyo byaba nkabyabindi umuyobozi w’ishyaka rya opposition atangira kuririmba mbere yabandi umukandida womurindi shyaka cyangwase abandi bajya gukora kongere bakemezako basaba kumukandida womurindi shyaka akomeza kubayobora barangizango tugiye kureba umukandida uzahangana nuwo basabye kubayobora.Ibintu bibera mu Rwanda kugirango ubyumve kereka ugombye kubanza kunyumuti wawundi Kaboneka ajyasobanura.Gusa uwomuti sinzi niba atarikiyobyabwenge.

    • Comment yawe ndayikunze ariko harahantu nyine udasobanura neza ariko birumvikana bitewe nibihe twanyuzemo. Merci Bakera

    • @ Bakera,
      Uzitegereze mu Rwanda urebe nigisilikari, urebe muri za ambassade zose zurwanda, urebe mu iperereza, urebe abakire bafite amafranga mu Rwanda, urebe abantu bahabwa imyanya yakazi myiza, nurangiza urebe abantu bafite ingufu mugihugu uzabona igisubizo.

      • Uzasanga bose arabanyarwanda kuko turi muri gahunda ya ndumunyarwanda.Arikubundi wowe uburebiki? bazakujyane mungando kabisa.

        • Bariya bakoresha itonesha nicenewe mubyiza burigihugu bazaze tujyane muri izongando.

    • @Bakera, nshimiye uburyo mbonye Yuki urumuntu ushishiza kandi Uzi gusesengura ibintu. ikinyoma nukuri ntibijya bihoberana!! munvugo yawe mbona wakubaka sciete nyarwanda itagendera kumoko.nanjye naga urunuka ivangura iryariryo ryose nkanga akarengane nurenganya abandi afire icyo yitwaje runaka. twese turabantu, kirahagije. yewe njyewe nanga nurenganya ikintu icyaricyo cyose gifite ubuzima, uziko niyombonye umusore cg umwana akubitimbwayigendera bimbaza cyane tugatongana!! cg umwana ahohotera utunyoni!! mureke twebwe ibyaremwe bizi ubwenge dukunde bagenzibacu , tubabazwe nabarengana tubarenganure turenge ibyamoko. Yesu yari Umuyuda kandi akaba Ikimanuka (devine being/heavenly being) ntiyigeze abyitwaza narimwe NGO arenganye abandi

  • ariko ubundi byaba abatwa cg abasigajwe inyuma n’amateka kuki bakomezakubyitwa kandi bitabanditseho. Niba baomba no gufashwa nibafshwe nk’abandi batishoboye kuko abatwa bose si abakene. Muri make ibyo kuabhimbira amazina nibiveho babe nk’abandi banyarwanda. ubu seuhuye n’umutwa, umuhutu cg umutustsi bose bakennye wabasha kubatandukanya. Ibi bintu byo kubavangura biveho rwose

  • ARIKO WOWE WITWA BAKERA WANDIKA COMMENT INGANA ITYA IKUMVA IZAMARIRA IKI ABASOMYI?

  • Iyi nteruro ndumva isobanura byinshi:Bamwe mu bitabiriye iriya nama baganiriye n’Umuseke bavuze ko bigoye kwemerera bariya bantu kwitwa Abatwa kuko byaba ari ukugarura amoko mu Banyarwanda kandi gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ igamije kubaka ubunyarwanda budashingiye ku cyiswe ‘amoko’. Umuntu yibaza ikibazo kimwe.Ese koko amoko yavuyeho? Jenoside yakorewe bande? yakorewe abanyarwanda se? Oya aho ubupfobya jenoside.Ese nibande bagomba gusaba imbabazi mu”bwoko bwabo”? Abana b’abanyarwanda se? oya n’abana b’abahutu atarabahutu bomuri 1994 oya n’abana b’abahutu bafite base bategekaga muri leta ya Kayibanda.Yewe koko turabanyarwanda koko.Uyu uvugango ngo oya ntitwabyemera kuko byaba bigarura amoko yatowe nande? Twebwe abanyarwanda abatutsi,abahutu n’abatwa nitwe tugomba kumvikana kucyo dushaka ntabwo dushaka abantu bazakutugenera icyo dushaka.

  • Abatwa bahereye kera ku ngoma ya cyami bicwa (kubera ko ari abatwa), kubambura izina ryabo rero hari ushobora kubirebera muri iyo angle.

  • Eseko ubundiko bitanditse mumarangamuntu yabo mubwirwanikiko arabasigajwinyuma namateka? Harumuntu twaganiriye arambwira ati: Uriya muntu arambeshya burigihe ariko mwereka ko nemera ibyambwira bityo burigihe turahura tugaseka tugasangira byeri kuko nimubwirako nziko ambeshya ashobora guhita anshikaho kandi ari mwene wacu.Munyumvire namwe ukwabanyarwanda tumeze.

  • Ari abavuga ko abatwa bahejejwe inyuma n’amateka cyangwa n’ingoma uko zagiye zisimburana bose sinemeranya na bo: ayo mateka atubwira ko abahutu n’abatutsi baje babasanga mu Rwanda barakora bariga batera imbere bo bahitamo gukomeza kwitungirwa n’ibumba! Abahisemo gukora nk’andi moko nabo bateye imbere ndetse utabazi ntiwanamenya ko babarizwa muri ubwo bwoko, ubutegetse iyo buhaye abenegihugu amahirwe angana sinzi ikindi bwakorera umuntu!ushoboye kuyakoresha arayakoresha naho kunena byo bivana n’imyitwarire y’umuntu cyane cyane ku birebana n’isuku sinibaza ko hariho akabari intiti z’abatwa zinyweramo zonyine! N’abahutu cyangwa abatutsi bashobora kunenana hagati yabo kubera ikibazo cy’isuku! Ikindi ubu bushakashatsi bwerekanye ni uko ubwo ari identity y’umuntu idashobora guhinduka. Ikibazo si ubwoko ahubwo ni uko bukorereshwa hari ibihugu birimo amoko amagana ariko nta kibazo bifite nkanswe twe dufite atatu gusa! Harakabaho imbaga y’inyabutatu ya Gihanga nk’uko Kayirebwa yabiririmbye.

    • @ Mwizerwa,
      Wirengagije ikintu kimwe . Kungoma zabami uwabaga afite imbaraga (umuryango mugari nabasore ingabo ) yashoboraga ukugaba ibitero kubandi akabanyaga ibyabo ntankurikizi. Iki bishobora kuba cyaratumye abatwa bagenda bamburwa utwabo buhoro buhoro kubera ubuke bwabo, bagasigara batunzwe nishamba no gusabiriza mbese basigara ntagaciro bafite. Ikindi wirengagiza nuko abayoboye u Rwanda kuva kungoma yacyami kugeza ubu bagiye baha benefits nyinshyi amokomo bakomokamo kurusha ayo badakomokamo, ibi byo kutabona benefits zimwe nabyo urebye byaheheje abatwa inyuma kuko kuva kungoma yacyami kugeza ubu ntabwo abatwa bigenze bayobora u Rwanda. Yes, hashobora kamwe cyangwa babiri bashobora kuba barazamunse kubera izindi mpanvu. Niba wibuka ibyibiking mu RWanda uzabaze uko byaje, uko byatumye abanyarwanda benshyi basigara ntamasambu, nuko byavuyeho bizatuma wunvaneza uruhare rwimiyoborere kubukungu nimibereho yaburi bwoko bwabanyarwanda. Siniriwe nvuga uko imyanya mumashuri yatangwaga mugihe cya gikoloni no mugihe cya za republica.

      • Reka najye nongereho ikintu kimwe.Si mu Rwanda gusa, Kongo Gabon, murariya mashyamba harabantu bemeye kubaho gutyo muri amazoni, abahinde bo muri USA nabantu babaho bemera kubana nibidukikije bakirinda kubisenya kuko aribyo bibatunze, ubwo wenda mfunguye ikibazo kugirango abantu b’abatwa les Pygmés bataba mu Rwanda gusa, wakongeraho no hanze yomuri Africa ugasanga abantu bameze kimwe nabo gusa.Twirinde kubahatira ayo majyambere kungufu nagahato kuko bibarimbura.Kuki tugomba kubahitiramo uko bagomba kubaho?I Burayi umuntu ashobora guhitamo kujya kuba muri karavane ye mwishyamba rwagati ntawuza kumubwirako amufitiye iterambere ngwamwimure amujyane mumatara nibindi.Dukoze Bilan rero usanga abo batwa babaho imyaka hagati ya 50-60 kandi akayigezaho agitereru inkono nibumba ninkogoto ye.Yishimye atari muri gereza.Babandi bagiye bamunyuraho bamubwira iterambere.Mureke umutwa arye duke yoze akarenge.Nkiri umwana kwakoresha ubukwe tukabatumira ngobaze kubyina, nuko bakabagenera urwagwa kwa kundi abana bakina nanjye nkajyayo nkicara, umukuru muri yarakurebaga ngo dore cya cyana cy’igihutu kitujemo.Nabifata nk’urwenya kuko yamaraga kubivuga bose bagaseka.

      • Simba Jean urakoze cyane kunkosora biragaragara ko uzi byinshi ku mateka y’u Rwanda buriya nanjye unyohereje gukora ubushakashatsi. Sinakwibagirwa gushimira abakoze ubu bushakashatsi ndetse n’umuseke ubugejeje ku banyarwanda . Kuva natangira gusoma amakuru kuri internet ni ubwa mbere mbonye inkuru itangwaho comments zingana uku! wagirango ibashimye aho baribwaga!

  • Aho gukora ngo abantu biteze imbere abantu baririrwa mu bitagira agaciro!Nuhindura se izina ry’Abatwa mu Rwanda uzarihindura n’iburundi?Urarihindura kandi akaranga kabo!iKIBAZO SI UKO BITWA ABATWA IKIBAZO NI UBUZIMA BUBI BABAMO!

  • Mumfashe dushimire ikinyamakuru UM– USEKE kubera uru rubuga giha abasomyi bacyo tugatanga ibitekerezo byacu.

  • Abatwa barimukuri rwose igikwiye nuko bakwiye gutezwa imbere bagashyirwa mubuyobozi nka bandi. nta wamenya address zuyu mushakashatsi ngozimpe?

  • Iri mbona ari ihohoterwa ry’ikiremwamuntu.kuko iyo uganiriye niyi miryango usanga izina “Abatwa” ntacyo bo ribatwaye ahubwo ribatera ishema n’ubushake bwo kuzamura iterambere ryabo.naho kubazanira amazina batiyumvamo n’ubundi ni ukubahohotrea

  • Icyo mbona nuko nabo muribo harimo benshi bafite ubushobozi bwo guhagararira abandi muri government, ibigo bya Leta ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi.icyo mbona Leta y’u Rwanda yakora ni ukureka kubarenza ingohe z’amaso nabo bagahabwa imyanya ihagije mu nzego zitandukanye za Leta kugirangilo nabo biyumvemo ubunyarwanda.Hari benshi muri bagiye barangiza za Kaminuza basubiye mu ibumba,abandi bagiye bafite akazi k’intica ntikize.haramutse hagenwe imyanya byibuze kuva Ku rwego rw’Akarere kugeza Ku rwego rw’igihugu rubashinzwe by’umwihariko byagira umusaruro uhagije mu iterambere ry’iyi miryango(Eg:Komisiyo y’igihugu ishinzwe iterambere ry’abatwa).Yarakoze cya Richard kuri ubu bushakashatsi

  • Icyo mbona nuko nabo muribo harimobenshi bafite ubushobozi bwo guhagararira abandi muri government,ibigo bya Leta ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi.icyo mbona Leta y’u Rwanda yakora ni ukureka kubarenza ingohe z’amaso nabo bagahabwa imyanya ihagije mu nzego zitandukanye za Leta kugirangilo nabobiyumvemo ubunyarwanda.Hari benshi muri bagiye barangiza za Kaminuza basubiye mu ibumba,abandi bagiye bafite akazi k’intica ntikize.haramutse hagenwe imyanya byibuze kuva Ku rwego rw’Akarere kugeza Ku rwego rw’igihugu rubashinzwe by’umwihariko byagira umusaruro uhagije mu iterambere ry’iyi miryango(Eg:Komisiyo y’igihugu ishinzwe iterambere ry’abatwa).Yarakoze cya Richard kuri ubu bushakashatsi

  • Icyo mbona nuko nabo muribo harimobenshi bafite ubushobozi bwo guhagararira abandi muri government,ibigo bya Leta ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi.icyo mbona Leta y’u Rwanda yakora ni ukureka kubarenza ingohe z’amaso nabo bagahabwa imyanya ihagije mu nzego zitandukanye za Leta kugirangilo nabobiyumvemo ubunyarwanda.Hari benshi muri bagiye barangiza za Kaminuza basubiye mu ibumba,abandi bagiye bafite akazi k’intica ntikize.haramutse hagenwe imyanya byibuze kuva Ku rwego rw’Akarere kugeza Ku rwego rw’igihugu rubashinzwe by’umwihariko byagira umusaruro uhagije mu iterambere ry’iyi miryango(Eg:Komisiyo y’igihugu ishinzwe iterambere ry’abatwa).Ikibazo si uko bitwa “Abatwa” ahubwo ikibazo ni ubuzima babayemo bubi n’imyumvire bafite.Yarakoze cyanr Richard kuri ubu bushakashatsi

  • Ese ko umutwa ntaho amateka agaragaza ko yaba yaragiriye nabi kuki twumva ko izina ABATWA ryahinduka kandi ntamwandu ryigeze? Ko tuva mbere abanyarwanda bari amoko 3 (abatwa abahutu n’ abatutsi) none bikaba bigaragara ko ubu mu Rwanda harimo amoko 2 ubwoko bwa 3 bugahuriramo abagore, abafite ubumuga,… ABATWA bo ntibagaragazwe baba barimukiyehe? Nk’ uko igihugu kuva cyabaho cyarimo amoko 3 twumva byakomeza kuba uko kuko tugiye guhindura ibyamateka yadusigiye twaba tugiye kwirengagiza ko gonocide yakorewe abatutsi kandi bari ubwoko kandi ibyo twarabibonye. Abatwa bigaragare ko nabo bari kuko bitagenze uko bazazima kuko ikigereranyo cyerekana ko aho kwiyongera bagenda bagabanyuka. Ahubwo mubabe hafi kuko bitabaye ibyo twazisanga batakibaho burundu kandi nabo bari bene kanyarwanda.

  • Reka nibarize akabazo kamwe: Mbonyumutwa ntiyabaye perezida wa repulika muri 1961? Uwitwaga Gatwa ntiyabaye umuyobozi ukomeye muri leta? nta bantu bitwa Sagahutu bakibaho mu Rwanda? kandi bose bafite imyaka irenze 22 nako 60? Kubaza bitera kumenya burya.

  • Ese kuki bo badahabwa imyanya mu nzego zifata ibyemezo cg ngo bashyirwe mu gisirikare cg police n’ ahandi. Ko hari bamwe muri bo bagiye babyifuza ntibabibone kuko ntawe ubavugira nk’ abandi banyarwanda. Ahubwo hakwiriye ingamba nshya zifasha aba bantu kuko babaje pe

  • Njye reka nshimire byimazeyo Mr. Richard kubw’ubushakashatsi bwiza yakoze. Nanjye ndi umutwa ariko ntibintera ipfunwe kubyitwa kuko iyo biza kuba birintera simba naranarangije kwiga kaminuza nk’uko bimeze ubu. Kuko n’ubwo nize mu myaka ya vuba sinaburaga kumva bamwe muri bagenzi banjye banyita ngo ndi umutwa bashaka ko bimbabaza cg bumva ko ari ukuntuka. Ariko kuko nabarushaga ubwenge bose (kuko nabaga uwa mbere kuva niga muwa mbere kugeza ndangije) numvaga nta gitutsi kirimo kuko nabaga nziko ntacyo nabihinduraho kuko ariko navutse. Ikindi kandi n’ubundi n’ubwo babihinduye abasigajwe inyuma n’amateka ntibibuza abantu kutwita abatwa. Njye hari n’igihe mpura n’umuntu utanzi twaganira nkumva atangiye kumbwira ngo buriya uziko kanaka na kanaka ari abatwa? Ariko ntabwo avuga ngo dore uriya ni umuhutu cg umututsi. Erega nidushaka tubyemere buri munyarwanda azi ubwoko bwe n’ubwa mugenzi we kuko urugero niba umuntu arihirwa na FARG cg aba muri AVEGA cg AERG uhita umenya ko ari umututsi yaba ari uwasigajwe inyuma n’amateka uba ubizi ko ari umutwa ubwo abasigaye badafite aho babarizwa baba ari abahutu. Njye hari umukobwa nigeze gushaka gutereta umukobwa noneho kubera yagiraga racisme cyane kdi akabura uko ambaza ubwoko bwanjye akajya ambaza ngo ese warihiwe nande muri secondaire? Ese iwanyu muzajya kwibuka ryari? Ngo ese wabaga mu wuhe muryango wiga muri secondaire? N’ibindi byinshi wumva ko aganisha ku kumenya mu by’ukuri aho mbarizwa mu bwoko ark yatinye kubimbaza ku buryo buri directe. Ubwo rero nibashaka baturekere izina ryacu kuko ntacyo ridutwaye abaritwita baba bazi ko ari ukudutuka ariko biri mu maraso yacu n’abakurambere yacu n’aho amateka abo yasigaje inyuma ni benshi barimo n’abagore (none bahabwa 30% mu matora twe ntayo baduha, bagabanyirizwa amanota bafatiraho twe ntabyo badukorera, batanga impamvu ngo ni uko kera bakandamizwaga ukagirango twe twafatwaga neza) nta benewacu dufite bize kera bari mu nzego zikomeye za leta ngo bajye batuvuganira.
    Ko bavuga ngo tujye ku isoko ry’umurimo nk’abandi cg twiyamamaze kuki ibyo batabibwira abagore bagahitamo kubashyiriraho itegeko kugirango byanze bikunze bazazemo. Kandi nabo barasizwe inyuma n’amateka.

  • N’aho uwo uvuga ngo comment ni ndende ubwo nizere ko n’inkuru atayisomye kuko si ngufi. Cg n’iyo ari kuganira n’abantu arababwira ntibavuge ibyo batekereza neza.

  • Rwose abatwa barahohotetwa bakanenwa usanga batuye bonyine biturije arko ugasanga babaduranyaho.

  • Ubuyobozi bukwiye gufata ingamba zihamye zo kurengera abatwa kuko nabo ni bene kanyarwanda,naho aho kujya birirwa bababeshya ngo barabafashije byo sibyo,babubakira amazu adafashe ameze nkinsengero kandi ejo ngo babyara abana ari bato kandi ari abayobozi baba babigizemo uruhare, abatwa barakubitwa abatutsi babakubise akaba aribo baba abere abahohotewe bagafungwa ngo ni ibisambo,rwose uyu mushakashatsi naduhe address ze tumusabe azabakorere ubuvugizi bw’imbitse ibyo byose abihe Perezida mbona ariwe mubyeyi w’abanyarwanda Bose Wenda we yabumva.

  • Ibi nashatse kuvuga si uko nifuza ko mu Rwanda hagarutse amoko. Ahubwo nashakaga kugaragaza ko mu banyarwanda amoko akiri muri bamwe bigatuma babibwira n’abana babo. Erega kandi ni mu gihe kuko niba byaratwaye imyaka myinshi kugirango abazungu na leta mbi binjize mu banyarwanda inzangano zishingiye ku moko. Bizatwara n’indi myinshi iyi leta y’ubumwe kugirango aya moko agende ashira buhoro buhoro mu mitima y’abanyarwanda ariko kugeza ubu intambwe imaza guterwa irashimishije. Njye niko mbibona.

Comments are closed.

en_USEnglish