Digiqole ad

Imikurire y’Abanyarwanda mu myaka ishize yagabanutseho cm 5

 Imikurire y’Abanyarwanda mu myaka ishize yagabanutseho cm 5

Ubushakashatsi ku mikurire y’abantu ku Isi bugaragaza ko mu bihugu bimwe abantu biyongereye mu ndeshyo no mu bigango, ariko bukagaragaza ko mu bihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambare imikurire y’abantu yasubiye inyuma harimo no mu Rwanda.

Umwami Rudahigwa ari mu Banyarwanda babayeho barebare cyane
Umwami Rudahigwa ari mu Banyarwanda babayeho barebare cyane

Abagore bo muri Korea y’Epfo n’abagabo bo muri Iran ubushakshatsi bugaragaza ko bakuze cyane mu myaka 100 ishize, n’ubwo n’Abanyamerika muri rusange bakuze mu buryo bugaragara, nk’uko bikubiye mu bushakashatsi bwakoze hagendewe ku kugaragaza impamvu zijyanye n’imirire n’aho umuntu yakuriye mu kubaho kwe.

Abashakashatsi bo mu kigo Imperial College London kuri uyu wa kabiri nibwo bakoze ubushakashatsi bureba Isi yose bareba imikurire y’abantu kuva mu 1914 kugera mu 2014, bakusanya imibare mu bihugu bisaga 200.

Agace ko mu Burayi bw’Amajyaruguru y’Uburasirazuba, ka Scandinavia na Leta zunze Ubumwe za America haba abagabo barebare cyane.

U Buholande, U Bubiligi, Estonia na Latvia ni byo bihugu biyoboye ibindi mu kugira abagabo barebare, aho U Buholande buza imbere ku Isi n’abagabo muri rusange bapima m 1,825.

Igihugu cya Latvia kiyoboye Isi mu kugira abagore barebare cyane, bapima m 1,70 muri rusange, hagakurikiraho abagore bo mu Buholande, Estonia na Repubulika ya Czech nk’uko bigaragara mu bushakashatsi buri mu kinyamakuru eLife.

Ku Isi abagabo bagufi cyane ni abo mu gihugu cya Timor y’Iburasirazuba, bareshya na m 1,60 muri rusange, naho abagore bagufi cyane baboneka muri Guatemala, aho bapima m 1,49 muri rusange.

Nubwo ariko Isi bigaragara ko yagiye igira abantu bakura mu bice bimw ena bimwe, mu bihugu bikennye ho abantu ahubwo basubiye inyuma mu mikurire yabo.

Mu bihugu byo muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu Majyaruguru ya Africa no mu Burasirazuba bwo Hagati, abantu ngo basubiye inyuma mu mikurire hagati y’imyaka 30 na 40  ishize.

Mu bihugu byo muri Africa birimo Sierra Leone, Uganda n’u Rwanda abantu ngo basubiye inyuma mu mikurire yabo mu burebure kugerakuri cm 5.

Prof. Majid Ezzati, wo muri Imperial’s School of Public Health ati “Ubu bushakashatsi biratanga ishusho y’ubuzima mu bihugu mu kinyejana gishize. Ibi biragaragaza ko tugomba, byihutirwa gukemura ikibazo cy’imirire n’aho abana abana bato n’ingimbi bakurira, tugahamya ko abana b’Isi bagomba guhabwa uburyo bwiza bwo gutangira kubaho.”

America n’ubwo ifite umwanya wa gatatu mu kugira abagabo barebare ikaba n’iya kane mu kugira abagore barebare, ni iya 37 na 42.

Ubushakashatsi bwerekana ko muri America, abagabo bakuze kugera kuri cm 5 naho abagore bakuraho cm 5 kuva mu 1914.

U Buyapani ngo n’ubwo bwagize igihe cyo kuzamuka mu kugira abantu bakura cyane mu myaka ya za 1960, imikurire y’Abayapani ngo isa n’aho itahindutse, ku buryo ubu abantu bo muri Korea y’Epfo no mu Bushinwa basigaye babasumba.

Abagabo bakoze ibitangaza mu gukura cyane ni abo muri Iran, aho uburebure bwabo bwiyongereyeho cm 16,5. Abagore bo muri Korea y’Epfo na bo barushije abandi bose ku Isi mu gukura, kuko uburebure bwabo bwiyongereyeho cm 20,2.

Abashakashatsi n’ubwo batanga inama ku bihugu zo gushyiraho politiki zihamye mu buzima mu rwego rwo guhangana n’umubyibuho ukabije, bemeza ko abana n’ingimbi bagaburiwe neza, bagakurira ahantu hari isuku kandi bakavurwa neza bakunda kuba barebare, kandi ngo abantu barebare basa n’abaramba cyane, bakaba abahanga mu ishuri bakanabaho neza.

Ibihugu 10 bya mbere bifite abagabo barebare ku Isi (kuva mu 1914):

  1. Netherlands (12)
  2. Belgium (33)
  3. Estonia (4)
  4. Latvia (13)
  5. Denmark (9)
  6. Bosnia and Herzegovina (19)
  7. Croatia (22)
  8. Serbia (30)
  9. Iceland (6)
  10. Czech Republic (24)

Ibihugu 10 bifite abagore barebare ku Isi (kuva mu 1914):

  1. Latvia (28)
  2. Netherlands (38)
  3. Estonia (16)
  4. Czech Republic (69)
  5. Serbia (93)
  6. Slovakia (26)
  7. Denmark (11)
  8. Lithuania (41)
  9. Belarus (42)
  10. Ukraine (43)

NewVision

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • South Sudan irihe??? Ibi bintu sibyo!

  • Harya iyi ni Science????
    Hari igihe njya ndeba nkumva navuga ko even the “Science is not scientific”.

  • South Sudan ko batayivuze?????

  • Abaholande byo ndabyemera ko aribo bambere kabisa kuko niho mba. Ariko abanya south sudan njya ndeba uko bareshya bagakwiye kuza mubambere. Cg gambia na senegal

Comments are closed.

en_USEnglish