Rabagirana Worship Band, yateguye igitaramo kiswe ‘Arise 2016’
Itsinda Rabagirana Worship Band rigiye gukora igitaramo cyiswe “Arise2016 “ mu rwego rwo gufatanya n’abanyarwanda mu kuramya Imana mu buryo bwimbitse.
Ubusanzwe iryo tsinda rigizwe n`abasore n`inkumi b`abanyamuziki rikora igitaramo bise ” Arise ” buri mwaka.
Itsinda rya Rabagirana Worship Band rivuga ko intego nyamukuru muri icy’igitaramo ari ukuramya Imana mu buryo bw’imbitse no kubona abantu baje kuri Kristo Yesu.
Gakuru David umuyobozi wa Rabagirana worship Band atangaza ko bifuza kuramya Imana muri icy’igitaramo ndetse imitima y’abantu isabane nayo.
Yagize ati“Ushobora kuramya Imana birenze kwitwa ko uri kuririmba gusa, aho imitima yacu izasabana n’Imana. Kandi turifuza gusogongeza abakunzi bacu ku ndirimbo zigize album yacu, tuzashyira hanze yiswe Ku musaraba”.
Gakuru David yakomeje avuga ko abakunzi b’indirimbo zihimbaza n’iziramya Imana batumiwe kandi Kwinjira bikazaba ari Ubuntu.
Igitaramo Arise2016 kizaba ku itariki ya 31 Nyakanga 2016 kuri New Life Bible church Kicukiro guhera i saa kumi n`igice z`umugoroba.
Ndetse Rabagirana Worship Band ikazaba ifatanije na Luc Buntu, Alive &freed ndetse na Shekinah Drama team ya Kimisagara Evangelical restoration Church.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW