Digiqole ad

Rubavu: Daihatsu yagonze Minibus zombi zifatwa n’inkongi, 2 barapfa

 Rubavu: Daihatsu yagonze Minibus zombi zifatwa n’inkongi, 2 barapfa

Imodoka zombi zafashwe n’inkongi

Gisenyi – Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, ahagana mu ma Saa moya, imodoka ya Daihatsu yakoze impanuka irashya irakongoka inagonga taxi Minibus nayo irashya. Umushoferi wari utwaye Daihatsu n’umufasha we (tandiboyi) bahiriyemo barapfa.

Imodoka zombi zafashwe n'inkongi
Imodoka zombi zafashwe n’inkongi

Iyi modoka ya Daihatsu ngo yabuze feri iri kumanuka hafi y’ibitaro bya Gisenyi mu kagari ka Nengo Umurenge wa Gisenyi hafi y’ahakunze kubera impanuka.

Iyi modoka ngo yafashwe n’inkongi imanuka igendesha urubavu igonga taxi Minibus yari hafi nayo ihita ifatwa n’umuriro.

Umushoferi wari utwaye Daihatsu utaramenyekana imyirondoro ye yahiriyemo, abaturage baza kumukuramo yapfuye.

Abari bari mu modoka ya ‘Minibus bose ntacyo babaye.

Aimé Hakizimana umushoferi warutwaye minibus avuga ko yabonye iyi Daihatsu imbere ye iri kwaka iraza iramugonga taxi nayo ihita ifatwa n’umuriro.

Hakizimana na avuga ko yahise abwira abagenzi yari atwaye bose bavamo vuba uko bari 18 bavamo ari bazima.

Iyi modoka ya Daihatsu ngo yari ihetse imitumba yo kujya kugaburira inka.

Mu gitondo aho izi modoka zahiriye zari zigihari
Mu gitondo aho izi modoka zahiriye zari zigihari

UM– USEKE.RW 

1 Comment

  • Uyu mushoferi Imana imwakire ario aha hantu ku bitaro bya rubavu abatwara imodoka bakwiye kuhamenya bakajya bahirinda kuko hakunze kubera impanuka, abashoferi bagomba kwirinda icyateza izi mpanuka cyose

Comments are closed.

en_USEnglish