Digiqole ad

Gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imihango bifite ibyiza n’ibibi

 Gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imihango bifite ibyiza n’ibibi

Urubuga rwa Internet rwandika inkuru z’ubuzima Doctissimo.com rwandika ko n’ubwo mu gihe cy’imihango abagore bamwe bababara abandi na bo bakagubwa nabi mu buryo butandukanye nko kugira iseseme, gucika umugongo, kubabara umutwe cyangwa mu kiziba cy’inda, kugira umushiha, abandi bo ngo biba ntacyo bibabwiye ku buryo gukora imibonano muro icyo gihe babifata nk’ibisanzwe.

Abantu benshi usanga bibaza ibijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe umugore ari mu mihango, bamwe bakabitinya kuko imihango bayifata nk’uburwayi, abandi ugasanga ntacyo bibabwiye.

Muganga uvura ababyeyi witwa Anne Scarlet waganiriye avuga ko hari ibyiza by’imibonano ikozwe mu gihe cy’imihango. Aha wakwibaza ngo ni ibihe?

 

Ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsiana mu gihe cy’imihango

Imihango y’abakobwa n’abagore ntabwo ari uburwayi bwanduza, niyo mpamvu gukora imibonano mpuzabitsina uyirimo byemewe.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ku bagira imihango ibababaza cyane, iyo bakoze imibonano mpuzabitsina bayirimo bibagabanyiriza uburibwe ndetse bikanagabanya iminsi bamaraga bayirimo.

Ibi biterwa n’uko iyo umugore akoze imibonano akarangiza, umubiri we urekura imisemburo ya endorphine (soma andorufine) iyi ikaba imisemburo igabanya uburibwe, ububabare, stress no kwigunga cyangwa kwiheba.’’
Ingaruka mbi zo gukora imibonno mpuzabistina mu gihe cy’imihango

Iyo umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango, inkondo y’umura (cervix/col de l’uterus) iba yafungutse kugira ngo amaraso abone uko asohoka.

Iyo akoranye imibonano mpuzabitsina n’umugabo ufite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina aba afite ibyago byinshi cyane byo kwandura kurenza wa wundi utayirimo.

Byumvikane ko na none na we aramutse afite izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na we yakwanduza byoroshye uwo bari kuyikorana kuko ariya maraso aba asohoka aba arimo udukoko twanduza za ndwara twinshi kurusha utuba turi mu bubobere bwo mu gitsina mu bihe bisanzwe.

Ku bagore bari mu myaka yo gucura (menopause) ubwo ni hejuru y’imyaka 45 dufashe impuzandengo, ubushakashatsi bwagaragaje ko kuri bo iyo bakoze imibonano bari mu mihango aho gukama vuba ahubwo itinda gukama bigatwara iminsi myinshi.

Iyo umugore/umukobwa ari mu mihango, acide yo mu gitsina iba yagabanyutse (ubwo pH “Potentiel Hydrogène ” iba yazamutse kuko iyo izamuka biba bivuze ko acide yo yagabanyutse).

Rero, gukora imibonano byongera ibyago byo kwandura indwara ziterwa n’imiyege (champignons/fungi).

Izo ndwara twavugamo kubyimba imyanya y’igitsina y’inyuma (levres/labia), kuryaryatwa no kwishimagura mu gitsina ndetse na ‘vaginitis’ iyi ikaba indwara iterwa na mikorobe yitwa Candida ari na yo itera ubugendakanwa.

Mu magambo make gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango byo ubwabyo si bibi, gusa kuko umubiri uba wahinduye imikorere ni byiza ko wakoresha agakingirizo kuko twabonye ko iyo uri mu mihango uba ufite ibyago birenze byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuruta utayirimo.

Icyitonderwa! Aha umuntu uvugwa ni umukobwa cyangwa umugore wemerewe n’amategeko gukora imibonano mpuzabitsina.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ubwo bushakashatsi ni ubw’i Kuzimu, ni ubwa Antichrist ndetse ni ubwa Shitani. Imana yavuze ko mu bibi yanga urunuka harimo KURYAMANA N’UMUGORE/UMUKOBWA uri mu mihango. Ndetse kimwe mu byatumye Abaturage b’i Kanaani barimburwa n’Abisraeli igihe Mose na Aaroni na Yosua bari babayoboye mu rugendo rwavaga mu Misiri rugana i Kanaani, harimo no kuba abagabo b’Abanyakanaani bararyamanaga n’Abagore/Abakobwa bari mu mihango. Muzasome neza muri Biblia mwumve ukuntu Mose n’Abisraeli bicaga nabi Abanyakanani babakerera amajosi, babanyukanyukira hasi nk’ibyondo, impinja zabo bakazihondagura ku bitare, abagore b’Abanyakanaani batwite bagafomozwa amada, abasaza n’abasore n’inkumi bakamanikwa ku biti,….. Ibyo byose ni umujinya w’Imana wibasiraga Abanyakanaani kubera ibyaha by’indengakamere bakoraga, ariko cyane cyane Biblia ikavuga ko muri ibyo byaha icyo Imana itihanganiraga ni UKURYAMANA N’UMUGORE/UMUKOBWA uri mu mihango. Niba uyu munsi hari umuntu ugikora icyaha giteye ishozi kingana gityo yitwaje izo ngirwa-bashakashatsi zamaze gucirwaho iteka kera ryo kurimbuka, izo Shetani zitwaza ubwenge bw’isi zishukashuka abanyantege nkeya ngo binjire muri ako gatebo ko gukora icyaha giteye ubwoba gityo, muntu wese uzakurikira ubwo bushakashatsi bupfuye ugakora ibyabwo, menya ko Imana yakubise Abanyakanaani ikabarimbura mu isi nta ho yagiye. Nawe uzapfa nabi nkumwe muri bo kandi ntuzigera ubona umugisha uwo ari wo wose mu migisha Imana itanga. Ndaguhanuye, ushaka wumve cyangwa urorere icyakora uzumvishwa n’iminsi!

    • Iki gitekerezo uyu muvandimwe atanze nticyuzuye namusaba ko mugihe ushyizeho umurongo wa Bibiliya wajya werekana aho wabisomye, ikindi ntidukwiriye gutesha agaciro abashakashatsi

  • JHON Ntiwirengagize ko tudakwiye no kwemera ibyo bazanye byose kumpamvu zabo zihariye zuzuye namaranga mutima yabo rimwe narimwe

Comments are closed.

en_USEnglish