Month: <span>July 2016</span>

Gukura witwa ‘Ikinyendaro’, ugafatwa ku ngufu ukanduzwa SIDA – ubuzima

“Nakuze numva banyita ‘Ikinyendaro’, wa mwana umubyeyi yabaga yarabyaye adafite umugabo, nkurira muri ubwo buzima kugeza n’iyi saha sinzi ‘Daata wambyaye’ aho namaze kwiyakira nkahura n’umuryango Kemit, kandi nkongera nkatekereza ko umugore ashoboye, ngenda nikuramo bya bintu byo kwitwa umwana w’ikinyendaro.” Uwo ni Bamporiki Beatrice, kubera ubuzima yakuriyemo ntiyamenye imyaka afite, ariko mu gufata indangamuntu […]Irambuye

Olivier Kwizera ntakigiye South Africa, na APR FC yamwirukanye

Olivier Kwizera umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, ntazajya muri South Africa kubera ikibazo cy’ibyangombwa, kandi na APR FC ntikimufitiye umwanya. Kwizera yabwiye Umuseke ko ubu ari gushaka indi kipe mu Rwanda. Olivier Kwizera yari yarumvikanye na Baroka FC yo muri Africa y’epfo, ariko uyu musore yagize ikibazo cy’ibyangombwa. Yari amaze ibyumweru bitatu muri Uganda ashaka Visa […]Irambuye

PGGSS ni ihurizo ku muhanzi uyirimo- Christopher

Ku nshuro ye ya gatatu yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu nshuro esheshatu rimaze kuba, Christopher asanga iri rushanwa ari ihurizo ku muhanzi uba aririmo kuko bigera ku munota wa nyuma buri umwe agifite ikizere cyo kuryegukana. Kuba hari umuhanzi ushobora gutangaza ko ariwe ugomba kuryegukana, kuri we asanga biba ari amatakirangoyi. […]Irambuye

UPDATE: APR FC yemeye kureka Abdoul Rwatubyaye akajya muri Rayon

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC nyuma yo kumenya inkuru yo kugurwa k’umukinnyi wabo n’ikipe mukeba ya Rayon Sports mu ijoro ryakeye bwakoze inama, maze bwanzura ko bureka uyu mukinnyi akajya muri iyi kipe ahubwo bakavugana nayo iby’indezo kuri APR FC yamuzamuye. Kugeza nijoro hari hakiri impaka ku kugura uyu mukinnyi, hari amakuru yemezwaga n’abo ku […]Irambuye

MINISANTE ngo izakomeza guharanira ko ibiciro byo kuvura ‘Hepatite’ bimanuka

Mu  kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’umwijima (Hepatite) ku isi no gutangiza gahunda yo kuyirwanya mu Rwanda,  Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’Ubuzima mu rwanda yavuze ko igiye gushyira imbaraga mu kugabanya ibiciro byo kuvura iyi ndwara kuko iri mu zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi ku isi by’umwihariko muri Afurika. Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko […]Irambuye

Kigali: Urubyiruko rw’Abasilamu rwahigiye Polisi gukumira ubuhezanguni

Mu biganiro byahuje Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye urubyiruko rwa Islam mu Rwanda kuri uyu wa Kane, ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, uru rubyiruko rwasezeranije ko rugiye gukorana n’inzego z’umutekano bya hafi, mu gukumira abafite ibitekerezo by’ubuhezanguni. Mu mezi ashize, mu Rwanda havuzwe urubyiruko rwamaze gucengerwa n’ibitekerezo by’ubuhezanguni bushyira ku iterabwoba, ku buryo ubu […]Irambuye

RSE: Umugabane wa Bralirwa wasubiye ku mafaranga 170

Kuri uyu wa kane tariki 28, Isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” ryafunze umugabane wa Bralirwa wiyongereyeho amafaranga atatu (frw 3). Muri rusange ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe imigabane 200 ya Bralirwa n’imigabane 242, 000 ya Crystal Telecom (CTL), yose hamwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 16,974,000. Igiciro cy’umugabane wa Bralirwa cyahindutse, wavuye ku […]Irambuye

i Gitwe: Bafashe umujura ari kwiba Laptop kwa muganga

Ahagana saa sita zo kuri uyu wa kane ubwo abantu bari bagiye mu karuhuko, umusore w’ikigero cy’imyaka 25 yagerageje kwiba mudasobwa igendanwa yari mu biro by’umukozi w’ibitaro ariko ntibyamuhira arafatwa. Abantu bose kwa muganga bamubonye batangaye. Abamufashe basanze ari gukurura iyi Laptop ashaka kuyicisha mu idirishya kuko aho yari iri ari hafi yaryo kandi icyumba […]Irambuye

en_USEnglish