Digiqole ad

Zimbabwe: Mugabe yavuze ko atiteguye kuva ku butegetsi

 Zimbabwe: Mugabe yavuze ko atiteguye kuva ku butegetsi

Perezida Robert Mugabe ku kibuga cy’indege cya Kigali

Mu ijambo Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yagezaga ku bahoze ari abarwanyi “Ancient Combattants” (ba Sekombata) bafatanyije kurwanira ubwigenge, ariko bakaba bamwe muri bo baratangaje ko batamushyigikiye, yavuze ko atiteguye kuva ku butegetsi, ndetse ko abanditse ibaruwa y’uko batamushyigikiye bazahanwa.

Perezida Robert Mugabe ku kibuga cy'indege cya Kigali ubwo yari aje mu nama ya AU ya 27
Perezida Robert Mugabe ku kibuga cy’indege cya Kigali ubwo yari aje mu nama ya AU ya 27

Perezida Mugabe uheruka mu nama rusange y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa i Kigali, yanenze cyane bamwe mu bayobozi bo muri Africa bahuriye mu muryango w’Ibihugu bivuga igifaransa, kuba ibigwari, ngo batinya gukoma rutenderi ngo batababaza U Bufaransa.

Perezida Mugabe w’imyaka 92, yabwiye abanyamakuru bari aho kujya kubwira ababatumye ko atiteguye kuva ku butegetsi.

Ati “Banyamakuru, mugende mubwire abo muhagarariye ko Robert Mugabe ntaho azajya. Ndacyari ku butegetsi.”

Mugabe yaburiye Ba Sekombata bigometse kuri we ko bazahanwa. Ati  “Igihe tuzafata uwanditse inyandiko (yavugaga ko batagishyigikiye Mugabe), ishyaka rizabahana.”

Yongeyeho ati “Mu ntambara hari inyeshyamba zigometse turazihana…bamwe twabafungiye munsi y’ubutaka tukabagaburira ariho bari.”

Perezida Mugabe yagiriye inama abo barwaniye ubwigenge bwa Zimbabwe kuri ba gashakabuhake gutora abandi bayobozi babo bashya, ariko ngo bagomba kwitonda.

Ati “Umwanzi arimo aragerageza kuducamo ibice.”

Mugabe yatunze agatoki ibihugu by’U Burayi nk’U Bwongereza na America kuba byihishe inyuma muri uyu mugambi byifashishije Ambasade zabyo i Harare.

Yavuze ko abigaragambya azabafunga kubera ko igihugu kidashaka imvururu.

Ati “Bazasogongera ku biryo byo mu buroko.”

Mugabe yanenze kandi ba Pasitori bo mu madini yise ko ari amaduka, avuga ko barajwe inshinga no kwibonera amafaranga aho gukora ubutumwa bahamagariwe.

Yaburiye abayoboke b’Umupasitori witwa Evan Mawarire wagaragaje ko ashyigikiye ko Mugabe ava ku butegetsi.

Ati “Iyo winjiye muri politiki, uhangana n’ibibazo. Nzakomeza kuyobora… mfite umugisha w’abaturage.”

BBC

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ubundi se kwazabupfiraho maze bigahinduka nkomuri Cote d’Ivoire nyuma ya Boingy harikindi abantu bategereje? Kandi ibi arabizi kandi abigirankana ngo après moi ce sera le déluge..Ese uwo muntu koko abakunda igihugu cye?

  • si we wenyine!nangwa nawe arerura akabivuga ashize amanga!

  • mugabe nda kwemera ubundi ko wisaziye bakuretse barambiwe niki koko

  • Aba presidents bo muri afurika bahamya ko batazavaho nibangahe se ! keretse niba ubuyobozi bwabo ari ubuhangano bakaba batarasimbuye abandi.Inzira zabo ni 4: Kurangiza mandat;kwegura ; kwicwa no gukorerwa coup d’Etat.Ariko usanga abenshi bacishwa muri ebyiri za nyuma dore ko akenshi aba ari nazo banyuzemo bafata ubutegetsi ariko n’ubundi umugabo n’uwinjirira akanasokera mu irembo yiyubakiye. Wagira ngo baba bagera ikirenge mu cy’ababanjirije .Nyamara ebyiri za mbere nizo umuntu yabifuriza nubwo batazemera ! Avec 92 ans waba ukiyobora koko ! Cyangwa régime Mugabe niyo bitiranya na PRESIDENT MUGABE ! Zimbabwe izahora ari Zimbabwe ariko abayobozi bayo bo siko bazahora. Iherezo ry’ubutegetsi bwe ntaweridateye amatsiko kuko nawe ubwe yifatanyije natwe kuyagira.

Comments are closed.

en_USEnglish