Digiqole ad

Karongi: Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba twarengeje imisoro yari yitezwe, abasora babishimiwe

 Karongi: Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba twarengeje imisoro yari yitezwe, abasora babishimiwe

Abasora bahembwe kubera ko babaye indashyikirwa mu gusora mu Ntara yose.

Kuri uyu wa 27 Nyakanga, mu Karere ka Karongi habereye umuhango wo kwerekana imisoro y’uturere tw’Intara y’Iburengerazuba yakiriwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro, ndetse habaho no gushima abasora bujuje inshingano zabo uko bigomba.

Abasora bahembwe kubera ko babaye indashyikirwa mu gusora mu Ntara yose.
Abasora bahembwe kubera ko babaye indashyikirwa mu gusora mu Ntara yose.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’uburengerazuba   JABO Paul yashimiye abasora bo muri iyi Ntara uburyo bakomeje kwiyongera, ndetse bakaba batanga imisoro neza.

Byatumye intego y’amafaranga bagombaga gusora muri uyu mwaka w’ingengo y’imari yariyongereye, akagera kuri miliyari 16.3 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe ngo intego yari miliyari 13.96.

JABO ati “Kwibwiriza gusora ni indi ntambwe Abanyarwanda bateye, ariko turacyahangana n’imbogamizi za magendu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, turi kubaka icyambu kinini kizafasha gutahura abakora magendu.”

URIMUBENSHI Aimable, umucuruzi ufite iguriro ‘alimentation’ mu Mujyi wa Karongi, wahawe igihembo cy’umusoreshwa w’indashyikirwa mu Ntara y’Iburengerazuba akangurira abasoreshwa kujya batanga imisoro ku neza.

Yagize ati “Jye, nijye wigiriye gusaba EBM, nashakaga gukomezanya n’abandi urugendo rwo kwiyubakira igihugu, ariko hari abatabyumva badatanga inyemeza bwishyu kandi ntibandike ku gicuruzwa igiciro nyacyo, jye ibyo narabikemuye ni nayo mpamvu nabishimiwe imbere y’abandi.”

Bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Kwibwiriza gusora inkingi yo kwigira’, Komiseri mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahooro (RRA) BIZIMANA RUGANINTWARI Pascal yabwiye abasora bo mu Ntara y’Iburengerazuba ko gusora atari agahato, ahubwo ari inshingano zabo.

Yagize ati “Ntawe uyobewe akamaro k’imisoro, nubwo hari ababirengaho kuko hari inzego zitarumva imikoreshereze ya EBM n’ababyica nkana nka Serivise z’Amahoteli n’Amaresitora no mu bwubatsi, (muri izo nzego) gutanga inyemeza bwishyu biracyari ikibazo kuribo.”

Komiseri mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahooro (RRA) BIZIMANA RUGANINTWARI Pascal.
Komiseri mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahooro (RRA) BIZIMANA RUGANINTWARI Pascal.

Komiseri BIZIMANA avuga kandi ko hari n’abaturage bafasha abacuruzi kunyereza imisoro ya Leta, aho usanga ngo nk’umuntu aguze nk’ibicuruzwa by’ibihumbi icumi (10,000) ariko bajya kumuha inyemezabwishyu bakandikaho bitatu.

Nubwo bashimirwa, abacuruzi bo mu Ntara y’Iburengerazuba ngo babangamiwe n’ikibazo cya magendu zikorerwa mu kiyaga cya Kivu, bigatuma abazikora kuko baba batasoze babuza babangamira abacuruzi basora kubera ko ibicuruzwa byabo biba bihendutse.

Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba na RRA kandi bumvikanye ku kubarura abacuruzi bose no kubatoza umuco wo gusora.

foto inama fotos inama kkk inamama

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/ Karongi

4 Comments

  • Gushimira inka ko yahawe ijerikani y’amazi igakamwa amajerikani abiri y’amata. Ni byiza cyane rwose.

  • Reka murebe Kata igiye kuzaba muminsi irimbere.Muribukako Karongi yazaga imbere mubatanga mitiweli ikazimbere muzesa imihigo? harya byarangiye gute?Ibi nabyo nukubyitondera kuko sinzi niba harahantu bacukuye zahabu kuko twese dusanzwe tuzuko ubukungu bwa Karongi buhagaze.

  • Joseph menya ko aha bavuga imisoro RRA yinjije mu mwaka ushize ugereranyije n’ayo yategenyaga mu Turere twose, si Karongi gusa rero.

  • uwakoze neza iyo ahembwe nibwo agira imbaraga zo kurushaho kunoza icyo yahembewe

Comments are closed.

en_USEnglish