Month: <span>April 2016</span>

Impamvu 10 zatuma ukwiye kugabanya kurya inyama zitukura

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na National Cancer Institute muri werurwe 2016, bugaragaza ko ku Isi abantu barenga ½ mu myaka 10 ishize barwaye umutima na Cancer bitewe no kurya inyama zitukura. Byatangajwe na Dr Rashmi Sinha wari uyoboye iri tsinda ry’ abashakashatsi. Bitewe n’uko amatungo asigaye akingirwa, akavuzwa, akarya ibiryo mvaruganda ndetse agahora hamwe, amaraso ntatembere […]Irambuye

Ijwi rye, imyambarire ye, no kugira ishyaka nibyo byagize icyamamare

Nyakwigendera Jules Wembadio Pene Kikumba uzwi ku izina rya Papa Wemba yari umuhanzi w’ikirangirire cyane muri Africa no hanze yayo cyane cyane kubera ijwi rye. Ku rundi ruhande ariko umushakashatsi mu iterambere rya muzika muri Africa witwa ‘Rita Roy’ avuga ko uyu muhanzi yari n’umunyamideli ukomeye watangije ikitwa Société des Ambianceurs et des persones  elégantes(SAPE), […]Irambuye

Iby’abari abakozi ba WASAC na REG birukanywe bavuga ko n’ubu

Abakozi bibumbiye muri Sendika yitwa SUPERGAZ birukanywe mu bigo bya WASAC na REG kubera ivugurura ryabaye baravuga ko n’ubu bakiri mu bibazo byakurikiye kwirukanwa kwabo kandi babigejeje ku nzego zishinzwe iby’akarengane ntibasubizwe kugeza ubu, ubuyobozi bwa REG bwo buvuga ko ibyo gusezerera aba bakozi byakozwe neza muri rusange ko n’ikibazo cyihariye cyaba kirimo ukigifite yakwegera […]Irambuye

Nyamasheke: Umugabo yafatiye ‘umujura’ mu murima we aramutema amuca ikiganza

Umusore w’ikigero cy’imyaka 25 yafatiwe mu mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga aho yafashwe n’uwitwa Nsanzurwimo nyiri umurima w’ibinyomoro amushinja ko yaje kubyiba ahagana saa kumi za mugitondo kuwa 26 Mata ahita amutema amuca ikiganza cy’ibumoso akivanaho burundu. Bamwe mu baturage muri aka kagali babwiye Umuseke ko uyu mugabo yari amaze iminsi ataka ko […]Irambuye

Abamotari hari uwababwiye ‘espérance de vie’ yanyu ko mukora nk’abatariburamuke?-CP

CP Gatete Cyprien ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda avuga ko gukora nk’abadatekereza ko ejo hahari bigaragara ku bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’Abamotari bikunze guteza ibibazo byiganjemo iby’impanuka, akabasaba kwitwararika kuko ntacyo baba bakorera mu gihe bakora badashyize imbere ubuzima bwabo. Polisi ivuga ko mu mezi atatu y’uyu mwaka wa 2016, […]Irambuye

Ubu UAP irishingira ubworozi bw’amatungo yose, uko angana kose

Ikompanyi mpuzamahanga y’ubwishingizi “UAP” yiyemeje gufasha abahinzi n’aborozi gukora umwuga wabo nk’ababigize umwuga kandi nta gihombo bahuye nacyo, binyuze mu bwishingizi butarobanura yabazaniye. Ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda usanga bukunze kwita cyane ku nyungu z’abantu batuye mijyi n’ibyo batunze. UAP nubwo nayo yishingira abo banyamujyi, yo yanatangiye kwishingira abandi Banyarwanda benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi mu bice […]Irambuye

Romania: Nyuma y’imyaka 71 Abayahudi bagiye gusubizwa ibyo basahuwe muri

Nyuma y’uko ubutegetsi bwa Romania bwigaruriwe n’Abanazi ba Hitler mu myaka ya 1940, bukaza gukorera Jenoside Abayahudi, bumwe mu butunzi bwabo bwaranyazwe, ubundi Leta irabwigarurira. Muri iki gihe Inteko ishinga amategeko ya Romania iri kwiga uko Abayahudi basubizwa imitungo yabo nyuma y’imyaka 71 Jenoside yabakorewe irangiye. Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, ya Romania yamaze kwemeza […]Irambuye

Danny Nanone wari ufunze azira kurwanya abashinzwe umutekano yarekuwe

Kuri uyu gatatu tariki ya 27 Mata 2016, Ntakirutimana Mudathiru umuraperi umenyerewe cyane nka Danny Nanone mu muziki wari ufunze azira kurwanya abashinzwe umutekano yarekuwe. Kuva ku wa gatanu ushize nibwo yafungiwe kuri Station ya Polise i Nyamirambo azira gushaka kurwanya abashinzwe umutekano barimo n’umugenzacyaha wari waje gukurikirana ikibazo yari afitanye na Maureen bafitanye umwana. […]Irambuye

en_USEnglish