Digiqole ad

Danny Nanone wari ufunze azira kurwanya abashinzwe umutekano yarekuwe

 Danny Nanone wari ufunze azira kurwanya abashinzwe umutekano yarekuwe

Kuri uyu gatatu tariki ya 27 Mata 2016, Ntakirutimana Mudathiru umuraperi umenyerewe cyane nka Danny Nanone mu muziki wari ufunze azira kurwanya abashinzwe umutekano yarekuwe.

Danny Nanone yamaze kugera mu rugo ari kumwe na Me Bayisabe Irene
Danny Nanone yamaze kugera mu rugo ari kumwe na Me Bayisabe Irene

Kuva ku wa gatanu ushize nibwo yafungiwe kuri Station ya Polise i Nyamirambo azira gushaka kurwanya abashinzwe umutekano barimo n’umugenzacyaha wari waje gukurikirana ikibazo yari afitanye na Maureen bafitanye umwana.

Bimwe mu byo batumvikanyeho bikaza gutuma hanavuka imvuru, ni uko uwo mukobwa yari yahawe uburenganzira na Police bwo gutwara umwana akava kwa Danny Nanone kubera ko ataragira imyaka yo gutandukana na nyina.

Ibi rero byaje gutuma Danny Nanone  agira impungenge z’amakuru yari afite yuko uwo mukobwa ashobora kujya hanze y’u Rwanda kandi ashobora kuba ashaka kujyana umwana.

Akaba aribyo byatumaga Danny asaba ko umwana yabana na Nyina ariko igihe ashatse kuba yava mu Rwanda bikaba ngombwa ko umwana amusigarana nka Se kuko yari anamumaranye iminsi.

Ku kibazo cy’indezo z’umwana cyavuzwe cyane mu itangazamakuru, uyu mugore yabihakanye yivuye inyuma avuga ko mu myaka itatu umwana amaze avutse atari yabura ikimurera.

Amakuru Umuseke ukesha Me Bayisabe Irene wari uhagarariye Danny Nanone mu mategeko, yavuze ko yamaze kurekurwa ahubwo agiye guhita akomeza gahunda ze z’umuziki.

Gusa bikaba biteganyijwe ko agomba kujya yitaba ubushinjacyaha buri wa gatatu kugeza igihe azahanagurirwaho icyaha bityo agakomeza gahunda ze.

Uyu Me Bayisabe Irene, akaba amaze kumenyekana cyane mu manza z’abahanzi bakomeye mu Rwanda. Niwe wahagarariye Bruce Melodie aburana na Super Level, yeje no kuburanira Kidumu mu rubanza rwe na Frank Joe.

Danny Nanone ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda uri mu bahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6. Bikaba n’inshuro ye ya gatatu yitabira iri rushanwa.

Urupapuro ahawe n'ubushinjacyaha rumwemerera kujya hanze
Urupapuro ahawe n’ubushinjacyaha rumwemerera kujya hanze

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish