Digiqole ad

Sholi: Abagore bakora mu ruganda rw’ikawa bamenye ibanga ry’akagoroba k’Ababyeyi

 Sholi: Abagore bakora mu ruganda rw’ikawa bamenye ibanga ry’akagoroba k’Ababyeyi

Abagore bakora mu ruganda rwa Sholi.

Abagore batora ikawa mu ruganda rutunganya ikawa rwo mu Kagari ka Sholi, Umurenge Cyeza, Akarere ka Muhanga ngo iyo bari gutora ikawa banungurana ibitekerezo baganira ku nyigisho baba bakuye mutugoroba tw’ababyeyi mu duce batuyemo.

Abagore bakora mu ruganda rwa Sholi.
Abagore bakora mu ruganda rwa Sholi.

Mu kagari ka Sholi ngo ubu nta mugore ukirirwa murugo ategereje ko umugabo azana amafaranga avuye gukorera, kuko ngo iyo bari mu kagoroba k’ababyeyi bagirana inama yo guhaguruka nabo bagashaka icyateza imbere umuryango wabo.

Muri aka kagari hari uruganda rutunganya ikawa, mu bakozi barwo higanjemo umubare munini w’abagore bavuga ko abenshi bagiye baza gusabamo akazi babitewe na bagenzi babo babanje gukoramo bagiye babagira inama bahuriye mu kagoroba k’ababyeyi.

Dusabe M. Floride, umugore ukora mu ruganda rwa Sholi avuga ko atarajya mu kagoroba k’ababyeyi umuryango we wari ufite ubukene bukabije, ariko ngo aho akagereyemo abagore bagenzi be bamugiriye inama yo kujya gusaba akazi mu ruganda, none ubu umuryango we ngo umeze neza dore ko afite n’abana batanu arera wenyine.

Ati “Sinabonaga amafaranga y’ishuri y’abana, ndetse n’uburyo bwo kwivuza. Ubu ryose nta kibazo dufite, n’iyo hari icyo ngize mbwira bagenzi banjye bakamfasha.”

Muri aka gace kandi ngo n’abagabo ntibasigaye inyuma, kuko ngo nubwo gahunda y’akagoroba k’ababyeyi ikiza batayitabiraga kubera ko bari batarayisobanukirwa ubu ngo barayitabira buri munsi, kandi irabanejeje.

Rwirahira Straton, umwe mu bagabo basobanukiwe akamaro k’akagoroba k’ababyeyi ati “Burya rero no kubaka igihugu neza bihera mu muryango, ni ngobwa rero ko natwe abagabo twitabira akagoroba k’ababyeyi tukungurana ibitekerezo byubaka umuryango wacu ndetse n’igihugu.”

Umuyobozi wa Koperative Abateraninkunga ba Sholi we yatubwiye ko ubu abagore bakora muri ruriya ruganda biteje imbere babicishije mutugoroba tw’ababyeyi, dore ko ngo bagira n’ibimina bahuriramo bakagurizanya amafaranga ku buryo ubu ngo nta mubyeyi ukirwaza bwaki.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish