Month: <span>April 2016</span>

Kutagaragara muri PGGSS6 nta gihombo kuri Dream Boys

Itsinda rya Dream Boys rigizwe na Mujyanama Claude cyangwa se TMC mu muziki ndetse na Nemeye Platini, ngo kuba bataragaragaye ku rutonde rw’abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 nta gihombo kinini cyane babonamo. Kuri bo basanga ari umwanya wo kureba neza icyo bageraho baramutse batari muri iryo rushanwa dore ko hari […]Irambuye

Beach Volley: ikipe y’u Rwanda irajya Tunisia gushaka tike y’imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Beach Volley mu bagabo yatangiye imyiteguro y’imikino yo gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Rio muri Brazil mu mpeshyi y’uyu mwaka. Imikino yo gushaka itike (minima), izabera muri Tunizia kuva tariki 3-9 Gicurasi 2016. Ikipe y’u Rwanda imaze icyumweru mu myitozo izahaguruka mu Rwanda tariki ya mbere Gicurasi 2016 yerekeza […]Irambuye

Rwanda – Abana miliyoni 1,5 bagiye guhabwa Vitamine A ibafasha

Amajyaruguru – Byatangajwe mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana byakorewe mu karere ka Gicumbi ko muri iki cyumweru abana b’u Rwanda miliyoni 1,5 bagiye guhabwa Vitamine A ibafasha gukura neza. Aha Akarere ka Gicumbi kashimiwe ko kubyarira kwa muganga ku babyeyi bigeze ku kigero cya 97% naho gukingiza abana bikaba […]Irambuye

Karongi: ILPD yibutse Abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe mu Bisesero

Kuwa  kabiri, Abayobozi n’abakozi b’ishuri rikuru ryigisha, rikanateza imbere amategeko (Institute  of  Legal Practice  Development) bunamiye inzirakarengane ziciwe mu Bisesero muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Bisesero, mu Karere ka Karongi. MUCYO Mathias, umukozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya […]Irambuye

Inzobere mu karere zateranye ziga uko SDGs zagerwaho muri ibi

Inzobere mu bushakashatsi bunyuranye mu bihugu by’u Rwanda, Burundi, DRCongo na Congo Brazzaville zateraniye mu nama i Kigali kuri uyu wa 26 Mata ziga ku buryo ibi bihugu byagera ku ntego z’iterambere rirambye (Sustainable Development Goals) mu nama yateguwe na kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu. Mu ntego z’iterambere rirambye harimo ibigendanye no gukemura ibibazo […]Irambuye

Nyamasheke: Abantu 4 bafunze bazira kujugunya ibendera ry’u Rwanda mu

Abagabo bane bafungiye kuri Station ya Police ya Ruharambuga nyuma yo gukekwaho gutesha agaciro ibendera ry’igihugu mu murenge wa Karengera aba bakekwaho kujugunya ibendera ry’igihugu mu musarani w’ishuri ryitwa Nyanunda riherereye mu mudugudu wa Nyagashikura mu kagali ka Mwezi mu murenge wa Karengera. Ibi ngo byabaye nyuma y’amakimbirane n’umuzamu urinda iri shuri Nteziryayo Theobard, aho […]Irambuye

Valens Ndayisenga mu isiganwa rya mbere nk’uwabigize umwuga

Umunyarwanda usiganwa ku magare, Ndayisenga Valens ari mu isiganwa rya mbere akinnye nk’uwabigize umwuga mu Bufaransa, aho ari kumwe n’ikipe ya Team Dimension Data. Tariki 5 Gashyantare 2016, nibwo Valens Ndayisenga watwaye Tour du Rwanda 2014, na Bonavanture Uwizeyimana batangajwe nk’abakinnyi bashya b’ikipe yabigize umwuga mu gusiganwa ku magere, Team Dimension Data ya kabiri, yitwa […]Irambuye

Rusumo: Abaturiye umupaka biteze inyungu ku rugomero rw’amashanyarazi rugiye kubakwa

Mu gihe imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku mupaka wa Rusumo yegereje gutangira, abaturage baturiye uyu mupaka baravuga ko ari inyungu nini kuribo ngo kuko bizazamura ubukungu bwabo binyuze mu bucuruzi n’indi mirimo isaba umuriro w’amashanyarazi. Bitarenze uyu mwaka wa 2016, imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga MW 80 mu isumo rya Rusumo ku mupaka […]Irambuye

Innocent Habyarimana ashobora kuba yarambuwe ubukapiteni bwa Police FC

Nyuma y’amezi abiri gusa atangajwe nka Kapiteni mushya wa Police FC, Habyarimana Innocent ashobora kuba yarambuwe iki gitambaro nubwo bitaratangazwa. Uwari Kapiteni wa Police FC, Jacques Tuyisenge yagiye gukina muri Gor Mahia FC yo muri Kenya. Bituma tariki 11 Gashyantare 2016, hatangazwa Habyarimana Innocent bita ‘Di Maria’ nka Kapiteni mushya wa Police FC. Uyu musore […]Irambuye

en_USEnglish