Digiqole ad

Ubu UAP irishingira ubworozi bw’amatungo yose, uko angana kose

 Ubu UAP irishingira ubworozi bw’amatungo yose, uko angana kose

Inka ziri mu matungo UAP yishingira.

Ikompanyi mpuzamahanga y’ubwishingizi “UAP” yiyemeje gufasha abahinzi n’aborozi gukora umwuga wabo nk’ababigize umwuga kandi nta gihombo bahuye nacyo, binyuze mu bwishingizi butarobanura yabazaniye.

Inka ziri mu matungo UAP yishingira.
Inka ziri mu matungo UAP yishingira.

Ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda usanga bukunze kwita cyane ku nyungu z’abantu batuye mijyi n’ibyo batunze.

UAP nubwo nayo yishingira abo banyamujyi, yo yanatangiye kwishingira abandi Banyarwanda benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi mu bice by’icyaro.

UAP yishingira abahinzi bose bakora ubuhinzi bwabo nk’umwuga, ni ukuvuga abahinga bagamije kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko. Soma inkuru irambuye HANO.

Mu byerekeranye n’ubworozi, UAP yishingira amatungo yose yororwa mu Rwanda, ni ukuvuga ubwishingizi ku rupfu ruturutse ku ndwara zinyuranye, uruturutse ku muriro, inkuba, amazi menshi (umuhengeri ushobora guhitana amatungo) no kwibwa.

UAP ariko ntiyishyura kandi ntiyishingira urupfu rw’itungo ruturutse ku nzara cyangwa gufatwa nabi, urupfu rutewe n’uburozi itungo ryariye, kwica itungo kubushake ku mpamvu zinyuranye nk’ubushakashatsi, n’urupfu ruturutse ku burwayi itungo ryari risanganywe mbere yo gufatirwa ubwishingizi.

Richard Kabano, umukozi muri UAP avuga ko hari umuntu ubona itungo rye ryarwaye akihutira kurifatira ubwishingizi ngo niripfa bazamurihe, ari nayo mpamvu ngo UAP nayo ibanza gusuzumwa amatungo mbere yo kuyishingira.

Kabano kandi avuga ko batishingira ibiza bidasanzwe nk’imvura cyangwa izuba byinshi ku buryo busanzwe, aho usanga bishobora no kumara igihe kinini.

Ati “Nk’igihe abahanga mu bumenyi bw’ikirere bagaragaje ko nk’izuba rizamara imyaka nk’itatu, urumva ko nk’inka zose zizapfa mu gihugu. Ni ibintu bidasanzwe ntabwo tubyishingira.”

UAP mu gufasha abahinzi n'aborozi kwiteza imbere, birinda ibihombo bya hato na hato.
UAP mu gufasha abahinzi n’aborozi kwiteza imbere, birinda ibihombo bya hato na hato.

 

Bisaba iki kugira ngo itungo ryishingirwe

Richard Kabano avuga ko UAP yishingira amatungo yose byibura agejeje amezi atatu avutse, kandi atarengeje imyaka 10 y’ubukure.

-Kwishingirwa ntabwo basabwa byinshi, Veterineri wemewe akora Raporo y’agaciro k’amatungo Umworozi cyangwa Koperative ifite yaba inka, ihene, inkoko n’andi;

-Hanyuma akerekana ibiranga amatungo agiye kwishingira (nk’amaherena kunka);

-Ubundi usaba ubwishingizi akuzuza impapuro “formulaire” isaba ubwishingizi na UAP;

-UAP ikamubarira amafaranga agomba kwishyura, akajya kuyishyura, umunsi amaze kwishyuriraho aba afite ubwishingizi.

Nk’uko Richard Kabano abivuga, ibiciro byabo ntabwo bihenze kuko ngo bajya kubishyiraho bakoze uko bashoboye kose ku buryo bihura neza n’ibyo umuntu wese yakwisangamo.

Ati “Umuntu ku giti cye yishyura 4.5% by’agaciro k’amatungo ye, naho Koperative yishyura 3.5% by’agaciro k’amatungo yayo.”

UAP kandi itanga ubwishingizi bw’inyongera bw’igihe gito, nko mu gihe umworozi agiye kwimurira amatungo ye ahandi, kandi akaba ashaka gushingana amatungo ye mu gihe yagirira ikibazo muri uko kwimuka, UAP imuha ubwishingizi bw’icyo gikorwa cyo kwimuka mu gihe kizwi, akishyura 1% by’agaciro k’amatungo yimurwa.

Mu gihe umworozi ashaka gushingana amatungo ajyanye mu bindi bikorwa nk’imurikagurisha cyangwa imurikabikorwa bizamara igihe runaka kizwi bwo yishyura 0.35% by’agaciro k’amatungo ajyanye muri icyo gikorwa.

Muri UAP kwishyurwa birihuta

Umukozi wa UAP, Richard Kabano avuga ko batarenza iminsi 20 batarishyura uwabafasheho ubwishingizi wagize ikibazo.

Kabano avuga ko mu gihe uwahuye n’ikibazo ahise abimenyesha UAP bitarenze amasaha 24; Akamenyesha kandi abayobozi b’aho atuye, ngo UAP ihita yohereza umukozi ushinzwe kureba uko byabaye n’uko byagenze, agakora igenzura atangira raporo mu minsi 15, hanyuma mu minsi itarenze itanu (5) y’akazi, uwagize ikibazo itungo rye rigapfa aba yamaze kwishyurwa.

Ubu bwishingizi bwombi ntibwita ku ngano cyangwa ubwinshi bw’ibyishingirwa, ushobora kwishingana itungo rimwe woroye cyangwa akarima k’igikoni uhinga nk’uwabigize umwuga. Iyo woroye amatungo menshi ukaba warayafatiye ubwishingizi, iripfuye UAP irakwishyura.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • abanyakenya ni abajura:ubu bagiye kwiba abaturage ubundi bigendere.Ntabwo ibi bavuga bishoboka ni ukubeshya.

  • Ibi byaba ari byiza. Arko se birashoboka? Ubu se norore inkoko nzishinganishe nizipfa bazanyishyura koko

  • Kamanzi, ndakeka ko aba banyakenya baba biyandikishije muri RDB, kuburyo kubakurikirana byashoboka bigaragaye ko badakora ibyo biyemeje gukora!

    • OYA!! uzabeshye abahindi Rusagara we! abanyaKENYA ni abajura.Ikindi kwiyandikisha muli RDB ntibikuraho ubujura kuko no mu Rwanda hari za sosiyete zihomba kubera ibifi binini.Abantu bagomba kwirinda ako kajagari k’abanyamahanga baza baje kubiba.

Comments are closed.

en_USEnglish