Digiqole ad

Nyamasheke: Umugabo yafatiye ‘umujura’ mu murima we aramutema amuca ikiganza

 Nyamasheke: Umugabo yafatiye ‘umujura’ mu murima we aramutema amuca ikiganza

Umusore w’ikigero cy’imyaka 25 yafatiwe mu mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga aho yafashwe n’uwitwa Nsanzurwimo nyiri umurima w’ibinyomoro amushinja ko yaje kubyiba ahagana saa kumi za mugitondo kuwa 26 Mata ahita amutema amuca ikiganza cy’ibumoso akivanaho burundu.

Bamwe mu baturage muri aka kagali babwiye Umuseke ko uyu mugabo yari amaze iminsi ataka ko hari abantu baza kumwibira ibinyomoro kandi ko yari yaravuze ko azafata igisambo.

Abaturage babonye uyu musore batemye babwiye Umuseke ko bamusanze aryamye ababara cyane ko yaciwe ikiganza ariko iruhande rwe hari umufuka ibinyomoro bavuga ko yari yibye n’ibihaza yari yaciye mu wundi murima.

Jean Claude Ndindayino Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga yabwiye Umuseke ko ibi bibabaje aho umuntu yihanira kandi hari amategeko n’inzego zibishinzwe.

Ndindayino ati “Birababaje kuba yihaniye nyamara yagashimwe ko yafashe umujura ariko reba nawe aramutemye.”

Uyu muyobozi avuga ko ingaruka z’uko umuturage akoze ibyo kwihanira ari ugufungwa ndetse ngo hari n’abahunga bagasiga imiryango yabo.

Uyu muyobozi ariko ananenga abasore b’abanebwe banga gukura amaboko mu mufuka ngo bakore bakajya kuba abajura.

Uyu musore watemwe avuka mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, yari yaraje Nyamasheke mu murenge wa Bushenge kuragira inka z’umuntu aza gufatirwa Ruharambuga ari naho bamutemye.

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko uwatemye uyu musore nawe yahise ahungira ahataramenyekana akaba ubu ari gushakishwa n’inzego z’umutekano ngo aryozwe kwihanira.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Nyamasheke

39 Comments

  • Ingingo ya 107 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda (Penal Code)ivuga ko Ukutaryozwa icyaha gikozwe harengerwa umutungo “Umuntu ntaryozwa icyaha, iyo mu gihe cyo
    guhagarika icyaha cy‟ubugome cyangwa gikomeye cyo konona umutungo, akoze igikorwa cyo kurwana kuri uwo mutungo, akoresheje uburyo bwari ngombwa kandi budasumbye kure uburemere bw’icyaha.” Izo mbwa rero zigabiza ibya rubanda bakwiye kuzikuraho amaboko n’amaguru kuko biba byabavunnye nabo biryamiye.

    • Ariko uziko utangaje,ubwo ushyigikiye ko umuntu akurwaho ikiganza hejuru y ibinyomoro koko,uca bikongera bikera cg bikarwara bikabora burunduuu,ariko ubumuntu bwagiye he koko??sinshyigikiye ubujura ariko ibi birakabije.rega muge mugira n ubumwe,ubundi ufite ha y umurima yagakwiye guha abo baturanye batishoboye kubyo asaruye,kuko byose siko abigurisha,kdi ubukene n ubushomeri burahari mu Rwanda mwagakwiye gufashanya ntimube “mfa kuba ndya abando ntibandeba”,ubuse ko yahunze noneho azabisarura??twisubireho nta kintu kiruta ubuzima!!

      • Wowe YYY ukwiye kumenya ko umuturage uhitamo guhinga ibinyomoro, ahanini abayatse crédit agomba kwishyura kandi abayaretse guhinga ibidi byose byagatunze urugo rwe atekereza ko azarutungisha amafaranga azakura mu binyomoro. none ngo aheho abaturanyi be. ubwo utekereza ute? Mbese iyo umuntu yize umushinga w’ubuhinzi akaka crédit ataniyehe n’ukora umushinga w’ubucuruzi? none se wabwira umucuruzi ngo tanga ibyawe uhe abandi yazunguka ate. Ukwiye guha agaciro abantu bakora imishinga y’ubuhinzi. Sinshigikiye kwihanira ariko police yacu nirebe uko ubujura bwo mu buhinzi bwagabanuka. Nkanjye natse crédit ya 10.000.000 frw muri COGEBANQUE nyashora mubuhinzi bw’urutoki ariko abajura bagiye gutuma inzi yanjye natanzeho ingwate igurishwa kuko igitoki cyeze cyose baracyiba. None ngo dusaranganye!!!!

        • Oya MPAYIMANA E uyu YYY afite ukuri kutagira inenge. U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko. Ntawe itegeko riha uburenganzira bwo kwihanira. Urugero rufatika nuko uwatemye umuntu yahunze kubwo gutinya guhanwa n’itegeko. Ibindi by’ubujura ntibikiri inkuru ahubwo inkuru yabaye gukomeretsa(ahubwo ntiyakomerekeje)yaciye urugingo-ikiganza uwo ashinja ko yamwibye. Kandi ntarahamwa n’icyaha kuko urukiko(rwonyine)rubifitiye ububasha rutarabimuhamya.

          • Gashuhe unyumvise nabi, nashakaga kubwira XXX ko kuvuga ko abantu bakwiye gutanga ibyabo kugirango batabiba atari byo kuko umuhinzi abayatse crédit muri banki, natangaguza se azishyura iki? nawe nsubiza bwana GASHUHE, urumwa ari byo? Iyo ni imyumvire ikwiye kutuvamo itekereza ko umuntu w’umuhinzi ko ntacyo aba yashoye cyangwa ko adakwiye guhingira isoko. Naho igihugu cyacu kigendera ku mategeko kandi ni byiza cyane turabishima, ahubwo nibadufashe twebwe twashoye imari yacu mu buhinzi kugirango abanyarwanda twihaze mu byokurya, nibadufashe guhasha abo bazagusarura aho batabibye. nizereko unyumva cyangwa wumvise icyo nashakaga kumubwira. Urakoze niba ubyumvise!!!!! Impamvu umuntu yibwa ni uko udatanga, icyo cyaranyumije cyaneee!!! Dore interuro ye tutumvikanyeho ni iyi (nyiteruye uko yakabaye):ubundi ufite ha y umurima yagakwiye guha abo baturanye batishoboye kubyo asaruye,kuko byose siko abigurisha. Nawe urumvako yiyumvisha ko umuhinzi atagurisha byose, ubu mu Rwanda abahinzi twateye imbere duhingira isoko, apana kurya gusa. Niba mugitekereza ko abahinzi tudahingiraisoko ngo tutagurisha byose muracyari muu gihe cya kera rwose. Uwatemye undi akwiye rwose kubihanirwa byintangarugero ariko nuwibye nakira nawe aryozwe ibyo yangije nibimuhama kuko kuba yatemwe ntibikuraho ibyo yangije niba bihari. Ubwo nibwo butabera. buri wese aryozwe ibyo yakoze.

        • Haguma mubuzima ibindi birashakwa. Abasogukuru babivuzeneza. Akataramagara karashakwa.

        • None rero urumva guca ikiganza ariwo muti,siwe nategetse gusaranganya ariko muri rusange abanyarwanda turiba nyamwigendaho niyo mpamvu bamwe bakira cyane abandi bagakena,ingaruka nta yindi ni ubujura,nyamara abatembera bage bareba ibihugu byose twita ko bikize ku isi birasanganya(mu misoro),ntihabeho ubusumbane cyane mu bantu.mwihangane abibwa ariko ntimugeze aho gutemana nyabuneka!

      • Rwose kufakubita imbwa byorora umusega icyo kiganza cyavuyeho nubundi ntacyo cyamufashaga birutwa nuko cyavaho akajya afashwa aatarinzwe kwiba ibya rubanda bavunikiye

      • ibaze impamvu byashyizwe mumategeko ahana,nuko byari ngombwa ese wowe ushyigikiye gukora ntusarure kubera ingegera zirirwa zifashe mumifuka ngo ni ubumuntu, kuki ataje ngo amusabe? mujye muvana amarangamutima aho. Itegeko nitegeko nuko uwo muntu yabuze ngo nze ahubwo muhagararire muburanire naho ureke abo ba gitifu batazi amategeko bapfa kuvuga gusa

    • @ Dido
      Unvanyine ko nawe ubyivigiye muri rirya tegeko ko haba hakoreshejwe imbaraga zitarenze uburemere bwicyaha. So gucya umuntu akaboko birenze kure uburemere bwakiriya cyaho cyokwiba amatunda.

      Ikindi kandi iritegeko rikireshwa iyo habayeho kwitabara cyangwase kurwanya. Niba rero bariya Bantu batararwanye iritegeko ntabwo rimureba. Kuko niba yarabonye umujura kandi agasanga amuzi yenda adashobiye kumufata ngo amuzirike, byaribihagije gukoma akaruru abatabaye bakabona igisambo maze bakazaba abatangabuhamya murubanza.o

      • Simba wowe iri tegeko rirasobanutse, ikindi nuko byonyine kuba wakinjira mumurima wumuntu bihanwa n’amategeko rero Self-Defence ntabwo uba uzi iyo umujura yitwaje aho byaba ikibazo ni ukumufata then ntakurwanye wenda ugahuruza abantu ukamutema ariko igihe umusanze mumurima ukamucishaho umuhoro biba birangiye.

        • Rega twumvikane ntawe ushyigikiye ubujura,birababaza cyane gukora abandi bagasarura ariko igisubizo si ugutemana.reba nkawe aramutemye none niwe polisi igiye gushakisha kdo nafatwa sinshidikanya ko azahanwa kurusha uwamwibye!!none rero njye uko mbyumva abahinga bakwiye kugerageza kureba uko bacungira umutekano ibikorwa byabo batarindiriye leta cg kwihanira nk urugero kwifatanya bagakotiza bagashaka ababacungira imirima,cg bagafashanya bagaclotura imirima yabo,cg guhagurukz bakabwira abayobozi ko batishimira ko abajura babiba,barangiza ntibahanwe,kuruta kubyandika mu kinyamakuru!naho gutemana njye ndabona ntaho bizageza ahubwo byazarangira kgl ihindutse nka kenya aho umujura agufata akakwica cg wamufata ukamwica!!nyamara ataricyo gisubizo cya nyuma gihari!peace.

          • Mwese murapfa ubusa, none niba yatemye ikiganza wabwirwa niki ko yagitemye undi ashaka kumukubita, kuko iyo atema mu bitugu byari kumvikana ko yamutemye undi ahunga, ni ari ikiganza bombi barebanaga muri make bari bahanganye. IMANA YONYINE NIYO IZI UKURI. GUSA IBISAMBO BIRATUMAZE KANDI BITUMYE INGWATE ZACU ZIGURISHWA NA ZA BANKI ZAHAYE ABAHINZI INGUZANYO. uZAKE INGUZANYO MURI BANKI MAZE UBONE ICYO WAYISJOYEMO KIGENDA GIHOMBA NIHO UZUMVA AKABABABRO DUFITE!!!!! TWE TURATABAZA NGO UBUYOBOZI BUDUKIZE BARUSARURA AHO BATABIBYE!!!!!!!!!!!!

        • Dido, ndunva hagomba gukorwa assessment yuko Ibintu byagenze. Niba umujura yarashanse kurwana undi akamutema yitarabara birunvikana uwatemye ntakosa yaba afite. Ariko niba yarabundiriye yabona umujura akagenda akamutema amuguye gitumo uwatemye ari mumakosa.kuko kuko gutega umujura akamutema umwubikiriye cyangwase umutunguye atari self defence. Kuko biba ari ikintu cyapanzwe. Muri iriya nkuru mumagambo abaturage bavuze biragaragarako nyirumurima yapanze kuzatema umujura. So nta self-defance wavuga kumuntu wapanze kuzatema kand gutema bitaraba. Self defence ifatwa nkibintu bigutunguye kandi akaba ntabundi buryo ufite urense gusa kwi Rwanaho. Ubundi self defence nijambo ryicyongereza bivuga kirwanaho kurirango ukize ubuzima bwawe bwari bugiye kwangizwa nuwo muhanganye. Biragaravko nyirumurima yapanze gutema umjura nko kwiha justice atari gufata umujura akamushikiriza ubutabera. Njye nuko byunva.

  • Mwabantu mwe sinzi icyo tuzakora ! uzi guhinga umuntu wirirwa yicaye akaza gusarura !!! muti kwihanira ntabwo bikwiriye !! nanjye ntyo!!! arikose iyo igisambo kikwibye ukagifata ukagishyikiriza inzego zishinzwe guhana , mugitondo bugacya cyarekuwe kikwishongoraho , buriyabyo byitwa iki ? Ubu mpora mumasengesho nsabako ntagira uwo mfatira murutoki;mumyumbati , mubigori n’ah
    andi ! ndababwiza ukuri sinzi uko bizagenda kuberako banzengereje ! ubu Inka zanjye uruhu rwumiye kumwite kuberako banyiba ubwatsi nihingiye! barye bari maso ariko umunsi ni umwe nzabatahaho!

  • Umuntu witwikira ijoro wagize ngo agutanze yakurebera izuba ! Abajura ni babi, nanjye baranzengereje kabisa ku matungo magufi, uko noroye bajyana, uko noroye bajyana none ngo …

  • ARIKOSE IYO USHYIGIKIRA UMUJURAUBAWUMVA URIMUKURI!NIYAMUCANAKAGU.AKAMUCA NAMATWI.

  • Kuki yasize amaguru kandi ariyo amujyana kwiba ?

  • Rwose abatuka uwo mugabo mutekereze 2.si byiza kwiharira ariko police nayo izi neza ko itajya ihana ibisambo nkibyo irabireka ari nabyo bibabaza banyiri kwibwa. Aha rwose twemere ko police nayo ihafite weakness. None ufashe igisambo nijoro nibyo wibwe waruhiye wenda cyanamurwanije agica ikiganza. Aha rwose nubwo ntazi amategeko niharebwe context yamuteye gutemana ntahanwe. Si non kudakubita imbwa byorora imisega

  • Ubwo se abajura baje bakankura kuri matella bakikorera boutique yarimo asaga 500.000F N’AMAFARANGA Y’U RWANDA 250.000f ko ari uko bari bansinzirije iyo ngira uwo mfata njye narikumukora ibiki? ubu ndarwana no kwishyura banque. mbabajwe nuko atacyishe njye.

  • Baraje baterura televiziyo biba namakaziye yinzoga nacuruzaga.amwe mumakaziye yinzoga
    nayafatanye bamwe. nabo baje kuvuga abajura bayabagurishije. nagiye gutanga ikirego kuri polisi barambwira ngo kuba utabafatiye mucyuho ntakimenyetso kigaragara ko aribo bakwibye.
    ntanubwo bigeze babafata . polisi nasize nyibwiye ko ubutaha nzikorera uburinzi
    kandi ko nzagarukana uwapfuye. nuko habaye ahanyagasani naringiye kurara mabuso.
    hano kwiba bimaze kuba umuco. ahubwo iyo amuca amaboko yombi akajyana.

  • Amategeko arengera ikiremwajura akwiye kugabanuka.Umuntu akwibe,urare ijoro numufatira mu mutungo wawe ukitabara ubihanirwe?!Uwo mujura we amutanze ntiyamurangiza?Nibavuze uwo mujura bareke umugabo akurikirane ibinyomoro bye.
    Umujura na we ni umwicanyi nubwo abikora gake gake!

  • ahubwo murebye neza mwasanga uwo wiyita yyy nawe ari umujura ruharwa kuko ntamuntu washyigikira abajura abo aribose, nkubu kuva saa saba kugera aya masaha mba nicaye munzu ncunga abacukura amazu kuko batumereye nabi none ngo kwihanira ubwo c nk’umuntu ucukura inzu agusanzemo yagusiga amahoro ra? uwo muyobozi nawe niba ibyo yavuze byamuvuye ku mutima ko uwihaniye yakoze amakosa namwifuriza ko umunsi umwe byazamubaho tukareba uwo umusanze munzu azamubabarira akamwakira akanamuzimanira nkumushyitsi, nako we wasanga aba arinzwe nabanyerondo cgwa dasso twishyura ayo twabiriye ibyuya yarangiza ngo yagombaga gushimirwa ko yafashe igisambo ashimirwa no guhita bakirekura kikamutanga kugera murugo noneho ubutaha kikazamukuraho ijosi?

    • Umva nyine ukurikirane neza unyigeho nusanga hari na 5 y u rda nari niba unjyane mabuso!!cg byonyine nusanga hari nuwo mu muryango wanjye wari wiba!!ariko umuntu ntagatange igitekerezo ngo mumufate ukundi,nuko habaye I kgl mba nkureze kunsagarira no kurengera unyita umujura,wasanga wari guhanwa ,any way reka nkwihorere sinzi niba utanaba ungana na data umbyara reka ntarengera!!ubwo abashyigikiye gutemana nababwira iki!!peace

  • Nafatwa azahanirwe ko yatemye aho atagombaga gutema agasiga ahagombaga gukemura ikibazo forever.

  • Ndumva ugifite ubujiji! Ese niba koko abajura baragusinzirije kugeza ubwo bagukuye kuri matelas wari uryamyeho bakayijyana bakagusahura bakajyana byose ariko bakagusigira ubuzima ntawe ukuriye akara byo ntiwabyishimira?! Dore ushoboye no kwandika kuri INTERNET! Si shyigikiye ubujura ariko sinashyigikiye ko abaturage bihanira kuko bitemewe mu mategeko!

    • @Saykuy, ntabwo byitwa kwihanira, ahubwo ni ugukosora ibikocamye…ikiganza kimwe ntigihagije kugirango ibikosamye bikosoke !

  • Twebwe i karenge dufatanyije polisi twaragikemuye.uyu Mugabo yarahemutse ashyirizwe ubutabera kuko ntamuntu wemerewe kwihanira kabone niyo yaba afatiye igisambo mu cyuho.

  • iyo amuca umutwe ni byari kuba ari sawa!

  • Nanjye ndemeza ko uyu watemye umujura agomba guhanwa, kuko ntiyacyemuye ikibazo ahubwo yaragiteje. Nibaga kdi afite ibiganza byose agiye kongeraho no gusabiriza bibe ibintu 02 kdi byose bitemewe. iyo amwica akabikemura byose. kuba rero ataramwishe abihanirwe rwose ariko ubutaha azikosore kuko azaba ahaniye benshi twamazweho ibyacu.

  • Birabujijwe kwihanira kandi hariho amategeko.Uyu mugabo amategeko a amuhane.Ariko nanone kwiba ntabwo ari byiza ahubwo abantu bakwiye kuvana amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere bakareka ubunebwe.

  • Birabujijwe kwihanira kandi hariho amategeko.Uyu mugabo amategeko a amuhane.Ariko nanone kwiba ntabwo ari byiza ahubwo abantu bakwiye kuvana amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere bakareka ubunebwe

  • ubishoboye bagye babihanira.uzikwibwa ibyowavunikiye ukamugyana kuri police nyuma yiminsi micye mugahura nuwomujura mumuhanda kuntu bibabaza.mwigize mubyuka mugasanga mugitondo inzu i9rangaye batwaye ibintu byose ugafata abajura ukabatwara police nyuma ukababona mumuhanda bigyendera.agarutse se ukamufata se wamusubiza police?

  • Oya nawe yakabije,guhana ndabyemera ariko nanone guhana uvusha amaraso sibyiza,yemwe n,ibindi bihano yakabije nko kuvuna ingingo n,ibindi,kdi rero n,inzego zibishinzwe zirahari, ese nkamwe mushyigikiye icyo cyemezo yafatiye nkubwo ari nk, umuvanydimwe wanyu byabayeho cg ari namwe ubwanyu byabashimisha guhanwa murubwo buryo, ntabwo mushyigikiye ubujura cg ubwononnyi,ariko ndifuza ko ushaka kunsubiza ko yatangira ambwira ko kuva yavuka atariba narimwe, (iyo utwaye ikintu utagihawe na nyiracyo uba wibye,iyo runaka agutije nyuma akibagirwa nawe ntutarure nawe burya uba wibye,iyo utwaye utwabandi kungufu witwa igisambo,watwaye ikaramu yamugenzi wawe nubwo idahenze ariko burya waribye ) mureke kwigira nkaho mutarabantu,nyamara burya ariko bimeze wasanga namwe basigaye kuryinyo gusa cyangwa naryo ntarisigaye.mukomere

  • ARIKOSE UMUJURA NATERA GATARINA KURUGI RUKAGWA IMBERE UZANANIRWA GUFATA IPANGA NICUMU NGOWIVUNE UMWANZI UJYEKUMUBAZA AMAKURU!AZAHITA AKUVUNIRUMUHETO UMUJURA NIMUBI?UGIYE KUBA NKABASIRIKARE BIGIHUGU NTAVUZE BUMVIMBUNDA BAGAKIZWA NAMAGURU.UMUNYARWANDA AGOMBA UBUGIRI.

  • Nta kundi uwo nyirumurima yabigenza kuko uyu mujura yarikumugeza ku murenge akamutanga mu rugo kandi guhinga ziriya mbuto birahenda uzarebe iyo bazikuzaniye ku modoka abenshi baba baziranguye abandi bazibye nka kuriya nyirumurima azabona iki!?

  • abadepite baracyafite akazi none ubwo nyiribinyomoro iyavariwe utemwa wasanga yari kwirwanaho kuko Nta mujura ujya kwiba atagamije no kwica kandi ikibazo iyo n kuko a fashwe ku mutungo nkuwo utarengeje 5million ikibazo kujya mubunzi M wahagera basanga uwibye ntabwishyu nyirukwishyurwa akisura yaba yaragannye bank urabyumva nawe ikamutereza cyamunara

  • Si nshyigikiye ubujura, ariko na none si nshyigikiye kwihanira kubera ko byombi ari ibyaha mu Rwanda. Nyiri ibyo binyomoro yari agize amahirwe yo gufata umwiba.Yagombaga kumushyikiriza inzego zibishinzwe aho kumuca ikiganza.Tekereza ugihugu twagira buri wese agiye yihanira.

  • Yamaze arakamuca iyamuca ibuganza bibiri uzi kuruhira umuntu ngewe nanga umujura kd nawe agutanze yakwica kbsa uwo mugabo uwamumpa nkamukora muntoki numuhannyi punisher

Comments are closed.

en_USEnglish