Digiqole ad

Romania: Nyuma y’imyaka 71 Abayahudi bagiye gusubizwa ibyo basahuwe muri Jenoside

 Romania: Nyuma y’imyaka 71 Abayahudi bagiye gusubizwa ibyo basahuwe muri Jenoside

Abayahudi bazasubizwa imitungo y’ababo bishwe muri Jenoside yabakorewe

Nyuma y’uko ubutegetsi bwa Romania bwigaruriwe n’Abanazi ba Hitler mu myaka ya 1940, bukaza gukorera Jenoside Abayahudi, bumwe mu butunzi bwabo bwaranyazwe, ubundi Leta irabwigarurira. Muri iki gihe Inteko ishinga amategeko ya Romania iri kwiga uko Abayahudi basubizwa imitungo yabo nyuma y’imyaka 71 Jenoside yabakorewe irangiye.

Abayahudi bazasubizwa imitungo y'ababo bishwe muri Jenoside yabakorewe
Abayahudi bazasubizwa imitungo y’ababo bishwe muri Jenoside yabakorewe

Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, ya Romania yamaze kwemeza umushinga w’itegeko uzasobanura uburyo gusubiza Abayahudi imitungo  yabo bizakorwa, ubu hakaba hasigaye ko abagize Sena  nabo bawemeza ugasinywaho n’Umukuru w’igihugu Klaus Iohannis bityo ibikorwa byo gusubiza Abayahudi ibyo banyazwe bigatangira.

Mbere ya  Jenoside yakorewe Abayahudi muri Romania hari hatuye Abayahudi ibihumbi 800 ariko ubu hatuye abagera ku bihumbi 11 gusa.

Urubuga rwa Internet rw’Abayahudi barokotse iriya Jenoside muri Romania rwitwa isurvived.org ruvuga ko abahaguye ari abantu ibihumbi 300.

Raporo mpuzamahanga zasohotse muri 2004 zavugaga ko Jenoside yakorewe Abayahudi muri Romania na Ukraine ubwo Romania yategekwaga n’Abanazi yahitanye abari hagati y’ibihumbi 280 na 380.

Ubutunzi bazasubizwa ntibuvugwa mu magambo arambuye ariko birazwi ko Abayahudi mu Burayi bari abacuruzi bakomeye kandi bafite, bamwe bakavuga ko ari imwe mu mpamvu zatumye bangwa kubera amashyari y’uko bari gutera imbere kurusha abo basanze mu bihugu.

Kuba nyuma y’imyaka 71 Leta zagize uruhare mu bwicanyi bwabakorewe zemera kubaha impozamarira ni ikintu Abayahudi bishimiye bakaba bizeye ko bizakorwa mu mucyo.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish