Digiqole ad

Iby’abari abakozi ba WASAC na REG birukanywe bavuga ko n’ubu bitarakemuka

 Iby’abari abakozi ba WASAC na REG birukanywe bavuga ko n’ubu bitarakemuka

Jordi Michel Musoni uhagarariye bagenzi be bahoze bakora muri REG na WASAC

Abakozi bibumbiye muri Sendika yitwa SUPERGAZ birukanywe mu bigo bya WASAC na REG kubera ivugurura ryabaye baravuga ko n’ubu bakiri mu bibazo byakurikiye kwirukanwa kwabo kandi babigejeje ku nzego zishinzwe iby’akarengane ntibasubizwe kugeza ubu, ubuyobozi bwa REG bwo buvuga ko ibyo gusezerera aba bakozi byakozwe neza muri rusange ko n’ikibazo cyihariye cyaba kirimo ukigifite yakwegera ibi bigo kigakemurwa.

Jordi Michel Musoni uhagarariye bagenzi be bahoze bakora muri REG na WASAC
Jordi Michel Musoni uhagarariye bagenzi be bahoze bakora muri REG na WASAC

Jordi Michel Musoni umuyobozi wa  Sendika SUPERGAZ avuga ko ibibazo bagifite bishingiye ku kuba barahoze ari abakozi ba Leta bagatizwa ibigo bya WASAC na REG ariko bajya gusezerwa ntibafatwe nk’abakozi ba Leta bityo ntibahabwe ibigenwa n’amategeko ya Leta mu gihe isezereye umukozi wayo.

Bamwe muri abo bakozi kugeza n’ubu ngo ntibasezerewe burundu kandi ntibafatwa nk’abakozi, abandi birukanywe nta mperekeza.

Michel Musoni avuga ko muri ibi bibazo hari ibyo bamwe bihariye,  hari n’ibyo bahuriyeho ari benshi nk’amafaranga bagombaga guhabwa mu 2013 avugwa mu igazeti ya Leta ku basezerewe ngo ibi byubahirijwe n’ibindi bigo uretse REG na WASAC. Akavuga ko kandi ngo ayo mafaranga yatanzwe ariko ntagere kubo yagenewe.

Musoni avuga ko hari agahimbazamusyi kagombaga guhabwa abakozi 48 bari mu myanya y’agateganyo ariko ngo ntibigeze bayahabwa mu buryo buteganywa n’amaetgeko. Kuri ibyo hakiyongeraho icyo kuba barirukanywe nk’abakozi b’ibi bigo kandi bari baratijweyo nk’abakozi ba Leta.

Michel Musoni ati “Ibibazo dufite binyuranye twabigejeje ku nzego zinyuranye ngo ziturenganure, twandikiye komisiyo y’abakozi ba Leta ntibasubiza, twandikiye Urwego rw’Umuvunyi narwo nuko, twandikiye  Sena nabo ntabwo badusubije, ubu twandikiye n’ibiro bya Perezida ngo bidufashe kurenganurwa nabo turategereje twihaye amezi abiri.”

Aba bakozi bavuga ko ubuyobozi bwa biriya bigo bwababwiye ko birukanywe  hashingiye ku iteka rya Minisitiri w’intebe rivuga ko abari abakozi ba EWSA bimuriwe muri ibyo bigo byombi mu gihe cy’amezi 12.

Nyuma y’ayo mezi mu mpinduka zabaye ibi bigo ngo byirukanye bamwe bisigarana abo byari bikeneye aba bakozi bo bakavuga birukanywe binyuranyije n’amategeko.

Jean Bosco Mugiraneza uyobora ikigo cya REG yabwiye Umuseke ko muri rusange ikibazo cy’aba bakozi cyakemuwe mu buryo buteganywa n’amategeko, ko abari bemerewe imperekeza bazihawe kandi uwaba agifite ikibazo yakwegera ishami ribishinzwe bakamubarira imperekeza ye.

Mugiraneza avuga ko ibibazo by’agahimbazamusyi byari biriho byakemutse neza umwaka ushize, ariko ko ni uburenganzira bw’umuntu uwumva yarabariwe nabi yagarukana ikibazo cye kikigwa.

Mugiraneza ati “Hari abantu bagiye bamara igihe kinini mu mwanya by’agateganyo baraje turicara tubyigaho maze  amafaranga yabo barayahabwa, uretse ko hajemo ikintu cy’urujijo aho bamwe basabwaga gukora akazi runaka, ejo bakaba baramwimuriye ahandi ibyo byasabaga ubushishozi umuntu agasoma itegeko, tukareba ibyo umukozi avuga uretse ko na komisiyo y’umurimo yagiye idusubiza aho bamwe mu bakozi ibibazo byari bifite ishingiro ndetse n’abandi bidafite ishingiro, gusa komisiyo y’umurimo ishinzwe kureba ibibazo by’abakozi yakomeje kutugira inama.”

Mugiraneza Jean Bosco umuyobozi wa REG
Mugiraneza Jean Bosco umuyobozi wa REG

Uyu muyobozi avuga ko n’ubu hari komisiyo y’umurimo ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi kuva mu kwa cyenda umwaka ushize bari gukora igenzura kuri ibi bibazo ko raporo bazatanga ishobora kuzasobanura neza ibibazo bivugwa n’iriya sendika ya SUPERGAZ.

Mu kuvugura imikorere n’imitangire ya Serivisi y’icyahoze ari ELECTROGAZ iki kigo cyagiye gihindura amazina n’imikorere kiza kuvamo ibigo bibiri, mu mpinduka niko abakozi bamwe batari bakenewe nk’uko byavugwaga bagiye basezerwa, abandi bagatizwa ibi bigo aribyo aba bavuga ko byajemo ibibazo n’ubu bakivuga ko barenganyijwe.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ariko rero REG yo iragerageza nizereko uko idusaranganya umuriro ariko namwe izabasaranganya duke yari isigaranye kuko amensi bagiye bayiyibira, ikitwa WASAC cyo giteye agahinda, bagira gutya bakaduha amazi icyumweru ikindi cyumweru bakayitwarira, habura iki ngo bazige isaranganya nka REG?!!

    Mwihangane buriya ikibazo cyanyu bazakigaho tuu.

  • WASAC biragaragara ko ifite ikibazo cy’imikorere muri rusange idasobanutse, ariko n’abakozi bayo ubwabo ntacyo ubona bakora ku buryo iyo mikorere ihinduka. Ubona nta kantu ka “innovation” cyangwa impinduka igaragara, bigeze bazana muri WASAC ku buryo utabitandukanya n’ibyakorwaga ku bijyanye n’amazi mu gihe EWASA yari ikiriho.

    Mu by’ukuri usanga ari izina gusa ryahindutse ariko imikorere iracyari yayindi. None se ko twumva ngo bazanyemo abakozi bashya, kuki n’ibyo bakora batabigira bishya ngo umuntu abe yabona ko hari icyahindutse koko! Reka wenda dukomeze gutegereza, nk’uko umunyarwanda yabivuze “ntawe uvuma iritararenga”.

  • Umuseke turawushimira mu gushyira ahagaragara ibibazo abanyarwanda bafite,twawusabaga ngo uzasure abahoze ari abakozi ba IRST yaje guhindurwa NIRDA bamwe bakirukanwa abandi bakimurirwa mu bigo nka RALC, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ikorera hirya yo kwa Lando abandi bajya muri RAB gutyo gutyo… baje bamaze umwaka badahembwa kandi bakorera Leta Dr Nduwayezu J. Baptiste n’abari bamwungirije baranze kubahemba kandi Minisitiri Murekezi Anastase akiri muri Minisiteri y’abakozi ba Leta yariyagerageje kubikemura bakinangira umutima. Ubu twabuze ayo ducira n’ayo tumira kuko IRST yadushyize mu bukene buhambaye ku buryo hari n’abamaze gupfa kubera imibereho mibi dufite. Ndabasabye mbinginga muzatugereho rwose hari abari muri RALC ninabo benshi na RAB

  • Wasac byagiye I Rudubi, n’abafatabuguzi bayo ntacyo bayibwiye. Iyo abakora imihanda bangije ibitembo by’abafatabuguzi, ikubwira ko bitayireba ko niba ukeneye kwongera kubona amazi wongera ukagura ibitembo bushyashya ukanabishyura kugirango bayagusubize. Abakora imihanda bo bati: Twe tuvugana na WASAC, nayo ikavugana n’abafabuguzi bayo. ubona rwose umufatabuguzi nta gaciro afite imbere ya WASAC. Wagira amazi, utayagira ntibibareba. Nyamara ukwezi kwashira bakakubwira ko ugomba kwishyura, ngo n’iyo waba udafite amazi, urishyura ubukode bwa konteri. N’AKAGA

  • Ese kuki mugereranya ibidahuye? Wasac ntabwo ikora bimwe nkibyo REG ikora kandi usibye gusebanya kwambaye ubusa ntawe muri mwe wari wasaba serivisi cyangwa ngo yiyambaze wasac kuri numero yayo itishyurwa ya 3535 ngo yimwe serivisi usibye gusebanya kwambaye ubusa icyababwira ko igeze kure birenze ibyo mwibwira

Comments are closed.

en_USEnglish