Digiqole ad

Ijwi rye, imyambarire ye, no kugira ishyaka nibyo byagize icyamamare Papa Wemba

 Ijwi rye, imyambarire ye, no kugira ishyaka nibyo byagize icyamamare Papa Wemba

Nyakwigendera Jules Wembadio Pene Kikumba yari umuhanzi ukomeye cyane ufite ibyo benshi mu bato bamwigiyeho

Nyakwigendera Jules Wembadio Pene Kikumba uzwi ku izina rya Papa Wemba yari umuhanzi w’ikirangirire cyane muri Africa no hanze yayo cyane cyane kubera ijwi rye.

Nyakwigendera Jules Wembadio Pene Kikumba yari umuhanzi ukomeye cyane ufite ibyo benshi mu bato bamwigiyeho
Nyakwigendera Jules Wembadio Pene Kikumba yari umuhanzi ukomeye cyane ufite ibyo benshi mu bato bamwigiyeho

Ku rundi ruhande ariko umushakashatsi mu iterambere rya muzika muri Africa witwa ‘Rita Roy’ avuga ko uyu muhanzi yari n’umunyamideli ukomeye watangije ikitwa Société des Ambianceurs et des persones  elégantes(SAPE), iri rikaba ryari ihuriro ry’abantu bakunda kurimba no guhorana isuku n’itoto.

Nyakwigendera uzashyingurwa kuri uyu wa Kane hari nabemeza ko yari umuntu uhagarara kucyo yemera, ntakunde kuvanwa ku ijambo. Yateje imbere injyana ya Muzika ya Soukous yamamaye cyane mu cyahoze  ari Zaïre (ubu ni DRC).

Papa Wemba yigeze kubwira ikinyamakuru Sleeve Notes ati: “ Sinshaka ko abantu banyita umuhanzi mpuzamahanga, nifuza ko bazajya banyita umuhanzi gusa, kuko ndiwe nta kindi ndicyo.”
Yatangiyekwinjira muri muzika muri 1969, nyuma y’imyaka 10 igihugu cye kibonye ubwigenge.

Kubera ko igihugu cye cyari kivuye mu makimbirane ya politiki, muzika ye yabaye uburyo bwo kunga abaturage no kubaha urufatiro rwo kongera kwiyubaka buhoro buhoro.

Muzika ya Rumba yahise isakaara muri Africa,abahanzi nka TPOK Jazz, Tabu Ley Rochereau na Dr Nico bayisamira hejuru.

Amaze kubona ko injyana ye yakunzwe, Papa Wemba yahise ashinga ihuriro ry’abahanzi yise Zaiko Langa Langa maze rimufasha gukomeza umwuga we no kuzamura impano ye mu buryo bugaragara.

Ijambo  ‘Zaiko’ ni impine muri Lingala ivuga ngo Zaire ya bokoko(Zaire y’abasokuruza) bisa n’aho yashakaga kumvikanisha ko abayituye bose ari abavandimwe.

Langa Langa ryo ni ubwoko bw’abantu batuye mu gace ka Equator muri DRC.

Mu ntangiriro iri tsinda ryahuye n’ingorane z’ibikoresho ndetse n’izishingiye ku ngingo y’uko hari izindi njyana zari zikunzwe n’urubyiruko muri kiriya gihe cy’imyaka ya 1960 nka za rock.

Nyuma y’umukino w’amakofe wahuje Umunyameria Muhammad Ali na George Forman ukabere i Kinshasa kandi Zaiko Langa Langa ikaba ariyo yari yashyuhije igitaramo, Papa Wemba na Bozi Boziana bari abaririmbyi bakomeye, bayivuyemo buri wese ashinga irye tsinda.

Muri 1977, Papa Wemba yashinze itsinda yise Viva La Musica ryaje gutera imbere rituma aba umwe mu bahanzi bakomeye muri Africa kandi bafite amikoro.

Tubamenyeshe ko na Nyina yari umucuranzi w’umwirongi uzwi cyane mu gace k’iwabo.

Wemba iwabo yari yarabaye icyamamare cyane k’uburyo urubyiruko rwazaga kuharuhukira kugira ngo rwiyumvire muzika ye rurebe n’uko yambaraga.

Aba ‘Sapeurs’ ntibazamwibagirwa

Uyu mugabo yashinze itsinda ryitwa SAPE rikaba rigizwe n’abantu bakunda kwambara bakaberwa  kandi bo mu byiciro by’imyaka bitandukanye.

Kuri bo icya mbere ni isuku, kwambara neza bityo bakagaragara neza aho bari hose.

Wemba yigeze ati: “ SAPE ni uburyo bwashyizweho ngo ababukoresha bajye bahora bacyeye kandi ni muri Zaire yose.”

Yongeyeho ko bisaba kuba wogeshe neza, watebeje, witeye umubavu mwiza kandi waba warize cyangwa utarize, SAPE ngo yagufasha.

Koffi Olomide na Reddy Amisi baje kuba bamwe mu bantu bakunze imyambarire ya  Papa Wemba n’umuziki we, bituma baza no kuvamo abahanzi bakomeye muri Africa.

Ijwi rya Papa Wemba ryari ryihariye

Abazi indirimbo z’uyu muhanzi baziko yari afite ijwi rirangurura cyane kandi ritajya risarara.

Indirimbo ye  yise Mariya Valancia niyo ikunda gutangwaho urugero mu kwerekana ukuntu ijwi rye ryihariye.

Hari bamwe bagira amatsiko yo kumenya umuhanzi ufite iryo jwi bigatuma bagura indirimbo ze cyangwa bakitabira  ibitaramo bye.

Uyu muhanzi yitabye Imana ku Cyumweru taliki ya 24, Mata ubwo yari ku rubyiniro mu iserukiramuco ryaberaga Abdjan muri Côte d’Ivoire.

Mu buzima bwe ntiyigeze akorera igitaramo mu Rwanda kuba yatangira muzika muri 1969.

Azashyingurwa ejo kandi Leta ya DRC yemeje ko hazabaho icyunamo cy’iminsi ibiri, nyuma hakazaho igitaramo cyo kumwibuka kizitabirwa n’abahanzi 100 baturutse hiryo no hino muri Africa.

https://www.youtube.com/watch?v=XvkvEwDw6vY

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ntabwo mwatubwiye abana nabagore asize.

Comments are closed.

en_USEnglish