Digiqole ad

Young Grace yasimbuye Teta Diana muri Guma Guma

 Young Grace yasimbuye Teta Diana muri Guma Guma

Young Grace ni umwe mu bahanzi bakunze kugora bagenzi be cyane mu irushanwa rya PGGSS. Kubera umubare munini w’abafana afite mu Ntara

Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa East African Promotors, Abayizera Grace cyangwa se Young Grace mu muziki yasimbuye Teta Diana uherutse gutangaza ko atazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatandatu.

Young Grace ni umwe mu bahanzi bakunze kugora bagenzi be cyane mu irushanwa rya PGGSS. Kubera umubare munini w'abafana afite mu Ntara
Young Grace ni umwe mu bahanzi bakunze kugora bagenzi be cyane mu irushanwa rya PGGSS. Kubera umubare munini w’abafana afite mu Ntara

Hakurikijwe amanota y’ukuntu abahanzi 15 bagiye bakurikirana, Young Grace niwe wazaga ku mwanya wa 11 akaba yagombaga guhita asimbura Teta kuko mu irushanwa hagomba kujyamo abahanzikazi babiri.

Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promotors itegura iri rushanwa ku bufatanye na Bralirwa, yatangarije Umuseke ko bamaze kubwira Young Grace ko agomba kuza bakavugana.

Ati “Dukurikije uko urutonde ruhagaze kandi n’umubare w’abakobwa bagomba kwinjira mu irushanwa, Young Grace niwe ukurikira.

Ikigiye kubaho n’ibiganiro hagati ye natwe yaba yiteguye guhita ajya mu irushanwa, akaba agomba guhita azana indirimbo zakoresha mu bitaramo bizazenguruka mu Ntara kuko n’abandi barangije kuzizana”.

Young Grace yinjiye mu irushanwa asangamo abandi nka, Bruce Melody, Jules Sentore, Urban boys, Christopher, Allioni, Dany Vumbi, Dany Nanone, Gaby Umutare na TBB.

Ni ku nshuro ye ya gatatu yitabiri irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rimwe mu marushanwa akomeye abera mu Rwanda ahuza abahanzi bakunzwe kurusha abandi.

Nyina wa Young Grace niwe mufana we wa mbere
Nyina wa Young Grace niwe mufana we wa mbere

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ariko young grace ni ruswa ki aha abanyamakuru ngo bamutore?ni akumiro.Ubu rero ngo yarushije charly and Nina gukora?ibyo mu Rwanda ni joke

  • Harya uyu siwe wafunzwe ejobundi? Siwe wabeshye ko afite diplome? Hano hashobora kuba hashyizwemo akantu.

  • wow ndishimye cyane courage rata chr grace natwe tukuri inyuma

Comments are closed.

en_USEnglish