Digiqole ad

Ladislas Ntaganzwa uherutse kuzanwa mu Rwanda yabajijwe n’Ubushinjacyaha

 Ladislas Ntaganzwa uherutse kuzanwa mu Rwanda yabajijwe n’Ubushinjacyaha

Kuwa mbere tariki 28 Werurwe nibwo Ladislas Ntaganzwa woherejwe na Letaya Congo Kinshasa kuburanishwa mu Rwanda ku byaha bya Jenoside yagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha amenyeshwa ibyaha aregwa aranabazwa.

Ntaganzwa ubwo yagezwaga mu Rwanda ku cyumweru tariki 20 Werurwe
Ntaganzwa ubwo yagezwaga mu Rwanda ku cyumweru tariki 20 Werurwe

Faustin Nkusi Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yatangaje ko usibye ibi uyu mugabo yanamenyeshejwe uburenganzira bwe nk’uregwa anahabwa icyemezo cyo kumufungwa by’agateganyo gitangwa na Parike.

Ubu ngo Parike iri gutegura umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa mbere w’icyumweru gitaha ngo ikazaregera Urukiko.

Ntaganzwa wahoze ari umuyobozi w’icyari Komini Nyakizu ashinjwa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paroisse ya Cyahinda mu 1994 n’ahandi hatandukanye mu cyahoze ari Nyakizu.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha avuga ko aba bantu bashinjwa Jenoside ku rwego rwa mbere boherezwa n’amahanga n’ubwo baba barakatiwe n’Inkiko Gacaca bikurwaho akaburanishwa bushya.

Ntaganzwa akaba ngo afite umwunganira mu mategeko.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Bazazane na RUTIGANDA wari burugumesitiri wa Komine Murama wamaze abacu hari nubwo yavuze ngo abihishe baze amahoro yabonetse n’ababafite biyandikishe bahabwe inkunga abiyandikishije bose we ubwe yasuye inyuma mu ijoro agenda urugo kurundi yica babandi yari yamenye aho baherereye,

    • @ KARA,ni byiza ko mwajya mutanga mwene aya makuru kugirango ngo nabiyoberanya bamenyekanye. Burya bari bazi ko babamaze ntanuzasigara wo kubara inkuru. Erega abenshi n’abatazwi bitsimba mubandi mukabana mutaziranye neza ariko hari utuntu ubona tugenda tugutera amakemwa ariko se ntagihamya, nukubana tu kwihange ntakundi.

  • Yes, Icyaha cyo kwica ntikijya gisaza kabone niyo bapfukirana kajana. Abafransa bagira bati: Tout se paie ici bas. Abongereza bati: when will die/go to hell, you first paie your criminality action here on this earth. We all know this.

Comments are closed.

en_USEnglish