EU ishobora guhagarika amafaranga yahaga ingabo z’u Burundi ziri muri Somalia
*Leta ya Nkurunziza yasaruraga miliyoni 13 z’Amadolari buri mwaka aturutse kuri iyi gahunda,
*Ibi bihano bishobora kugira ingaruka zikomeye ku Burundi n’ubundi bwari buri mubihano,
*Kudatanga aya mafaranga ngo biratuma Pierre Nkurunziza ajya mu mishyikirano n’abatavuga rumwe na we.
Umuryango w’Uburayi urateganya gukuraho amafaranga wageneraga ingabo z’U Burundi zijya mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, Leta ya Nkurunziza yabashaga gusaruramo amafaranga miliyoni 13 z’amadolari buri mwaka, iki cyemezo ngo kiratuma Perezida Pierre Nkurunziza ajya mu biganiro n’abamurwanya.
Leta ya Nkurunziza yahuye n’ibindi bihano byo guhagarikirwa inkunga z’amahanga ahanini izituruka mu bihugu by’Uburayi mu rwego rwo kumushyiraho igitutu ngo aganire n’abatavuga rumwe na we.
U Burundi bufite ingabo zigera ku 5,400 muri Somalia ziri mu butumwa bw’amahoro bwiswe AMISOM.
Izi ngabo zibasha kwinjiriza Leta ya Nkurunziza amafaranga agera kuri miliyoni 13 z’amadolari ya America buri mwaka, mu gihe atangwa ku ngabo agera kuri miliyoni 52 z’amadolari.
Ibi bituma ingabo zijya muri ubu butumwa bw’amahoro, ziba zishimye bitewe n’inyongera zibona ku mushahara.
Umudipolomate wo mu Muryango w’Uburayi (EU) yagize ati “Inkunga ku ngabo z’U Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro (AMISOM) ntishobora kuguma uko iri.”
Ubusanzwe, buri musirikare ujya muri Somalia, Leta ibona amadolari 1000 amutangwaho, ku mushahara n’ibikoresho buri zwezi, ayo atangwa n’Umuryango w’U Burayi.
Mu Burundi, Leta igumana amadolari 200 buri kwezi, umusirikare agahabwa amadolari 800, akiyongera ku mushahara usanzwe agenerwa n’igihugu cye.
Iki cyemezo nyamara gishobora gufatwa nubwo U Burundi bwagaragaje ko budashaka kuva mu ngabo ziri muri Somalia.
Guhagarika aya mafaranga yagenerwaga ingabo z’U Burundi, birasiga mu ihurizo rikaze Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (African Union,AU), ubu ufite ingabo 22 000 muri AMISOM, gushakisha undi muterankunga Wabasha guhemba ingabo z’U Burundi.
Uyu muryango wa Africa yunze Ubumwe, n’ubundi wari ku gitutu nyuma y’aho Ubumwe bw’Uburayi batangaje ko buzahagarika inkunga yose yajyaga ku ngabo za AMISOM, uvuga ko abandi baterankunga mpuzamahanga batanga inkunga yisumbuyeho.
Undi Mudipolomate w’Umuryango wa EU, yavuze ko ibyo guhagarika inkunga yafashaga ingabo z’U Burundi, bashobora kudashyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba aha, ariko yongeraho ko amafaranga anagana na 20% yajyaga mu mufuka wa Leta (Miliyoni 13 z’Amadolari ya America), yo atazongera guca muri Leta y’U Burundi.
Yatangarije Reuters ko “Ntabundi buryo ayo mafaranga azongera gutangwamo” ngo hatangiye ibiganiro n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, ayo mafaranga yazanyuzwamo.
Imvuru mu Burundi zimaze kugwamo abernga 400, abandi ibihumbi 250 birenga barahunze, zatewe n’uko Perezida Nkurunziza yatangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe.
Reuters
UM– USEKE.RW
2 Comments
fwdfcwefwe
Yes Nkurunziza, koma musosi wandagala. Uretse E.U kuguhagarikira ayo madolari yahabwaga ingabo zawe zibeshya ngo ziragarura amahoro muri Somalia kdi kuyagarura iwanyu byarabananiye, uretse ibi bya EU muri Somalia, aho bukera n’Uburundi bwose burafatirwa embargo tu. Wowe Nkurunziza na Agathon RWASA n’abandi mufatanyije umugambi wo kwica nako kumara (discriminatº)abatemera imikorere yanyu, mwisubireho embargo itaremezwa kdi biri mu nzira si kera ni hafi cyane.
Comments are closed.