Digiqole ad

Iburasirazuba: Abayobozi b’Imirenge itatu bafungiwe kurigisa amafaranga y’abakene

 Iburasirazuba: Abayobozi b’Imirenge itatu bafungiwe kurigisa amafaranga y’abakene

* Barashinjwa ibyaha birimo guha imiryango yabo amafaranga yagenewe abatishoboye
*Ushinzwe VUP mu karere ka Kayonza nawe arafunze

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Gahini(Kayonza) Mahama (Kirehe) na Nyarugenge (Bugesera) hamwe n’abayobozi batandukanye b’Utugali bafunzwe na Police y’u Rwanda bakurikiranyweho ibikorwa byo kunyereza amafaranga ya VUP yagenewe abatishoboye.

Iburasirazuba hafunze abayobozi ku nzezgo zo hasi bagera kuri 14
Iburasirazuba hafunze abayobozi ku nzezgo zo hasi bagera kuri 14

Ntabwo ari aba bayobozi gusa kuko Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Umuseke ko hari n’abayobozi b’Utugali two mu murenge wa Ngoma nabo bakurikiranywe kuri iki cyaha.

IP Emmanuel Kayigi yabwiye Umuseke ko aba bayobozi bakurikiranyweho gufata amafaranga aza agenewe abatishoboye bakayaha abo atagenewe n’abo mu miryango yabo.

IP Kayigi ati “Ugasanga nk’umugore w’umwe mu bayobozi niwe wahawe amafranga yo gukora imishinga itandukanye cyangwa se yatanzwe hakoreshejwe ikenewabo kurusha igikorwa aba yazaniwe mu baturage. Kandi twari twakomeje kwakira ibirego by’abaturage batandukanye aho bari bagaragaje ko amafranga bagenerwa ya VUP nk’abatishoboye atabageraho ahubwo ahabwa abandi bantu bafite ubushobozi.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Mahama we afunganwe n’ushinzwe VUP muri uwo murenge, umuyobozi w’Umurenge wa Gahini afunganye na bamwe mu bayobozi b’Utugali n’ushinzwe VUP mu murenge.

IP Kayigi ati “By’umwihariko hafunzwe n’ushinzwe VUP ku karere ka Kayonza. Mu karere ka Bugesera naho hafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge ndetse n’umuyobozi wa VUP muri uwo murenge.”

Mu karere ka Ngoma ho hafunze abayobozi batandukanye b’utugali n’abandi bantu batandukanye bafitanye isano n’ibi byaha byo kunyereza ibigenewe abatishoboye.

IP Kayigi avuga ko aba bantu bagera kuri 14 bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye ariko ngo bose batangiye gufatwa kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize ndetse ngo iperereza riracyakomehe hari abandi bashobora gufatwa bakurikiranywe iki cyaha cyo kurigisa umutungo wa Leta.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iki cyaha kivugwa mu ngingo ya 325 aho uhamwe nacyo ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Uyu muvugizi wa Police avuga ko abaturage batagomba kwemera ko ibyo bagenewe bikoreshwa mu buryo butagenwe ngo bicecekere, ko bakwiye kugaragaza bene iyo mikorere mibi.

IP Kayigi avuga ko nyuma y’igenzura mu Ntara, abantu bose bari bahawe ibigenewe abatishoboye bazabyemburwa bigahabwa abo byari bigenewe.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Muzashake n’uwayoboraga umurenge wa Kiyombe muri Nyagatare muri za 2011, 2012 ubu asigaye ayobora Matimba, nawe Vup akiri i Kiyombe yarabemeje.

  • Nibyo Koko Ibyaha Nibibahama Babakatire Rwose

  • hhhhhhh

  • Ese aba ntibazize uriya mudamu waje mu Rwanda ejobundi akavugako gahunda ya VUP mu Rwanda ntacyo yagezeho? Iyataza haricyari gukorwa? Ahubwo aba bashobora kuba bazize ubusa abarya bariririye kera.

    • Niko mutazi ahitwa mu kagari ka Mahembe, ho mu mutenge was Byimana mu karere ka Ruhango. Ruswa iranuma mu bayobozi bohasi. abakene baho baburiyemo babakanga ngo nibabarega ntacyo bazongerera kubaha. mukoreyo iperereza. ibyabakene byashiriye mubifite.

    • abariye ibyabacyene cyane nabayobozi bacyuye igihe. Nabo bakorweho iperereza mu Rwanda hose Niko bimeze

  • Yewega Rwanda! ni imiyoborere myiza?

  • Hazakurikiranwe n’imikorere y’imitenge nka MUTUNTU/Karongi , Nkomane/Nyamagabe….harebwe niba nta nkunga zihageta cg niba bazibona zigakora ibyo zitagenewe.

  • Ariko VUP ikwiye kubakwa ku buryo abayobozi ntaho bahurira n’amafaranga ayigenewe. VUP ni hagati ya Banki n’umuturage aho kuba hagati ya banki n’umuyobozi.

Comments are closed.

en_USEnglish