Digiqole ad

Nyuma yo gufungurwa, Robert Ndatimana yatangiye imyitozo

 Nyuma yo gufungurwa, Robert Ndatimana yatangiye imyitozo

Police FC irimo kwitegura imikino y’ibirarane.

Nyuma yo kuva muri gereza, umukinnyi wo hagati wa Police FC, Robert Ndatimana yatangiye imyitozo nyuma y’amezi arenga atatu adakina.

Police FC irimo kwitegura imikino y'ibirarane.
Police FC irimo kwitegura imikino y’ibirarane.

Ndatimana Robert yatawe muri yombi na Police tariki 18 Ukuboza 2015, akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure.

Tariki 02 Gashyantare 2016, Urukiko rukuru ku Kimihurura rwanzuye ko atsinze urubanza ndetse rusaba ko ahita arekurwa, kuko Urukiko rwabonye ibimenyetso bigaragaza ko umukobwa yashinjwaga gutera inda yujuje imya y’ubukure.

Nyuma yo kurekurwa, Ubuyobozi bw’ikipe ye n’abatoza bahaye Ndatimana ikiruhuko cy’amezi abiri kugira ngo asubize umutima ku kazi. Robert Ndatimana yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere tariki, 28 Werurwe 2016.

CIP Mayira Jean de Dieu, umuvugizi wa Police FC yabwiye UM– USEKE ko bakimufitiye ikizere, kandi bagomba gufasha uyu musore gusubira mu bihe bye.

Yagize ati “Kuba amaze hafi amezi atanu adakina, birumvikana ko hari byinshi yatakaje. Abatoza barimo kumwitaho cyane. No muri iki gihe yari amaze mu karuhuko twamukurikiranaga. Abatoza bemeje ko atangira imyitozo n’abandi kuko babona ko amaze kumera neza. Turamwizeye, kandi azasubira amere neza.”

Police FC iritegura imikino y’ibirarane bya Shampiyona ifite tariki Tariki 3 Mata 2016 na AS Kigali (Kicukiro), n’uwo ku itariki 6 Mata 2016, izakinamo na Etincelles i Rubavu.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish