Digiqole ad

Itsinda ry’abagore ryarwanye na Police kwa Besigye aho afungiye

 Itsinda ry’abagore ryarwanye na Police kwa Besigye aho afungiye

Itsinda ry’abagore baje bashaka kwinjira kwa Besigye babujijwe na Police nyuma haba imirwano. Photo by Abubaker Lubowa

Kuri uyu wa kabiri imbere y’urugo rwa Besigye ahitwa Kasangati itsinda ry’abagore rivuga ko riharanira ko arekurwa akidegembya, ryarwanye na Police yaribuzaga gushaka kwinjira aho atuye. Muri aba bagore harimo na Depite Winnie Kiiza w’Akarere ka Kasese.

Itsinda ry'abagore baje bashaka kwinjira kwa Besigye babujijwe na Police nyuma haba imirwano. Photo by Abubaker Lubowa
Itsinda ry’abagore baje bashaka kwinjira kwa Besigye babujijwe na Police nyuma haba imirwano. Photo by Abubaker Lubowa

Umwe muri aba bagore ngo yashikuje umupolisikazi ashaka kuyirwanisha maze imirwano iraduka ndetse uyu mugore atabwa muri yombi

Police yakoresheje imyuka iryana mu maso yo gutatanya aba bagore.

Aba bagore ngo bashakaga kwinjira kwa Dr Kiiza Besigye umaze iminsi 41 afungiye iwe mu rugo.

Aba bagore ni abo mu ishyaka FDC rya Dr Kiiza Besigye nk’uko bitangazwa na The Monitor bamaze igihe mu bihe by’amasengesho n’ubukangurambaga bise “Free my vote” bwo gusaba kurekura Besigye.

Abagore bamwe bakomerekeye muri ubu bushyamirane na Police bwamaze hafi amasaha abiri.

Umwe muri aba bagore yavuze ko bari bafite rendez-vous na Kiiza Besigye ariko ngo bangirwa na Police yababwiye ko bakwinjira gusa babanje kuyisaba uburenganzira.

Police ngo yashakaga ko umwe gusa uhagarariye aba bagore ari we winjira akabonana na Besigye, ariko ngo babyanze kuko baje bavuye mu turere dutandukanye bityo ko umwe atari we wari kubahagararira.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • aba bagore baba bahaze waragi , doreko uwavuye kassese igura macye kandi ikaze .

    kubashyimo gase , kwarukubazimya , mwebale nyooooooohahahaaaa.

    • Mafene, Urafana iyagonzwe nihembe ryayo wowe.

  • MAFENE ubwenge bwawe ni zero abo bategarugoli ntago ari injiji nkawe bazi icyo baharanira.

  • MAFENE AHUBWO NI ICYOHE

Comments are closed.

en_USEnglish