Digiqole ad

Umugore na musaza we bafatanywe depot y’inzoga zitujuje ubuziranenge

 Umugore na musaza we bafatanywe depot y’inzoga zitujuje ubuziranenge

Uwizeye na Habyarimana bafungiye gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge

Gasabo – Umugabo Habyarimana na mushiki we Uwizeye bakurikiranyweho ibyaha byo gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge no guhimba akarango k’ibicuruzwa byemewe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro. Aba bafatiwe i Remera bari bafite depot yuzuye inzoga zo mu bwoko bwa Gin bamwe bita Siriduwire zitujuje ubuziranenge.

Uwizeye na Habyarimana bafungiye gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge
Uwizeye na Habyarimana bafungiye gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge

Uwizeye avuga ko izi nzoga yaziguze ku muntu ariko ngo ntiyari azi ko zitujuje ubuziranenge kandi n’uturango tw’ibicuruzwa turiho ari uduhimbano. Ngo yatunguwe no kubona Police ije ikamufunga.

Uwizeye ati “Nari nsanzwe nzicuruza, byari ubwa gatatu nzirangura kuri uwo muntu. Sinarinzi ko uturanga ibicuruzwa turiho ari uduhimbano.”

Uwizeye avuga ko yahaye Police nimero za Telephone z’uwo muntu yaranguragaho izi nzoga, naho we icyaha ngo aracyemera akagisabira imbabazi ariko ngo ntiyari aziko zitujuje ubuziranenge kuko ngo atazi gutandukanye utu turango.

Musaza we Habyarimana nawe avuga ko we na mushiki we batari bazi ko utu turango ari uduhimbano.

Robert Mugabe ushinzwe  kurwanya magendu mu kigo cy’imisoro n’amahooro avuga ko izi nzoga bacuruzaga babizi ko zitemewe kuko bazicuruzaga bihishe, kandi bari bazi ko utu turango turiho ari uduhimbano kuko duhabwa uwatanze imisozo aba bakaba batarasoraga.

Mugabe ati “Izi nzoga zikorerwa mu Rwanda, akaranga ibicuruzwa nitwe tugatanga nka Rwanda Revenue kuba aba nta n’inyemezabuguzi bafite rero bikwereka ko ari uduhimbano bakoze kandi izi nzoga bakora zitanujuje ubuziranenge.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro avuga ko uturango turi ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda twa Rwanda Revenue buri wese akwiye kujya areba niba turiho kandi akamenya ko aho tutari biba ari uburyo bwo kunyereza imisoro cyangwa ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Aba bafashwe bazashirizwa inzego z’ubutabera.

Izi nzoga zitujuje ubuziranenge ziriho n'uturango twa magendu
Izi nzoga zitujuje ubuziranenge ziriho n’uturango twa magendu
Ibicuruzwa byafashwe bitujuje ubuziranenge kandi biriho uturango tw'uduhimbano
Ibicuruzwa byafashwe bitujuje ubuziranenge kandi biriho uturango tw’uduhimbano
Utu ni uturango twemewe dushyirwa ku bicuruzwa na Rwanda Revenue
Utu ni uturango twemewe dushyirwa ku bicuruzwa na Rwanda Revenue

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ubuse iyomubatwereka isura, nkatwe dusanzwe tuzicuruza detayi (detail) wenda abonibo twaranguriragaho iyomutwereka amaphotos yabo cyangwa ahwiyo depot ikorera ntituzongere kubaranguriraho, nahubundi ubunatwe muraje mudufate tutazibyo tuzira

Comments are closed.

en_USEnglish