Digiqole ad

Dr Diane Gashumba, Maj Gen Musemakweli, Brig Gen Nzabamwita barahiriye…

 Dr Diane Gashumba, Maj Gen Musemakweli, Brig Gen Nzabamwita barahiriye…

Kuri uyu wa kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya mu nzego zinyuranye z’ingabo, ndetse na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Aba bayobozi bose yabasabye gukomeza iterambere bafasha abaturage kugera ku ntego bafite.

Uhereye iburyo; Maj Gen Jacques Musemakweli na Brig. General Charles Karamba
Uhereye iburyo; Maj Gen Jacques Musemakweli na Brig. General Charles Karamba

Abarahiye ni Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr Diane Gashumba, Major General Jacques Musemakweli umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Brig General Charles Karamba umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Brig. General Joseph Nzabamwita umunyamabanga mukuru w’urwego rw’Igihugu rw’iperereza n’umutekano.

Mu ijambo rigufi cyane Perezida Paul Kagame yasabye abarahiriye imirimo mishya gukorana neza mu bufatanye na bagenzi babo kugira ngo igihugu gikomeze kujya mbere.

Yagarutse cyane ku mutekano nk’umusingi w’iterambere ry’Abanyarwanda abasaba gukomeza kuwushimangira.

Ati “Twese turabizi ko umutekano ari ngombwa kugira ngo iterambere rigerweho.”

Kagame yasabye abayobozi bashya, biganjemo ab’ingabo, guharanira guha abaturage umutekano uzabafasha kugera ku majyambere bifuza, n’ay’igihugu muri rusange.

Yakomoje kandi kubo basimbuye, avuga ko abari mu myanya bagiyemo bamwe bahawe indi mirimo, kandi ngo n’abandi bari mu nzira yo kuyibona.

Ati “Ni ibisanzwe ko abantu bahindura imirimo kugira ngo igende irushaho gutera imbere no kuba myiza.”

Perezida Kagame yashimiye abarahiriye gutunganya imirimo mishya kuko bazayishyira mu bikorwa nkuko bari basanzwe bakora neza ibyo bari bashinzwe.

Ati “Biyemeje gukora neza imirimo mishya bayikorera igihugu cyacu. Ndizera ko bazakomeza gukora neza n’ubundi nkuko bakoraga iyo mirimo n’ahandi bari bari.”

Perezida Kagame yashimiye kandi abasimbuwe ku myanya yahawe aba avuga ko ari uburyo busanzwe bwo guhindura imirimo kandi avuga ko bamwe bamaze guhabwa indi mirimo anavuga ko n’abatariyibona ari vuba bakayibona.

Ati “Ni ibisanzwe ko abantu bahindura imirimo kugira ngo igende irushaho gutera imbere no kuba myiza.”

Abasimbuwe nabo yabifurije gukora neza imirimo mishya babonye.

Dr Gashumba, Maj Gen Musemakweli, Brig Karamba na Brig Nzabamwita bari bagiye kurahira. Hamwe na Minisitiri Busingye hiya yabo
Dr Gashumba, Maj Gen Musemakweli, Brig Karamba na Brig Nzabamwita bari bagiye kurahira. Hamwe na Minisitiri Busingye hiya yabo
Dr Diane Gashumba Minisitiri mushya w'Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango
Dr Diane Gashumba Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango
Icyumba cy'Inteko Ishinga cyari cyuzuye Abadepite n'abandi bayobozi batumiwe
Icyumba cy’Inteko Ishinga cyari cyuzuye Abadepite n’abandi bayobozi batumiwe
N'abasenateri bari batumiwe muri uyu muhango
N’abasenateri bari batumiwe muri uyu muhango
Perezida Kagame amaze kuhagera baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu
Perezida Kagame amaze kuhagera baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu
Ba Minisitiri imbere hamwe n'abayobozi b'ingabo baha icyubahiro indirimbo y'igihugu
Ba Minisitiri imbere hamwe n’abayobozi b’ingabo baha icyubahiro indirimbo y’igihugu
Dr Diane Gashumba arahirira kuyobora MIGEPROF
Dr Diane Gashumba arahirira kuyobora MIGEPROF
Brig Gen Charles Karamba arahirira kuba umuyobozi w'ingabo zirwanira mu kirere
Brig Gen Charles Karamba arahirira kuba umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere
Brig Gen Nzabamwita arahirira kuba Umunyamabanga mukuru w'urwego rw'igihugu rushinzwe iperereza n'umutekano
Brig Gen Nzabamwita arahirira kuba Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano
Maj Gen Jacques Musemakweli arahira
Maj Gen Jacques Musemakweli arahira
Nyuma yo kwakira indahiro zabo Perezida Kagame yabagejejeho ijambo rye
Nyuma yo kwakira indahiro zabo Perezida Kagame yabagejejeho ijambo rye
Perezida Kagame hamwe n'abarahiye
Perezida Kagame hamwe n’abarahiye
Perezida Kagame hamwe na Maj Gen Musemakweli na Dr Diane Gashumba
Perezida Kagame hamwe na Maj Gen Musemakweli na Dr Diane Gashumba
Perezida kandi yafashe ifoto hamwe na bamwe mu miryango y'abarahiye
Perezida kandi yafashe ifoto hamwe na bamwe mu miryango y’abarahiye

Photos/C.Nduwayo/Umuseke

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

47 Comments

  • tubifurije imirimo myiza kandi imana izabibashoboze umutekano wacu niyo zahabu yacu

    • IYO WITEGEREJE AMAFOTO HARI IKINTU UHITA UBONA;
      AKENSHI ABA-POLISI BABA BABYIBUSHYE UGERERANYIJE N’ABASIRIKARE…

    • Uracyatanga se? Uha uwo ubonye wese? Nizereko udacuruza.

  • hahahaha ariko ibyo mu rwanda birashimisha uziko nta muntu mushya ujya ujyamo? abarimo nibo bahindagurwa bava aha bajya wagirango muRwanda rowse abo nibo bazi ubwenge gusa

    • Romeo! Ari wowe utanga imyanya umukuru w’ingabo, Minisitiri…wamugira urangije amashuri wimenyereza akazi, cyangwa uwari usanzwe mu mirimo yegereye iyo agiye gushingwa!?

      • Dr. Diane?????? Minister wu umuryango????? Birababaje!!!!! ndizera ko wihannye naho ubundi ntaho twaba tujya.

    • Va mumatiku nshuti reba ibikuzamura bikazamura nabawe reka imyumvire itagira icyo igufasha Politic sinku umurima none wakoresha umuhinzi umwe ejo agahura ndundi utazi aho aturutse nawe akaguhngira. Ndaguha urugera rwiza Putine President wuburusiya yabaye President abuvaho aba Minister aza kongera kuba president kandi ntibibujije uburusiya kuba super power country.

    • Havamo abafungwa gusa! Ntabwo uzi ko isi izenguruka se?

    • uri umunyabwenge kubarusha ngaho uzajyemo nawe nimba ubishaka, hari umugani w’igifaransa uvuga ngo ON NE CHANGE PAS L’EQUIPE QUI GAGNE naho umwe agize ikibazo hari abandi basimbura beza ROMEO we,
      kora neza ubutaha niwowe, ureke itiku.

      • Ikipe itsinda? Iyo abantu basuhuka kubera inzara bisobanura iki? Akazu.com ubuse abonibo ntiti babonye gusa. Abizerwa gusa nkuko juvenal yabikoraga.

  • DIANE wawundi wasa…… icyaha ntigisaza kabisa. gusa ntuzongere…..

    • Ariko se ababo bazarahira inshuro zingahe? Kuko ntamirimo minshya nta nindahiro nshya! Nabantu bamwe gusa bahindurirwa ibibanza!

    • Mbe wowe Kiki ntusa … ngaho uzamutere ibuye ubundi se ubibajijwe nande ntimugashyanuke yabaye ministre ngaho iyahure .

  • Romeo ihangane nta muntu uvana mu kibuga ikipe itsinda, ahubwo ahinduranya abakinnyi kugirango ikipe ikomeze itsinde.Tubifurije imirimo myiza.

  • Hahaha Mr.Romeo ubwo c wowe wakora nkuwuhe mumwanya buriya?

  • Ubu hari nka Miliyoni 200 zo kugura amamodoka yabo zigiye gusohoka….
    Africa warakubititse…

    • Baba barabivunikiye bwana! Nawe kora cyane, uzigaragaze mu bandi, buzacya wabaye minister! Nta rindi banga, ni ugukora, ukarambagizwa, etc! Uyu mu minister wa MIFOTRA se wagize ngo avuka nibura mubajiji? Wapi! Ni ugukora kwatumye arambagizwa, ahabwa umwanya ukeneye umukozi koko, n’abandi n’abandi.

      • abase nibo bakora kurusha abandi? hari abantu bavukiye kuyobora bitewe nimiryango bavukamo ntabyo kuba ari abanyabwenge kurusha abandi. iyo mitwe irashaje…..ntakintu bafite kiruta icyo abandi bazi….

      • @Friend

        Kuki se utanzeho urugero Minister wa MIFOTRA???? Ushatse kuvuga iki???

  • Ese uyu si gashumba wigeze gucicikana mu binyamakuru? Munsobanurire! Nonese yaba yarihannye. Ni byiza kabisa njyendabyemeye. Abavuga ngo hahoramo abanyu bamwe bafite ikibazo cyo kutumva hari igihe batababwira ngo mwihangire imirimo? Ni uko nyine ihari ifite abagomba kuyijyamo.

    • Twe turi aha birirwa baturongorera merci

  • Njyewe ifoto isoza iranejeje. Friendly.

  • ahahshcpls

  • NOne bajyakukazi bate&Tembo

  • ahahah A SLUT!!

  • Félicitations Dr Diane !! Ariko se yaba yarasubiranye n’umugore Valois ? Imana izamufashe.

  • Umuryango oyeeeeeeee…. Divorce oyeeeeeeeeeee

  • Aliko yemwe banyarwanda mbibarize! Mubona uba yabatoranyije akabashyira muri iyi mirimo atareba! Mwagiye mureka negationism yabarenze! Ubu president mubona yapfa gushyiraho umuntu atazi ibye. Kuvuga ngo runaka yakoze ibi!!! Bisobanuye iki? Ubuse ntabakoze génocide bihannye bagasaba imbabazi bakababarirwa ndetse bakaba banafitiye igihugu akamaro. Amatiku yanyu niyo azatuma mudaterimbere. Umuntu afata umwanya we n’amafaranga ye akajya kuri internet just for insulting others(Shame to you). Mukore cyane murebe ko mutazatera imbere

    • Ukora genocide ukababarirwa ?

  • ishyari niryo rikuganjemo. Wagira ngo se abayobozi nabo bagenderé ku ma gare? Cyangwa muri cikumi? Ihangane ntabwo abantu bose bagire amahirwe âme. Itiku ntaho ryakugeza rwose.

  • arko Dr. Diane mwamwihaye kweri!nimurebe icyo izageza kubanyarwanda ibindi vie prive ye.

  • YOOO DR DIANNE URANEJEJE CYANEEEEE!!!! URI UMUGORE WI INTWARI, UKUNDA ABANTU, UMUJYANA MWIZA, NUKURI UYU MWANYA WARI UWUKWIRIYE, IMANA IGUKOMEZE KDI NKABADAMU UZATUGEZA KURI BYINSHI!!!!CONGZ!!!

  • Aramaze

  • Umugore n’umugabo barizihiwe hamwe n’abana babo iruhande rw’umukuru w’igihugu, bravo Maj. Gen. Musemakweli ! Diane bite ko wowe wipfumbase abawe bari he ?

  • tubifurije imirimo myiza kandi natwe tuzabafasha ntimuzakora mwenyine maze dusenyere umugozi umwe mu gihug cyacu dukunda

  • Ariko rero nsanga uyu mudamu baragombye kubanza kumunyuza muri yorodamu mbere yukumuha iyi ministeri.

  • Rwubika-ngohe !

  • Imana ibarinde mu kazi gashya.

  • Bravo General Karamba u deserved it, go ahead we a behind u….! our afande we love u rirry..

  • Ariko banyarwanda mwaretse guca imanza! Divorce ni hagati y’abantu babiri plz! Uburiye mukwe ntako aba atagize! Burya ribara uwariraye! Abenshi muri gupfa kuvuga mutanazi imyanzuro y’urukiko! Ibyo yanyuzemo is part of family life! Hari abadakora divorce bitwaje “nikozubakwa” ya kinyarwanda ingaruka zikaba mbi kurushaho! uzi umwana warerewe mu cyuka kibi cya buri munsi mu muryango? ubushakashatsi bwagaragaje ko arutwa n’uw’ababyeyi batanye! Uzi abagabo n’abagore bicanye? Imyumvire y’abanyarwanda kuri divorce izamarwa n’igihe! You expect all couples to be ideal! Hanyuma couples nazo kugirango zibashimishe zigahora zibereka ko ibintu ari barabara kdiakenshi Ibigaragara inyuma biba bitandukanye n’ibiri imbere! Nyamara ntakiza nko kuba yourself mubyerekeranye n’imibanire y’abantu cyane cyane murukundo. Biragenda, that’s nice, Ntibigenda, gerageza uko ushoboye bigende, Biranze bivemo bitaraba nabi; that’s the way: ninayo nzira urebye neza amategeko ateganya!
    anyway Diane ni namwiza ari tres sympatique, indoro, iminwa, buriya n’umutima ni salama…jye ndamwikundira!

  • NONESE KUKI AFANDE nZABAMWITA ATAMBAYE UNIFORM WA? OYARWOSE UWONUMWENDA WICYUBAHIRO NISHEMA MUBAMWARAKOREYE MUJYEMUWAMBARA TURABEMERA TUKANABUBAHA

  • Njyewe mfite ikibazo,ese Pereira abayabuze abantu badafite ubusembwa mumaso yabanyarwanda aha imhanya kombona burigihe abahinduranya nkucanga ikarita? Iii recyclage irafambiranye.Nawe amaze kunanirwa kbps.

  • Ese abashinja uyu mumama koko niba mwasomye imikirize yurubanza uko yagenze mushingira hehe mumwita umusambanyi? uwitwa PP yatweretse aho tubisoma kombona yagizwe umwere mushingira hehe mumusebya koko? ndumiwe sinananabizi binteye amtsiko yo kubisomabyose muge mureka amagambo mukurikire Nyakubahwa Dr diane rwose imana izabafashe mumirimo mishya muhawe hamwe nabagenzi bawe abo mwarahiranye NYAKUBAHWA prsida wacu ninararibonye muguhitamo abayobozi bamwunganira nubwo ntabyera ngo de abamutenguha ntibabura. ngewe ndabashyigikiye nkumunyarwanda.

    • Mwene wanyu?

  • RUGINA Charles we nyakubahwa Perezida arabashaka mwebwe mupinga akababura ngo abahe imyamya , kubera mwirirwa mu udutiku gusa, none se nkubu baguhaye umwanya nkuwabariya bayobozi yahisemo kubera aribo yabonye bashobora gukora ibyo ashaka, wewe wakwica akazi ujya mudutiku gusa

  • Banyatiku mwe nimurekeraho bumvise kbsa

    Kura amaboko mu mifuka ukore wirebere inyungu zawe
    Ibikorwa birutamagambo!
    Nyumaaa bazagushaka nawe bitewe naho uzabugeze,ugejeje igihugu ku Iterambere.

Comments are closed.

en_USEnglish