Digiqole ad

Dr Rose Mukankomeje yabajijwe n’Ubushinjacyaha

 Dr Rose Mukankomeje yabajijwe n’Ubushinjacyaha

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Dr Rose Mukankomeje ufunze kuva tariki 20 Werurwe, tariki 24 Werurwe no kuri uyu wa mbere tariki 28 Werurwe 2016 yashyikirijwe Ubushinjacyaha amenyeshwa ibyaha aregwa ndetse arabazwa.

Umwaka ushize Dr Rose Mukankomeje ubwo yari mu bikorwa byo kurwanya abubaka mu gishanga. Photo/Ange E. Hatangimana/Umuseke
Umwaka ushize Dr Rose Mukankomeje ubwo yari mu bikorwa byo kurwanya abubaka mu gishanga. Photo/Ange E. Hatangimana/Umuseke

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke ko yakiriwe bwa mbere n’Ubushinjacyaha kuwa kane ushize tariki 24 akamenyeshwa ibyaha akurikiranyweho akongera kubazwa kuri uyu wa mbere.

Dr Mukankomeje arashinjwa ibyaha byerekeranye no kugira ibyo abwira abari abayobozi ba Rutsiro bakurikiranyweho kunyereza amafaranga mu iyubakwa rya Hotel y’Akarere.

Faustin Nkusi uvugira Ubushinjacyaha yavuze ko ibyaha aregwa ari; ukumena ibanga ry’akazi icyaha kivugwa mu ngingo ya 283 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ko;

Umuntu wese umena ibanga kandi ashinzwe kuribika, ku mpamvu z’akazi, z’umwuga cyangwa z’idini, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni zirindwi (7.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Nkusi avuga ko Dr Mukankomeje akekwaho kandi icyaha cyo gusibanganya  ibimenyetso kivugwa mu ngingo ya 571 iteganya igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ngo arashinjwa kandi gusebya inzego za Leta, icyaha kivugwa mu ngingo ya 660 ivuga ngo  “Umuyobozi wese ukora igikorwa kigamije gusebya Igihugu cyangwa Leta, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).”

Nkusi ati “Mukankomeje ari kubazwa afite umwunganira mu mategeko kandi uburenganzira bwe bwose burubahirijwe. Bitarenze kuri uyu wa kane Ubushinjacyaha buzaba bwamaze guha dossier Urukiko umunsi wo kuburana uzagenwa n’Urukiko.”

Dr Mukankomeje yabarijwe ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

29 Comments

  • ariko ubushinjacyaha bujye buvuga neza icyaha umuntu ashinjwa kuko biratujijisha.amabanga ashinjwa guhisha nayahe cyangwa ajyanye nibiki,ibimenyetso asibanganya bijyanye niki…..wajya usanga hari nabandi bazi ibindi nabyo bakabitangaho amakuru

    • @ muti

      Ibyo wifuza kumenya birumvikana ariko ntekereza ko hataragera ko bitangazwa kubera impamvu zitandukanye harimo ko n’iperereza rishobora kuba rigikomeza. Ahubwo ntuzabure mu gihe cyo kuburana kuko ubushinjacyaha buzabisobanura ku mugaragaro na nyirubwite yiregura!

    • igihe icyaha kitaramuhama ntabwo bigomba gushyirwa ahagaragara.tujye twumva tureke kuvangira inzego.

  • Ubwo se leta yo cyangwa ubushinjacyaha buvuze ayo mabanga bwaba butandukaniye hehe nuwo babishinja.

  • Agiye guhura n’urukuta rw’amategeko! Ibyagiye kera ibyagurukana irago, ngaho umunyururu nawurye Imana nibishaka azasohokamo uretse ko azaba yarabaye Nyagakecuru. Harya uriya mwanya urapiganirwa? Niba ari uwa Politiki rero niyihangane nta munyapolitiki usoza neza

  • Ihangane Rose we!!! Niko bigenda, niko zubakwa wavuye iwanyu aricyo kikuzanye, nukubaka, gufungwa si ugupfa, nuwapfuye yanesheje urupfu, muri we nubwo wapfa uzazuka. Gira umwete wihane, ubabarirwe usubire mu bana bawe.

    • Mbega aga comment katera morale! I like this

  • Wanze kwemera ngo bajye birira ku noti, uhitamo gukoresha ukuri none wa mubeyeyi urabizize. isi ntigira inyiturano. Reka abarya birire.

  • Reka tubiharire ubutabera ukuri kuzagaragara

  • Kubuza inyange kubaka no kwimana amafranga ya Fonerwa ndabona bimukozeho tu

  • Harya Rose Mukankomeje apfana iki na Rwigara Assinapail? ntabwo bari kumwe muri Solidarité Kibuye?Ngo arashinjwa no gusebya inzego za Leta. Birabe Ibyuya ntibibe amaraso!

    • @Kalisa, ibyo abatari babizi babimenye.Twebwe twarumiwe.

    • Nanjye iyo solidarité Kibuye nanjye nari nyirimo ariko sinshobora kubihingutsa.Nuko tubayeho.

      • Mwisolidalizaga mu biki se ? Uboshye ari uruganda rucukura iriya gas yenda kubarimbura mwashaka kubaka ! Mubona aka gahugu kangana gutya na GDP y’ubusabusa kazabakwira mwese ?

  • Kuri iyi Dosiye ya Dr. Rose MUKANKOMEJE Dukwiye kwitondera ibyo twandika hano kuri izi mbuga. Tujye dushishoza tunasesengure mbere kugira icyo twandika. Tureke kwihuta mu magambo. Tureke amarangamutima. Tureke gusopanya. Tureke gukekeranya. Dutegereze igihe urubanza ruzabera niho ukuri kuzamenyekana.

    Turamusabira ku Mana ngo imukomeze mu mutima we n’ubwo umubiri we ushobora kuba ubabara. Niba koko nta cyaha kimurangwaho bizamenyekana. Nubwo abantu bashobora kurenganywa no kurengana ariko Imana yo ntabwo irenganya. Ariko hari n’ubwo umuntu ashobora koko kuba afite amakosa, icyo gihe akabihanirwa n’amategeko.

  • Ayo mategeko n’abacamanza bayo iyaba mubizi mwavuga macye. Uburimanganya bwose muzi niho bwibera. Bazana ibintu bakabikurundaho ngo ba. Utarabusya abwita uburo. Ubucamanza busigaye ari business nk’izindi. Ntakuri ntakwo ntimukatubeshye. Imana yonyine niyo izajya ihatubera. Jye ndabiiizi.

  • Hariya baratekinika ngo ngwin’urebe. Kuko mugiswaili baravugango: kwambiriwa kunaongo ariko iyo bakubeshyeye ibintu bakabituraho niho wemera ko itekinika ribaho. kdi babikubwiye batarabigukoreye, ugirango n’ukubeshya. Ariko mujye mutubwira, niba hari abantu bakoresha inzego za leta mukurimanganya abaturage, ubunyangamugayo bw’abaturage bwo buzava he? Ko uwiba ahetse burya aba yereka cga yigisha uwo ahetse. Imana ijye ihatubera gusa, kdi inaturinda abagome. Ariko nibura harimo ababa bazira ukuri ntawamenya, naho se nk’inzirakarengane zitagira naho zihurira n’izo nzego za politiki tweho tuzir’iki. Ngayo amashyari, ngizo za munyangire kuko aba aziranye n’umuntu uri mu mwanya runaka. Ubucamanza cga n’inzego zimwe zibwirwa amamvu zijye zishungura/zishishoza. Umutwe w’umuntu s’isayo ikusanywa n’imvura byose bigatemba bikirunda ahantu runaka. Niri sayo haraho rigera abantu bakazabona ari umwanda bakarirunda hamwe bakajugunya ahantu rizatembana n’imvura mpaka muri Nyabarongo. naho se umuntu muzima ufite umutwe utekereza, akabwirwa ibintu akabyipakiramo, bugacya abijyana ahantu runaka atabanje gukora za analyses ze, n’uko ukumva igihe kimwe bakuzanyeho ibintu bidasobanutse. yemwe yemwe tujye twumva menshi twemere macye kdi dutinde no kwemera cga gufata umwanzuro uhubutse. Nguko ngayo.

  • Imana niyo mucamanza w’ukuri kuko ireba mu mitima yacu twese kandi ighe yo kigeza iraseruka.

  • Ubivuz’ukuri Gashabizi we, ubaye kure mba ngukoze mu ntoki pe. Jye nkund’umugabo ntacy’ampaye rwose. Umugabo uhagarara ku kuri atita ngo reka bancireho mpore ngo: aho gupfa none nzapf’ejo. Burya gupfa kigabo ntako bisa, burya uba wanasize ukuri n’abasigaye bazagenderaho cga uzaba waravugiye benshi. Ariko kuki abantu banga kumva cga kugaragaza ukuri? Ibi bintu birababazaaa.

  • Ahaha.muracyavuga!!mutege amatwi mwumve kdi abafite amaso murebe.ubuze icyo atuka inka avugako ifite ibicebe binini.uyu muyobozi nakomere.asabe Imana irinde ubwonko bwe.kuko ibintu byose bigira iherezo.ntabwo Imana izagumya kwihanganira ko ikibi kiganza.nakomere kdi nabe ntibatinye.babasha kwica umubiri ariko nta burenganzira bafite ku bugingo.ibyo nibyo byiringiro.

  • Byarahanuwe ko hari igihe kizagera umuntu bakamuha kuyobora agahita abihungira kure. Ni byo bigiye gukurikiraho.

  • Ejobundi bazongeraho ko akora nimitwe yitwaje intwaro ko abiba amacakubiri.Leta yu Rwanda njyewe narumiwe.Agiye gusanga Ingabire Victoire buriya.

  • Umunyarwands ati: burya ugushaka ntakubura…..

  • Njye urebye nkunda comments cyane kurusha article ubwayo kuko comments ziha umuntu reflexion ya society, bituma numva uko abantu babona environment- social, political, spiritual – babaye mo. Gusa iyo nsomye hagati y’imirongo, ngenda numva amaranga/ amava mutima,abantu bandikanye, nkumva mfite ubwoba. Mbona bitoroshye, kandi ntawavuze ko bigomba koroha! Cyokora sinzi niba byaha umutima wimaliye hanze imyaka 20 kugira courage yo gutaha…. Nonese ko itekinika mwe muli i Kigali mulivuga mulizi, mwibaze rero uwihunganiye bwa bwoba twatewe n’ibyo twabonye muli 1994 no kwihorera kwakulikiyeho….Abana beza mu maso, imisozi myiza y’u Rwanda bizahoraho, aliko comments mbona hanze aha ni iki mind barrier… They make one think twice . Sinzi …. Aliko ukuli kudakuka ni nka ya magambo ya Bonintage muli Orchestre Nyampinga, ati:” turabakunda, sentiment” . Abatanga comment bose baba baharanira gutanga no kungurana ibitekerezo.

    • Yes Helere, u’re right. Ahangaha niho twinigurira da. None se ko utabona uwo ubwira ngo akurikirane iby’ubona cga akarengane abantu bahura nako. Message reka tujye tuzitangira aha. Hazajya havanwamo bimwe bibahe inzira ngenderwaho mw’ikosora ibibi. Uwanga comments n’umuswa burya, byose urakira ariko ugashungura ntuburamo ibizima da. Gucecekana ibintu sibyiza kdi bizwi, buriya abakora ubugome bagirango byose biremerwa cga ngo turi za beeee.

  • Madamu Rose tumushimira uruhare mu guteza imbere ibidukikije. Icyo Nasaba ni ukwizera urwego rw’ubutabera bugakora akazi kabwo no kwirinda kurufatira imyanzuro. Ni byiza kandi ko bigiye kwihuta ukuri ku byo akekwaho kukamenyekana. Murakoze.

  • Mbega uyu wiyise UMULISA rero uvuga ngo ubucamanza ni busness ndumva ntaho bihuriye nukuri kuko iyo bikiba busnes yakabaye yarabugiyemo tujye twemera twizere ubutabera, ese kuki umuturage wo hasi iyo yatawe muri yombi nta maragamutima aza hano, muze tureke amarangamutima, yashyikirijwe ubutabera tureke bukore akazi kabwo, ahubwo dushobora kuvangira inzego kandi na Rose tutamuretse kumuvangira, ibaze kuwanditse ngo azize kwanga ko uruganda i Nyange rwubaka mu gishanga, ubu koko si ukuvangira inzego na Rose adasigaye, ngo Soldalite kibuye! so tureke ubutabera bukore niba ntabyo yakoze azaba umwere, kandi nahamwa nibyo byaha azahanwa kuko nta kindi amategeko yashyiriweho, ahubwo mwakagiriye inama famille ye bakamushakira abanyamategeko bamwunganira kuko icyaha bita gusebya inzego za Leta nticyakorohera buri wese.

  • Yesaya 59:3-12
    Erega amaboko yanyu yahindanijwe n’amaraso, intoki zanyu zandujwe no gukiranirwa, akanwa kanyu kavuga ibinyoma, n’ururimi rwanyu ruvuga ibibi by’ibihwehwe.
    Nta wuregera gukiranuka, kandi nta wuburana iby’ukuri, ahubwo biringira ibitagira umumaro, bakavuga ibinyoma, basama inda z’igomwa bakabyara gukiranirwa. Baturaga amagi y’impiri bakaboha urutagangurirwa, uriye amagi yabo arapfa, wamena igi hagahubukamo incira.
    Intagangurirwa zabo ntizazaba imyambaro, kandi ntibabasha kwiyorosa imirimo yabo. ibyo bakora n’ibyo gukiranirwa, bakoresha intoki zabo imirimo y’urugomo. Ibirenge byabo brirukira gukora ibibi, kandi bihutira kuvusha amaraso yabatacumuye bibwira ibyo gukiranirwa, aho bajya hose n’ugusenya no kurimbura.
    Inzira y’amahoro ntibayizi kandi mumigendere yabo ntibagira imanza zitabera, biremeye inzira zigoramye, uzigendamo wese ntazi amahoro.
    Nicyo gituma imamza zitabera zituba kure no gukiranuka ntikutugeraho, dutegereza umucyo tukabona umwijima, twiringira itangaza tukagenda mu rwijiji…..

    Mukomeze no mu Abaroma 3:10-18

    ….Nta wukiranuka n’umwe, nta wumenya, nta wushaka Imana. Bose barayobye……kurimbura n’umubabaro biri munzira zabo…..

  • Rose mukankomeje nawe ari muri group y’abasesero kimwe n’abandi nkawe bamubanjirije ndetse n’abakurikiraho bagiye kurundwaho ibyaha bitagira ingano icyo mbona nuko umunyabwenge ari uceceka kuko niyo system turimo nushaka gusakuza utari muri system iri kuntebe uzitegure gukubitwa izakabwana Umulisa nawe nizereko winigurira muri cyber cafe kuko Ikoranabuhanga rishobora kumenya computer wandikiyeho ubutumwa ubwo rero ukora muri public institution ntiwabyita kwinigura iherezo nawe bakuzirika

Comments are closed.

en_USEnglish