Month: <span>November 2015</span>

Senderi yateguye icyo yise ‘Special Launch’ ku bafana be

Senderi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunze kurangwa n’udushya dutandukanye. Kuri ubu yateguye icyo yise ‘Special Launch’ ubwo azaba amurika album ye ya gatatu yise ‘Tekana’ izaba iriho indirimbo esheshatu ‘6’ gusa. Mu gihe byari bimenyerewe ko uyu muhanzi iyo amurika album akunze kugaburira abafana be, ngo ubu noneho ibyo kugabura byamunaniye kubera ubukene afite. […]Irambuye

Mani Martin ntiyemeranya n’abadashyigikiye ikipe y’igihugu Amavubi

Umuhanzi Maniraruta Martin umenyerewe nka Mani Martin muri muzika nyarwanda, avuga ko ikipe y’igihugu Amavubi itari ikwiye kuvebwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ahubwo ko bakabaye bishimira aho urwego abakinnyi b’abanyarwanda bamaze kugeraho. Ni nyuma y’aho habereye umukino wahuje Amavubi na Libye uwo mukino ukarangira ari ibitego 3 bya Libye kuri 1 cy’Amavubi. Abantu benshi […]Irambuye

Inteko y’u Rwanda yahigiye gutwara ibikombe mu marushanwa y’Inteko zo

Kuva tariki ya 4 -11 Ukoboza 2015 u Rwanda ruzakira amarushanwa mu mikino itandukanye ihuza Inteko zishinga amategeko z’ibihugu by’Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba, imikino izaba iba ku nshuro ya gatandatu. Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yahize kuzegukana ibikombe n’imidari ndetse ngo n’igihembo cy’ikipe igira ikinyabupfura ihora itwara inshuro zose yitabiriye. Ni ubwa gatatu u Rwanda rugiye […]Irambuye

Hadi Janvier yafashe umwanya wa 10 mu bakinnyi ba mbere

Ku rutonde rwatangajwe na Union Cycliste Internationale (UCI), impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare umukinnyi Hadi Janvier yaje ku mwanya wa 10. Bigumye gutya kugera uyu mwaka urangiye u Rwanda rwaba rubonye umwanya umwe wo gukina imikino Olempike ya 2016 i Rio de Janeiro. Ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri kuri uru rutonde rushya hariho […]Irambuye

Abakekwaho uruhare mu rupfu rw’umubyeyi ku Bitaro bya Rwinkwavu barekuwe

Kuri uyu wa kane tariki 26 Ugushyingo, urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo mu Karere ka Kayonza rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo abakozi batatu (3) b’ibitaro bya Rwinkwavu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umubyeyi waguye muri ibyo bitaro nyuma yo kubagwa abyara. Mu kwezi gushize twabagejejeho inkuru ivuga ko kuri Hopital bya Rwinkwavu: Umugore yabazwe abyara hakoreshejwe itoroshi […]Irambuye

Hasigaye iminsi 5 igabanuka rya 50% na 40% ku bikoresho

Abantu bataragera mu maduka ya Konka Ltd ngo bihahire ibikoresho bitandukanye byo mu rugo n’iby’ikoranabuhanga bigezweho, byizewe kandi bidatwara umuriro mwinshi, barabwirwa ko igabanuka ry’ibiciro rya 50% na 40% ku bi bikoresho rizarangirana n’uku kwezi k’Ugushyingo. Konka Group yagabanyije ibiciro ku bicuruzwa byabyo bitandukanye guhera muri Nzeri mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 imaze […]Irambuye

Mahama: Impunzi z’Abarundi zirasaba kubakirwa ivuriro rinini n’uburuhukiro

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda zirasaba abashinzwe ubuzima ko bakora uko bashoboye bakazongerera aho kwivuriza kuko ngo ivuriro bafite ari rito. Abahungiye muri iyi nkambi bavuga ko ivuriro ryagutse ribonetse byabafasha kwivuza mu buryo bworoshye  cyane abana n’abagore. Bemeza ko kutagira ibitaro bituma iyo hagize […]Irambuye

Airtel Rwanda yahembye umunyamahirwe wa mbere muri NI IKIRENGAAA

Kigali, Rwanda. Ugushyingo, 2015 – Nziyumvira Viateur niwe wabaye umunyamahirwe wa mbere watsinze muri promosiyo ya Airtel yitwa Ni Ikirengaaa. Ubwo benshi bari bakurikiye kuri TV One uko Viateur yarimo akina muri ino promosiyo, yiruka agaraku, byarangiye abashije kuyora akayabo kangana na 640,500 FRW. Viateur ntabwo ariwe munyamahirwe gusa wabashije kuyora amafaranga muri Ni Ikirengaaa. […]Irambuye

Mu Busuwisi Leta yaciye ko abagore bitandira bakipfuka

Muri Leta imwe mu zigize Ubusuwisi abagore babujijwe kwambara imyambaro ibapfukirana hagasigara amaso gusa, uzajya afatwa yambaye atyo azajya acibwa amafaranga ajya kungana na miliyoni ndwi z’amanyarwanda. Abatabishyigikiye bibaza impamvu badaca n’abagore bagenda bambaye hafi ubusa. Abagore b’Abasilamu Bambara cyane bene iyi myambaro babujijwe kwambara gutya ahateranira abantu ko mu masoko, muri za restaurants, mu […]Irambuye

en_USEnglish