Month: <span>November 2015</span>

U Budage ntibwigeze buhagarika inkunga bwahaga EAC – Dr Sezibera

Mu kiganiro cyihariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba yagiranye n’Umuseke, yahakanye ibimaze iminsi bivugwa ko U Budage n’abandi baterankunga byaba bigiye guhagarika inkunga byageneraga uyu mu ryango mu gihe ntacyaba gizkozwe ngo ibibazo by’U Burundi birangire. Kuri uyu wa kane tariki 26 Ugushyingo Dr Richard Sezibera Umunyamabanga Mukuru wa EAC yabwiye Umuseke ko nta […]Irambuye

Abifuje kugura ‘Treasury Bond’ nshya za Miliyari Frw 15 bageze

Banki Nkuru y’u Rwanda ‘BNR’ yatangaje ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru bwagaragaye ku isoko ry’impapuro z’agaciro mpeshwa-mwenda Guverinoma iherutse gushyira hanze zifite gaciro ka Miliyari 15 z’Amafaranga y’u Rwanda, ubusabe bw’abazishakaga bwageze ku 176.39%. BNR yafunguye ibitabo ku bifuza kuguriza Leta y’u Rwanda binyuze mu kugura impapuro nshya z’agaciro mpeshwa mwenda kuva kuwa mbere […]Irambuye

Ibyankorewe i Burundi ni ibintu byo kutihanganirwa – Dr Sezibera

Kuri uyu wa kane ku gicamunsi Ambasaderi Dr Richard Sezibera yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru w’Umuseke, mu byo yatangaje yagarutse no kubyamubayeho i Bujumbura, avuga ko byari ibintu bidakwiye kandi byo kutihanganirwa, ngo ikibazo yakigejeje kubo kireba ubu ategereje igisubizo.   Dr Sezibera, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, mu mpera z’ukwezi kwa cumi yagiyeyo mu nama […]Irambuye

Kenya: Papa yasabye amadini kunga ubumwe no guhosha amakimbirane

Ubwo yaganiraga n’abayobozi b’amadini ya Gikirisitu na Islam kuri uyu wa Kane, Papa Francis yabasabye kurenga amwe mu mahame abagenga mu myemerere yabo rimwe na rimwe atuma bashyamirana, ahubwo bagasenyera umugozi umwe bagamije amahoro arambye. Kuri Papa Francis ngo ibiganiro bidaheza kandi bigamije kubaka nibyo byatuma amacakubiri agaragara mu madini ya Gikirisitu no muri Islam […]Irambuye

Umuhanda Base – Nyagatare uzatangira kubakwa muri 2016 utware miliyari

Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ishyize umukono ku masezerano y’igice kimwe cy’inkunga yo kubaka umuhanda wa Kilometero 124,5 uzaturuka mu Ntara y’Amajyaruguru Base – Gicumbi – Rukomo – Nyagatare na Banki y’Abarabu y’iterambere mu bukungu muri Afurika ‘Banque Arabe pour le Development Economique en Afrique (BADEA), Ikigo RTDA gishinzwe ubwikorezi mu Rwanda kiratangaza ko mu […]Irambuye

Abayobozi basabwe kujya babwira abaturage amakuru ku Iteganyagihe

Huye – Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyagiranye ibiganiro na bamwe mu bayobozi kibashishikariza kujya babwira abaturage ibiri mu iteganyagihe kugira ngo badatungurwa n’ibihe bibi by’imvura mbi cyangwa izuba ry’amapfa. Ikibazo kigihari kugeza ubu ngo ni imyumvire y’abantu ikiri hasi kuko batarumva ko ibyo babwirwa ari iteganyagihe ko bishobora guhinduka umwanya uwo ari wo wose cyangwa bikaba […]Irambuye

Umutoza wa Rayon Sports yishimiye intsinzi ya mbere kuri Gicumbi

Ku mukino wa mbere w’irushanwa ‘Rayon Sports Star Times Christmas Cup’, Rayon Sports FC yatsinze Gicumbi FC igitego kimwe ku busa (1-0); Umutoza mushya Jacky Ivan Minaert yishimiye intsinzi ye ya mbere atoza Rayon. Igitego cya Rayon cyatsinzwe n’umusore Mustapha Bisengimana. Nyuma y’umukino, Umutoza Jacky Ivan Minaert yabwiye itangazamakuru ko yanyuzwe n’intambwe ikipe ye (Rayon […]Irambuye

USA: Umunyarwanda yahohotewe n’abazungu 3 azira uruhu rwe

Mu mpera z’icyumweru gishize, umunyarwanda witwa Tanguy Muvuna yahohoterewe n’abazungu batatu ku ishuri rikuru ryitwa ‘Lewis & Clark College’ yigaho, gusa kuri uyu wa kabiri, yatumye benshi mu babyeyi n’abanyeshuri bigana basesa amarira ubwo yatangarizaga imbere yabo ko yababariye abamuhohoteye. Muvuna w’imyaka 26 ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishuri rikuru ‘Lewis & […]Irambuye

Inama y’Abaminisitiri yasabye Perezida Kagame gukoresha Referendum

Inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu iyobowe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yanzuye isaba Perezida wa Republika gukoresha Referendum mu gihugu ku Itegeko Nshinga ryavuguruwe n’Inteko muri uyu mwaka. Iyi nama y’Abaminisitiri ivuga ko yashingiye ku ngingo za 109 na 193 z’Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho ubu. Nyuma y’inzira 13 muri 15 zo kuvugurura […]Irambuye

U Rwanda na Mauritius…ibihugu bikinguye amarembo muri Africa – AfDB

Gahunda y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa ni uko mu 2018 nta gihugu cya Africa cyashyiraho Visa yo kukinjiramo ku munyafrica uvuye mu gihugu cya Africa. Banki Nyafrika Itsura amajyambere iri kurangiza icyegeranyo gikurikiranya uko ibihugu bikinguye amarembo cyangwa bifunze ku bijyanye n’uburyo bwo gusaba Visa no kwinjira muri ibi bihugu, hagamijwe kwihutisha iriya ntego. U Rwanda […]Irambuye

en_USEnglish