Digiqole ad

Inteko y’u Rwanda yahigiye gutwara ibikombe mu marushanwa y’Inteko zo muri EAC

 Inteko y’u Rwanda yahigiye gutwara ibikombe mu marushanwa y’Inteko zo muri EAC

Ikipe y’umupira w’amaguru ya ba Honorables ngo yaritoje bihagije yitegura aya marushanwa

Kuva tariki ya 4 -11 Ukoboza 2015 u Rwanda ruzakira amarushanwa mu mikino itandukanye ihuza Inteko zishinga amategeko z’ibihugu by’Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba, imikino izaba iba ku nshuro ya gatandatu. Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yahize kuzegukana ibikombe n’imidari ndetse ngo n’igihembo cy’ikipe igira ikinyabupfura ihora itwara inshuro zose yitabiriye.

Ikipe y'umupira w'amaguru ya ba Honorables ngo yaritoje bihagije yitegura aya marushanwa
Ikipe y’umupira w’amaguru ya ba Honorables ngo yaritoje bihagije yitegura aya marushanwa

Ni ubwa gatatu u Rwanda rugiye kwitabira iyi mikino, ngo izaba irimo imikino mishya ya Netball na Tug of War. Naho indi ni isanzwe y’umupira w’amaguru, volley ball, Golf na Athletics.

Hon Bernard Makuza umuyobozi wa Sena y’u Rwanda yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa kane ko iyi mikino iba igamije kurushaho kumenyekanisha umuryango w’ibi bihugu bitanu bya Africa y’iburasirazuba no gutsura umubano mwiza hagati yabyo.

Hon Makuza ati “Twe nk’u Rwanda twariteguye n’ibikombe tuzabitwara ariko tunatware igikombe cyo kwitwara neza duhora twegukana.”

U Rwanda ruheruka kwitabira iyi mikino mu 2013 muri Uganda, Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yari ihagarariwe n’ikipe y’umupira w’amaguru yagurukiye muri 1/2.

Iri rushanwa ryatangiye mu 2009 i Arusha muri Tanzania ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 umuryango EAC wari umaze ushinzwe. Mu mwaka ushize wa 2014 yabereye i Arusha, mu 2013 i Kampala,2012 muri Kenya naho 2011 yari yakiriwe n’U Burundi.

I Kigali iyi mikino izabera ku bibuga bitandukanye nka Stade ya Kigali i Nyamirambo, Petit stade i Remera ku mukino wa Volleyball na Netball na Stade Amahoro ku mikino ngororamubiri ndetse na Tug of war.

Kugeza ubu ibihugu byose bitanu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasurazuba byemeye ko bizitabira ndetse n’ikipe y’inteko ishingamategeko ya EAC.

 

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Aha ho nakemera.Naho ibyo kwitwa intumwa za rubanda ho muratubeshya cyane.Ababishoboye tuzabasabira umwanya mu mavubi.

  • Yego n’ubwo iyo mikino ari myiza mu rwego rwo gushimangira umubano n’ubucuti hagati y’ibihugu bigize uwo muryango, ariko ku rundi ruhande birababaza kubona amafaranga ahatakarizwa mu gihe bamwe mu baturage b’ibyo bihugu barimo kwicira isazi mu jisho.

    Byakabaye byiza amafaranga atangwa mu gutegura no gukoresha iyo mikino, agiye atangwa n’abagize Inteko z’ibyo bihugu ubwabo, bakikora ku mufuka wabo bagakuramo ayo mafaranga, dore ko banahembwa iritubutse. Naho kuyakura ku ngengo y’imari ya Leta ni ukwaya.

Comments are closed.

en_USEnglish