Month: <span>November 2015</span>

Uwatsinze muri Promotion NI IKIRENGAAAA yuriye indege ajya mu kiruhuko

Kigali, Rwanda. November, 2015 – Jean de Dieu Maniraho umucuruzi wo muri Kicukiro watsindiye urugendo rwo gutemberezwa nk’umunyacyubahiro wok u rwego rwo hejuru (VVIP) agasura Serena Hotel i Rubavu, kuri uyu wa gatanu nibwo yuriye indege imwerekezayo kwishimira ubuzima ku gihembo cya Airtel. Maniriho yahagurukanye n’inshuti ze aho bari bumare iminsi ibiri ibintu byose bakoresha […]Irambuye

Amavubi yatsinze Somalia 3-0, abona Itike ya 1/4

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ iri muri Ethiopia mu mikino ya CECAFA yitwaye neza itsinda Somalia ibitego bitatu ku busa (3-0), ihita inabona amahirwe yo gukomeza mu mikino ya 1/4. Uyu mukino wabereye kuri Stade yitwa Awassa wayobowe cyane n’abasore b’u Rwanda waje no guhira bakawutsinda. Igitego cya […]Irambuye

Asezera umubyeyi we P.Kagame ati “Yahoraga atubwira ati ntimuzihorere”

Igitambo cya Misa cyo gusezera kuri Asteria Bisinda umubyeyi wa Perezida Kagame witabye Imana kuwa gatandatu ushize, cyatangiye saa yine za mugitondo kuri uyu wa gatanu muri Basilika nto ya Kabgayi i Muhanga. Mu ijambo yahavugiye, Perezida Kagame yavuze amateka n’imibereho by’umubyeyi we, uburyo yabaruhanye mu buzima bw’ubuhunzi ariko nyuma agahora asaba abana be kutazihorera […]Irambuye

Ubuholandi : Urukiko rwanzuye ko Iyamuremye na Mugimba batoherezwa mu

Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ugushyingo, Ubutabera bw’Ubuhorandi bwahaye agaciro ubujurire bwa Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba basabye kutohererezwa ubutabera bw’u Rwanda ngo bube aribwo bubaburanisha ku byaha bya Jenoside bakekwaho. Mu byumweru bibiri bishize twabagejejho inkuru ivuga ko mu Buholandi: Abanyarwanda babiri bakekwaho Jenoside banyuze imbere y’ubutabera. Muri iyo nkuru twababwiraga […]Irambuye

Burundi: Umwe mu bajyanama wa Nkurunziza yarusimbutse

Umwe mu bajyanama ba Perezida Pierre Nkurunziza  witwa Zenon Ndaruvukanye yari arashwe n’abantu bataramenyekana mu gitondo cy’uyu munsi Imana ikinga akaboko. Ikinyamakuru Koaci kivuga ko abantu batatu bafite imbunda bateze igico uriya mugbo wahoze ari Guverineri w’Umujyi wa Bujumbura rural akaba n’umujyanama wa Pierre Nkurunziza ubwo yari avuye iwe hitwa mu Kajaga ariko ararusimbuka. Umwe […]Irambuye

Rulindo: Polisi ntirafata abajura bishe umuzamu bagakomeretsa undi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru iratangaza ko itarabasha guta muri yombi abantu bakekwaho kwica umuzamu warindaga ikigo cya Kompansiyo, ndetse bagakomeretsa undi umwe. Ubu bwicanyi bwakozwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 25 Ugushyingo, rishyira kuwa kane, mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Cyinzuzi, Umudugudu wa Marembo. Umuvugizi wa Polisi mu […]Irambuye

Hakozwe igare ry’abafite ubumuga rimenya aho nyiraryo ashaka kujya

Mu  kurushaho guha amahirwe abafite ubumuga yo kubasha kujya aho bashaka bitabagoye, umushakashatsi wo muri Kigo cya Eyedrivomatic witwa Patrick Joyce yakoze igare ry’abafite ubumuga rifite mudasobwa imenya aho nyiraryo ashatse kujya ishingiye ku cyerekezo cy’ijisho rye. Iri gare rizafasha abafite ubumuga bw’ingingo kugera aho bashaka bitabagoye. Iyo umuntu arebye muri ‘ecran’ ya mudasobwa iri […]Irambuye

Polisi yasobanuye ubushyamiranye yagiranye n’abafana ba Rayon Sport

Kuwa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo, mu mukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Rayon Sport FC na Gicumbi FC wabereye ku kibuga cya Kicukiro, havutse ibibazo hagati ya Polisi na bamwe mu bafana ba Rayons Sports nyuma y’uko umupolisi akubise umufana akamukomeretsa; Polisi iravuga ko hari abafana bari banze kumvira. Uyu mukino wari mu rwego rw’irushanwa […]Irambuye

Danny Vumbi yabonye isomo muri Canada rizafasha abahanzi nyarwanda

Mu byumweru bisaga bitatu amaze muri Canada mu bitaramo bimwe na bimwe arimo kugenda ahakorera, Danny Vumbi yasanze abahanzi nyarwanda bafite kugarukira injyana nyafurika cyane cyane iz’umuco w’igihugu kuko arizo usanga abazungu bafitiye inyota. Amaze gukora ibitaramo bibiri muri ibyo byumweru bitatu amaze muri Canada, ahitwa Whitehorse na Edmonton. Muri iki cyumweru akaba afite ibindi […]Irambuye

en_USEnglish