Digiqole ad

Mu Busuwisi Leta yaciye ko abagore bitandira bakipfuka

 Mu Busuwisi Leta yaciye ko abagore bitandira bakipfuka

Muri Leta imwe mu zigize Ubusuwisi abagore babujijwe kwambara imyambaro ibapfukirana hagasigara amaso gusa, uzajya afatwa yambaye atyo azajya acibwa amafaranga ajya kungana na miliyoni ndwi z’amanyarwanda. Abatabishyigikiye bibaza impamvu badaca n’abagore bagenda bambaye hafi ubusa.

Uzafatwa muri aka gace yambaye gutya azajya acibwa hafi miliyoni 16 ubaze mu manyarwanda
Uzafatwa muri aka gace yambaye gutya azajya acibwa hafi miliyoni zirindwi ubaze mu manyarwanda

Abagore b’Abasilamu Bambara cyane bene iyi myambaro babujijwe kwambara gutya ahateranira abantu ko mu masoko, muri za restaurants, mu nzu zihuriramo abantu benshi muri Leta ya Ticino mu Busuwisi.

Guverinoma y’iyi Leta yo mu majyepfo y’Ubusuwisi yemeje iri tegeko ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’abayigize.
Inteko y’Ubusuwisi ivuga ko ibyakozwe n’iriya Leta bitanyuranyije n’amategeko agenga Ubusuwisi bwose nubwo bwose kugeza ubu iri tegeko ry’iyi Leta ritaratangira gushyirwa mu bikorwa.

Abashyitsi basura aka gace ka Ticino ngo bazajya bamenyeshwa iri tegeko ry’imyambarire bakigera ku mupaka ubatandukanya n’igihugu cy’Ubutaliyani mu majyepfo.

Iri tegeko batoye rirasa n’iryo mu Bufaransa ryo mu 2010 aho Inteko yaho yatoye kubuza abagore kwambara kuriya cyangwa bagacibwa amande ashobora kugera ku mafaranga agera ku bihumbi 15 y’amanyarwanda.

Aya mategeko atorwa ahanini agendanye no gushaka gukumira ibitero by’iterabwoba, kuko ngo byagaragaye ko n’abagore babigiramo uruhare hamwe na hamwe biziritseho ibisasu muri iriya myambaro yabo.
Abasilamu n’abandi bantu batandukanye bamagana aya mategeko, bakavuga ko abangamiye ukwishyira ukizana kwa buri muntu mu myambarire n’ukwemera kwe.
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nuko nimukumire nonese nuriya babisikana niba yashyize cya grenade mwikariso muzabimenya mute da?ngaho baziyizire murwanda twe dutanga ubwisanzure tukazirana nabatwanduranyaho

Comments are closed.

en_USEnglish