Digiqole ad

Hadi Janvier yafashe umwanya wa 10 mu bakinnyi ba mbere muri Africa

 Hadi Janvier yafashe umwanya wa 10 mu bakinnyi ba mbere muri Africa

Hadi Janvier ubu wa 10 muri Africa

Ku rutonde rwatangajwe na Union Cycliste Internationale (UCI), impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare umukinnyi Hadi Janvier yaje ku mwanya wa 10. Bigumye gutya kugera uyu mwaka urangiye u Rwanda rwaba rubonye umwanya umwe wo gukina imikino Olempike ya 2016 i Rio de Janeiro.

Hadi Janvier ubu wa 10 muri Africa
Hadi Janvier ubu wa 10 muri Africa

Ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri kuri uru rutonde rushya hariho abanyaMaroc, ku mwanya wa gatatu hariho umunyaTunisia naho ku mwanya wa kane hariho Debesay Mekseb wo muri Eritrea uheruka kwegukana etape ebyiri muri Tour du Rwanda iheruka.

Imyanya 10 ya mbere yihariwe n’abakinnyi ba Maroc (4) Algeria(3) Rwanda(1) Eritrea(1) na Tunisia (1). Amanota atangwa hakurikijwe amarushanwa yemewe na UCI abakinnyi bagiyemo n’uko bitwaye.

Abakinnyi 10 ba mbere ku mugabane wa Africa kuri uru rutonde, baha igihugu cyabo umwanya wo kohereza abakinnyi bangana uko nabo bangana ku rutonde mu mikino Olempike ikurikiye umwaka urwo rutonde rusohokeye.

Hadi Janvier uheruka kwegukana umudari wa zahabu mu mikino Nyafrika yaberaga i Brazzaville, akanakina Tour du Rwanda ubu afite amanota 136 atuma aza mu bakinnyi 10 beza mu gusiganwa ku magare muri Africa.

Ibi bituma aha amahirwe igihugu cye kohereza umukinnyi umwe muri iriya mikino Olempike yo muri Brazil mu 2016 ari uko uyu mwaka urangiye mu bakinnyi bamukurikiye nta ubonye amanota akamucaho.

Abakinnyi b’amagare bagenda babona amanota mu marushanwa runaka azwi na UCI bitabira, gusa ku rutonde rw’abera muri Africa Tour du Rwanda akaba ariyo ya nyuma iheruka kuba, nubwo umukinnyi ashobora kubonera amanota ku yindi migabane.

Kugeza ubu Hadi Janvier akaba aha amahirwe menshi cyane igihugu cye guseruka mu mikino Olempike i Rio de Janeiro. Bibaye bwaba aribwo bwa mbere u Rwanda rwohereje umukinnyi wo gusiganwa ku magare muri iyi mikino ikomeye cyane ku isi.

Ku rutonde rw’abakinnyi ba mbere muri Africa , Jean Bosco Nsengimana yazamutse cyane nyuma yo kwgukana Tour du Rwanda afata umwanya wa 13 avuye ku mwanya wa 63 yahozeho ku rutonde ruheruka. Undi mukinnyi wazamutse ni Areruya Joseph w’imyaka 19 gusa (niwe muto muri 40 ba mbere) ari ku mwanya wa 22.

Kuri uru rutonde ruriho abakinnyi 224 bazwi ku rwego mpuzamahanga muri Africa, abasore bazamutse vuba Jeremie Karegeya (ni uwa 203) na Aphrem Tuyishimire w’imyaka 19 (ni uwa 219) nibo baza mu myanya y’inyuma mu banyarwanda bari kuri uru rutonde.

Ku rutonde rw’abakinnyi 100 ba mbere harimo umunani b’u Rwanda :

Untitled

2

3

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Abanyonzi bahabwe akamiya gatubutse batere imbere.

    Ayahabwaga FERWADEGAULLE yimurirwe mu magara nibuze yo umusaruro uvamo urivugira

  • Mwibagiye yellow jersey yacu Bosco ku mwanya wa 13

Comments are closed.

en_USEnglish