Digiqole ad

Senderi yateguye icyo yise ‘Special Launch’ ku bafana be

 Senderi yateguye icyo yise ‘Special Launch’ ku bafana be

Ubwo Senderi yamurikaga album ye kabiri yise ‘Nsomyaho’ yagaburiye abafana be b’i Musanze

Senderi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunze kurangwa n’udushya dutandukanye. Kuri ubu yateguye icyo yise ‘Special Launch’ ubwo azaba amurika album ye ya gatatu yise ‘Tekana’ izaba iriho indirimbo esheshatu ‘6’ gusa.

Ubwo Senderi yamurikaga album ye kabiri yise 'Nsomyaho' yagaburiye abafana be b'i Musanze
Ubwo Senderi yamurikaga album ye kabiri yise ‘Nsomyaho’ yagaburiye abafana be b’i Musanze

Mu gihe byari bimenyerewe ko uyu muhanzi iyo amurika album akunze kugaburira abafana be, ngo ubu noneho ibyo kugabura byamunaniye kubera ubukene afite.

Kuri album ye ya mbere yise ‘Twaribohoye’ yamurikiye mu Karere ka Ngoma ho mu Ntara y’Iburasirazuba, yagaburiye abafana be imineke.

Amurika album ye ya kabiri yise ‘Nsomyaho’ mu Ruhengeri, yagaburiye abafana be baje muri icyo gitaramo ibirayi, amateke, ibihaza ndetse n’ibijumba.

Mu kiganiro na Umuseke, Senderi yatangaje ko ubukene afite butatumye icyo gikorwa cyo kugabura agikomeza kandi byari bimwe mu bintu yari atandukaniyeho n’abandi bahanzi.

Yagize ati “Sinjya nirarira rwose!!iyi nshuro kugaburira abafana banjye bazaza mu gitaramo byarananiye kubishyira mu bikorwa kubera ubukene.

Kuko nashatse kureba umubare w’abafana mfite mu gihe naba ndamutse nta muterankunga mfite uzamfasha kwamamaza igitaramo cyanjye. Uretse Bralirwa gusa nifuje ko yamfasha nk’umuhanzi dufitanye imikoranire naho nta wundi muterankunga”.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2015 i Nyamirambo ahitwa muri Senderi Night niho hazabera icyo gitaramo cyo kumurika album ye ya gatatu.

Kwinjira muri icyo gitaramo, bikazaba ari amafaranga 1000 ku muntu. Abantu 100 bazinjira mbere bakazahabwa icyo kunywa ku buntu.

Bamwe mu bahanzi bazaza kumushyigikira ni Queen Cha, Two 4real, TBB, Theo Bosebabireba, Amag The Black, Rafiki, Edouce, Intore Tuyisenge, Ssgt Robert, Samusure ndetse na Bruce Melodie akaba ari mu bahanzi bashobora kuzitabira icyo gitaramo kimwe na Jay Polly.

Nzaramba, Eric, Senderi, Mafiyeri, Iranzi, Ask tomorrow, Harvad, Inkeragutabara, International Hit, Tuff Hit, Intare y’Umujyi, 3D, Mayweather, Chris Brown, Meddy, Babou G, Magufuli ndetse na n’irindi rya Bosco uherutse kwegukana Tour du Rwanda niyo mazina afite kugeza ubu.

Senderi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star
Senderi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish