Digiqole ad

Airtel Rwanda yahembye umunyamahirwe wa mbere muri NI IKIRENGAAA

 Airtel Rwanda yahembye umunyamahirwe wa mbere muri  NI IKIRENGAAA

Uwatsinze muri Ni Ikirenga Nziyumvira Viateur (hagati) ari kumwe na Clementine Nyampinga (iburyo) ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza n’itumanaho muri Airtel Rwanda

Kigali, Rwanda. Ugushyingo, 2015 – Nziyumvira Viateur niwe wabaye umunyamahirwe wa mbere watsinze muri promosiyo ya Airtel yitwa Ni Ikirengaaa.

Uwatsinze muri Ni Ikirenga Nziyumvira Viateur (hagati) ari kumwe na Clementine Nyampinga (iburyo) ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza n'itumanaho muri Airtel Rwanda
Uwatsinze muri Ni Ikirenga Nziyumvira Viateur (hagati) ari kumwe na Clementine Nyampinga (iburyo) ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza n’itumanaho muri Airtel Rwanda

Ubwo benshi bari bakurikiye kuri TV One uko Viateur yarimo akina muri ino promosiyo, yiruka agaraku, byarangiye abashije kuyora akayabo kangana na 640,500 FRW.

Viateur ntabwo ariwe munyamahirwe gusa wabashije kuyora amafaranga muri Ni Ikirengaaa. Mushimire Oliva nawe yabashije kuyora 1,145,000 FRW na Jean de Dieu Maniraho ayora 746,500 FRW.

Ubwo umwe mubanyamahirwe, umupfakazi Mushimire Oliva yari yasabwe n’umunezero yagiraga icyo atangaza, yagize ati; “Ndi umunyamugisha kubona nabashije gutsindira aka kayabo k’amafaranga. Narimaranye igihe inzozi none ubu nshobora ngiye kuzigeraho bitewe n’aya mafaranga. Nzabasha kwitangirira umushinga, niyo mpamvu nshimira Airtel cyane.

Ikiganiro Ni Ikirengaaa cya Airtel Rwanda gitangira 7:00pm kuri TV One guhera ku wa mbere kugeza kuwa gatanu kandi kigasubizwaho 7:00am.

Muri promosiyo Ni ikirengaaa ya Airtel, abakiriya bayo bashobora gutsindira inyongera ingana na 300% n’ibihembo bya buri munsi by’amafaranga agera kuri 1,000,000 FRW. Kandi abanyamahirwe babiri bazajya batsindira buri cyumweru ikiruhuko kuri Kivu Serena Hotel, bafatwe neza byihariye (VVIP experience).

Urugendo bazajya bahabwa rubahesha gutwarwa muri kajugujugu kuva Kigali International Airport kugera kuri hoteli, kandi nyiramahirwe yemerewe kujyana na mugenzi we. Airtel Rwanda izajya ihaha amafaranga 100,000 FRW yo guhaha, mu gutaha abatsinze bose bazajya bagaruka mu modoka nziza y’agaciro.

Umuyobozi wa Airtel, bwana Michael Adjei yagize ati : “Promosiyo ya Ni ikirengaaa yatangiye neza kandi twanejejwe no kubona yarakiriwe neza n’abanyarwanda. Twashimishijwe n’abanyamahirwe batsinze bwa mbere ndetse ndabifuriza amahirwe mu gihe dutegereje kumenya abatsindira kujya mu kiruhuko kuri Kivu Serena Hotel i Rubavu. Turatera inkunga abakiriya bacu kwitabira ino promosiyo. Ushobora kugira amahirwe muri iyi minsi mikuru ugatangirana umwaka ibyishimo byinshi.

  Mushimire Oliva (hagati) nawe yatsindiye ibihembo muri iyi poromosiyo
Mushimire Oliva (hagati) nawe yatsindiye ibihembo muri iyi poromosiyo

Imiterere ya promosiyo.
– Buri munsi Abakiriya ba Airtel bazajya babona ubutumwa bubamenyesha umuhigo wabo w’umunsi, buri wese ku giti cye, ndetse bashobora no kuwirebera bakanze *141*1#.
– Igihe icyo ari cyo cyose umukiriya abashije kugera ku muhigo we azajya abona ubutumwa bugufi bumumenyesha ko ahawe inyongera ya 300%.
– Ubwo butumwa kandi buzajya bubamenyesha ko bagiye mu mubare w’abari butsindire ibihembo by’umunsi.
– Umukiriya ubashije kugera ku muhigo we w’umunsi azajya ahita ajya mu mubare w’abari butsindire ibihembo kuri uwo munsi gusa.
– Abanyamahirwe batsinze bazajya babimenyeshwa bahamagawe n’iyi nomero gusa 0731000000

———-o———

en_USEnglish