Month: <span>November 2015</span>

Imisoro y’inkweto za Caguwa igiye kugezwa kuri 100%

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje mu rwego rwo gushyigikira abakora ibikoresho mu ruhu nk’inkweto, ibikapu n’imikandara igiye kuzamura imisoro y’ibyakoreshejwe bituruka mu mahanga bizwi nka ‘Caguwa’, by’umwihariko imisoro ku nkweto za Caguwa ngo izazamuka igere kuri 100% muri Nyakanga 2016. Hirya no hino mu Rwanda, usanga ahacururizwa imyenda, inkweto, imikandara n’ibikampu higanje cyane ibizwi nka ‘Caguwa/Second […]Irambuye

Lt Col Habamungu wari ushinzwe ubutasi muri FDLR ageze mu

Saa sita n’igice kuri uyu gatatu nibwo abayobozi mu ngabo za MONUSCO bashyikirije uruhande rw’u Rwanda Lt Col Habamungu Desire alias Babou Adamo wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR. Byabereye ku mupaka wa Rubavu – Goma. Uyu mugabo mu kanya gato cyane yabonye n’abanyamakuru yababwiye ko yishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 kandi […]Irambuye

Uko bumva uburinganire: Abagabo: gusuzugurwa. Abagore: gusimbura abagabo

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko mu bice bitandukanye by’igihugu ihame ry’uburinganire ritarumvikana neza, ngo hari abitwaza iri hame bagakandamiza abo bashakanye ariko ngo biteguye kumvikanisha neza ihame ry’uburinganire mu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bwatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 25 Ugushyingo 2015. Mu bice bitandukanye ngo hari abari n’abategarugori […]Irambuye

Kenya: Abatemera Imana bamaganye Ikiruhuko cyagenewe uruzinduko rwa Papa

Ibihumbi by’AbanyaKenya byiteguye kujya mu mihanda i Nairobi kwakira Umushimba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis uzamara iminsi itatu muri iki gihugu. Gusa, agatsiko k’abantu batemera kubaho kw’Imana basinyiye kujyana Leta ya Kenya mu nkiko ku bw’ikiruhuko yashyizeho kuri uyu wa kane mu rwego rwo guha icyubahiro Papa Francis, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Kenya. Iri […]Irambuye

Umutoza wa Espoir BBC yeguye ngo kuko abayobozi bivanga mu

Jean Bahufite watozaga ikipe ya Espoir Basketball Club kuri uyu wa gatatu yatangaje ko yasezeye ku mirimo ye. Bahufite ariko we akavuga ko yasezeye kubera ibyo atumvikanaho n’aba bayobozi. Bahufite yafashije Espoir BBC gutwara ibikombe bine bya shampionat kuva mu 2012 ndetse ni nayo kipe ifite igikombe cya shampionat giheruka. Bahufite yabwiye Umuseke ko igihe […]Irambuye

Karongi: Umusore afungiye gufata ku ngufu abana babiri bavukana

Umusore witwa Nshimiyimana wo mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri ashinjwa gufata ku ngufu agasambanya abana babiri b’abakobwa bava inda imwe b’imyaka 12 na 14. Uyu musore w’imyaka 36 urugo yafashemo abana ku ngufu ni aho yari amaze iminsi nk’umushyitsi. Uyu musore ubu ufungiye kuri station […]Irambuye

Tom Close agiye kumurika ibitabo 20 bivuga inkuru z’abana mu

Muyombo Thomas benshi bazi nka Tom Close mu muziki akaba n’umuganga, agiye gushyira hanze ibitabo bigera kuri 20 birimo inkuru z’abana mu mafoto. Ibyo bitabo bizaba biri mu bwoko bw’igitabo cyakunzwe cyane kitwaga ‘Hobe’, ngo ni bimwe mu bizafasha abana kurushaho gusoma amagambo abirimo kubera kureba n’amafoto avuga izo nkuru. Tom Close ufatanya ubuhanzi n’ubuganga, avuga ko kwicara […]Irambuye

Umubano wongeye kugaruka hagati ya Producer Nicolas na Producer Prince

Mu ntangiriro za Nzeri 2015 nibwo habaye ugushyamirana hagati y’aba ba producers batatu bakomeye mu Rwanda aribo Bob, Nicolas na Prince. Kuri ubu umubano wabo wongeye gusubukurwa ndetse banahurira muri studio imwe yitwa ‘Fadescomp’. Icyo gihe Nicolas, Prince na Bob bakaba barapfaga buri umwe kwiyitirira ibihango by’abahanzi ko umwe muri bo ariwe wabikoze. Bityo haza […]Irambuye

en_USEnglish