Digiqole ad

Abakekwaho uruhare mu rupfu rw’umubyeyi ku Bitaro bya Rwinkwavu barekuwe by’agateganyo

 Abakekwaho uruhare mu rupfu rw’umubyeyi ku Bitaro bya Rwinkwavu barekuwe by’agateganyo

Kuri uyu wa kane tariki 26 Ugushyingo, urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo mu Karere ka Kayonza rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo abakozi batatu (3) b’ibitaro bya Rwinkwavu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umubyeyi waguye muri ibyo bitaro nyuma yo kubagwa abyara.

Mu kwezi gushize twabagejejeho inkuru ivuga ko kuri Hopital bya Rwinkwavu: Umugore yabazwe abyara hakoreshejwe itoroshi aza gupfa; n’indi ivuga ko Bamwe mu baganga ku bitaro bya Rwinkwavu bahagaritswe.

Mu kwezi gushize, umubyeyi witwa Nikuze Aloysia Umulisa yaguye mu bitaro bya Rwinkwavu kubera icyo ubushinjacyaha bwita ‘uburangare, gushaka kwica batabigambiriye, ndetse no kudatabariza uri mu kaga”, nk’uko bikubiye mu byaha bushinja abo bakozi b’ibitaro.

Abakurikiranywe n’ubushinjacyaha ni abaganga Dr Cyiza Francois Regis, Charles Ndizihiwe, Ngaboyurwanda Florien wari ushinzwe gutera ikinya, ndetse na Dr Djibril Nikuze wabaze uriya mubyeyi, gusa we ubu yaratorotse.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru ubwo abaregwa bitabaga urukiko, ubushinjacyaha bwari bwasabye ko bakomeza kuba bafunze mu gihe cy’iminsi 30 kubera uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho, kandi ko baramutse barekuwe bashobora gutoroka ubutabera.

Kuri uyu wa kane, urukiko rwavuze ko nta mpamvu zifatika ubushinjacyaha bwagaragaje zatuma baburana bafunze, bityo rusaba ko barekurwa bakajya baburana bari hanze.

Ku ruhande rw’abaregwa, Me John Abizeyimana ubunganira avuga ko abo yunganira ari abere kuko ngo bakoze ibyari mu nshingano zabo zose.

Nta makuru aramenyekana niba ubushinjacyaha buzajuririra uyu mwanzuro w’urukiko rwibanze rwa Kabarondo.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish