Digiqole ad

Hasigaye iminsi 5 igabanuka rya 50% na 40% ku bikoresho bya Konka rikarangira

 Hasigaye iminsi 5 igabanuka rya 50% na 40% ku bikoresho bya Konka rikarangira

Nyarikira mu maduka ya KONKA Group wihahire igihe cya promotion kitararangira

Abantu bataragera mu maduka ya Konka Ltd ngo bihahire ibikoresho bitandukanye byo mu rugo n’iby’ikoranabuhanga bigezweho, byizewe kandi bidatwara umuriro mwinshi, barabwirwa ko igabanuka ry’ibiciro rya 50% na 40% ku bi bikoresho rizarangirana n’uku kwezi k’Ugushyingo.

Nyarikira mu maduka ya KONKA Group wihahire igihe cya promotion kitararangira
Nyarikira mu maduka ya KONKA Group wihahire igihe cya promotion kitararangira

Konka Group yagabanyije ibiciro ku bicuruzwa byabyo bitandukanye guhera muri Nzeri mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 imaze ishinzwe, ari nako ifasha abakiliya bayo n’Abanyarwanda muri rusange gusoza umwaka wa 2015 no gutangira uwa 2016 neza.

Mu minsi itarenze itanu isigaye rero, ushobora gusanga mu maduka ya Konka ibikoresho byagabanyirijwe ibiciro kugera kuri 40% cyane cyane kuri za televiziyo za flat nka Konka Smart Led TV 55inches, Smart Led TV 47inches, Smart Led TV 42 inches na Smart Led TV 65 inches.

Ibindi bikoresho ibiciro byabyo byahanuwe kugeza kuri 50% ni telephone z’ubwenge bita Smart Phones, aho uhereye ku mafaranga y’u Rwanda 30,000 utaburamo telephone ikubereye bitewe n’uko wifite.

Wabona kandi smart phone K3 ku Frw 115,000, Konka smart phone L823 ku Frw 93,000, na Konka smart phone V713 ku Frw 610,000. Izi telephone ubusanzwe zikaba zikosha ku bazi ubushobozi bwazo.

Konka Group Ltd kandi ifitiye abakiliya bayo telephone zo mu bwoko bwa Smart Phone ziswe Konka Hummer, zikaba ari telephone zikoranye ikoranabuhanga ridasanzwe ku buryo wanayitabira mu mazi nta kibazo.

Ku mafaranga 180,000 gusa ukaba ushobora gutahana iyi telephone muri iki gihe promotion igikomeje, mu gihe ubusanzwe utayibona munsi y’amafaranga 230,000.

Muri rusange mu maduka ya Konka uhasanga ibikoresho bitandukanye nka za Fridge Guard na TV Guard, imashini zimesa imyenda (Iz’ibiro 8 n’iz’ibiro 12), ibyuma byo muri saloon byumutsa imisatsi bita Hair Drier, Utwuma tubasha kugutekera umuceri utavunitse bita Rice Cooker, Laptops nziza,za telephone z’ubwenge (Smart Phones).

Hari ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje bizwi nka Air Conditioners, za Kettles, za cuisinieres zijyanye n’igihe, utwuma tw’amazi tuzwi nka Water Dispenser na za kizimyamwoto.

Ibi bikoresho byose bikaba bikoranye ikoranabuhanga rituma bikoresha umuriro muke ushoboka.

Akarusho, ibikoresho byose uguze muri Konka uhabwa garanti y’umwaka n’amezi 2, mwakwishyira hamwe mufite aho mubarizwa hazwi mukaba mwahabwa ibikoresho mukeneye mukazajya mwishyura gahoro gahoro.

Amaduka ya KONKA ushobora kuyasanga mu mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Banki ya KCB ku muhanda ugana ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK.)

Ushobora kandi no kuyasanga muri T2000 nshya aho bafite amaduka abiri rimwe riri ku marembo ya T 2000 ku muhanda ugana muri gare, ndetse n’irindi riri ku muhanda ugana kuri Sulfo.

Ushatse kugira ibindi usobanuza kuri iri gabanuka, wahamagara kuri nimero ya telefoni 0788547212 ugahabwa ibisobanuro birambuye.

Konka Group Ltd ikaba ikomeje kwifuriza Abakiriya bayo n’Abanyarwanda bose muri rusange Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2016.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish