Digiqole ad

Mani Martin ntiyemeranya n’abadashyigikiye ikipe y’igihugu Amavubi

 Mani Martin ntiyemeranya n’abadashyigikiye ikipe y’igihugu Amavubi

Mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Same Room’

Umuhanzi Maniraruta Martin umenyerewe nka Mani Martin muri muzika nyarwanda, avuga ko ikipe y’igihugu Amavubi itari ikwiye kuvebwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ahubwo ko bakabaye bishimira aho urwego abakinnyi b’abanyarwanda bamaze kugeraho.

Mu gikorwa cyo gufata amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Same Room'
Mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Same Room’

Ni nyuma y’aho habereye umukino wahuje Amavubi na Libye uwo mukino ukarangira ari ibitego 3 bya Libye kuri 1 cy’Amavubi. Abantu benshi bari ku kibuga bakaba barahise biririmbira amagare nayo yari ari muri Tour du Rwanda.

Ibi rero Mani Martin ntabwo abyemeranya na bamwe. Ahubwo agashimangira ko urwego abasore b’abanyarwanda mu gihe gito bazaba ari intakoreka.

Mu kiganiro na Umuseke, yagize ati “Urabona hambere mu mupira w’u Rwanda byari bikabije guhora wumva amazina y’abanyamahanga. Ariko ubu birashimishije kuba byibura abana b’abanyarwanda bafite iyo mpano barahawe urubuga bakaba bakinira urwatubyaye.

Njye bintera ishema rikomeye iyo numva amazina yabo byonyine mu mukino. Sinzi byinshi ku bijyanye n’ubuhanga cyangwa intege nke muri ruhago.

Ndi umufana usanzwe ariko ubona nyine ko gutsindwa ku gihari cyane ku ikipe y’igihugu, gusa nizera ko uko hagenda hongerwamo amaraso mashya instinzi nayo izashyira ikazamuka.

Icyo abanyarwanda twakora ni ukubashyigikira uko dushoboye nti tujye aho ngo tubanenge gusa ahubwo buri wese ukunda umupira akunda n’u Rwanda agashyiraho ake ngo insinzi iboneke “.

Mani Martin urimo gufata amashusho y’indirimbo yise ‘Same Room’, akomeza avuga ko ari kimwe no muri muzika ko bakirwana no gushaka uko muzika nyarwanda yarenga imbibi z’u Rwanda.

Aya mashusho arimo gufatwa na Producer Meddy Sareh
Aya mashusho arimo gufatwa na Producer Meddy Sareh

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Amagareeeeeeeew

  • Amagareeeeeeeeweeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish