Digiqole ad

Mahama: Impunzi z’Abarundi zirasaba kubakirwa ivuriro rinini n’uburuhukiro

 Mahama: Impunzi z’Abarundi zirasaba kubakirwa ivuriro rinini n’uburuhukiro

Icyapa kirangira umuntu ko yageze mu nkambi ya Mahama.

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda zirasaba abashinzwe ubuzima ko bakora uko bashoboye bakazongerera aho kwivuriza kuko ngo ivuriro bafite ari rito.

Icyapa kirangira umuntu ko yageze mu nkambi ya Mahama.
Icyapa kirangira umuntu ko yageze mu nkambi ya Mahama.

Abahungiye muri iyi nkambi bavuga ko ivuriro ryagutse ribonetse byabafasha kwivuza mu buryo bworoshye  cyane abana n’abagore.

Bemeza ko kutagira ibitaro bituma iyo hagize uwitaba Imana babura aho umurambo we uruhukira mbere yo kumushyingura.

Umuyobozi w’impunzi z’Abarundi ziri i Mahama Ukwibishatse J. Bosco avuga ko basaba kubakirwa irindi vuriro kuko irihari ryubatswe inkambi igitangira guturwa kandi impunzi zikaba zarakomeje kwiyongera.

Agira ati: “Kuva inkambi itangira twabonye ivuriro ariko ryabaye ritoya kuko abantu bamaze kuba benshi. Ni ukuri mudufashe tubone irindi.”

Minisiteri ifite kwita ku mpunzi mu nshingano zayo yemeza ko ivuriro riri kubakwa kandi ngo rizuzura mu Ukuboza uyu mwaka ariko ngo uburuhukiro bwo bizagorana kubwubaka vuba aha.

Frederick Ntawukuriryayo ushinzwe kuvugana n’abanyamakuru yagize ati: “Ivuriro ryatangiye kubakwa kandi rizaba ryuzuye bitarenze Ukuboza uyu mwaka.”

Ku byerekeye uburuhukiro, Ntawukuriryayo yasabye ko abazajya bagira ibyago bagapfusha, bazajya bihutira gushyingura umuntu atarangirika.

Ati: “Ubundi iyo hagize uwitaba Imana benewabo bihutisha kumushyingura bitagombye gufata umwanya munini kandi ni cyo gisubizo gihari ubu.”

Umubare w’impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama kugeza ubu uragera hafi ku bihumbi 46.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Babufe gusana amashuri ngo bigishe intwari izabacyura, babure gusaba intwaro izabafasha Nkurunziza bagataha…, none ngo ni babahe UBURUHUKIRO vraiment !!!
    Ibya barundi bizarangizwa n’Imana ubujuju bwabo buhera mu burobe bugasorezwa mu kiyeri , ngibyo ibyu murundi yifuza ntaho agukinze

Comments are closed.

en_USEnglish