Month: <span>October 2015</span>

“Buri muhanzi agira umuhamagaro we”- Aline Gahongayire

Aline Gahongayire ni umuhanzikazi bakora indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’. Avuga ko kubona hari abahanzi bakorana indirimbo kandi basanzwe bazwi muri ‘Secura’, nta hantu na hamwe bihuriye no kuba yacumura kuko buri muntu ku isi agira umuhamagaro we. Ibi abitangeje nyuma y’aho mu minsi ishize akoraniye indirimbo ihimbaza Imana n’umuhanzikazi Knowless, bamwe bakavuga ko ari inzira […]Irambuye

Rwamagana: Umukecuru amaranye umwana imyaka 3 atazi aho yavuye

Umukecuru Mukamana Eufrasie utuye mu kagali ka Murehe, Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana amaranye igihe kigera ku myaka itatu umwana w’umuhungu yavanye mu mujyi wa Rwamagana ariko atazi aho yavuye. Mu bushobozi bwe uyu mukecuru ngo yamurangishije ku bayobozi ariko ntihagira igikorwa maze akomeza kumurera. Abaturanyi be nibo bari kumufasha kugeza inkuru y’uyu […]Irambuye

Ingingo ya 101 yavuguruwe: aho kuba imyaka 7 igirwa 5

Update 15h30PM: Ingingo ya ‘101’ ivuga ku mubare wa manda z’Umukuru w’Igihugu, mu mushinga w’itegeko nshinga umaze gutorwa n’Inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite, yavuguruwe aho kuba manda y’imyaka 7, Perezida azajya atorerwa manda y’imyaka 5 ishobora kongera kwiyamamarizwa rimwe. Visi Perezida w’Inteko umutwe w’Abadepite, Ikimanimpaye Jeanne d’Arc, yasbye ko akajambo ‘Gusa’ kasozaga inyuma kavaho kuko ngo […]Irambuye

U Rwanda na Libya zizakina zihatanira kujya mu gikombe cy’isi

Tariki ya 13 Ugushyingo 2015 ikipe y’igihugu Amavubi izakina na The Mediterranean Knights ya Libya mu mukino ubanza mu y’ibanze yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera mu Uburusiya 2018. Kubera ikibazo cy’umutekano mucye urangwa muri Libya, uyu mukino ubanza uzabera kuri stade ya Taieb Mhiri yo mu mugi wa Sfax  muri Tunisia. […]Irambuye

Abahanzi banyuze muri PGGSS ntibishimiye uko bari gusabwa imisoro

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ‘Rwanda Revenue Authority’ cyatangiye gusoresha abahanzi bose banyuze mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, aba bahanzi bo banenga iki cyemezo cyo kubasoresha kubyo bavanye mu irushanwa ryatambutse. Aba bahanzi bavuga ko muzika nyarwanda ubu itaragera aho umuhanzi atangira gusorera inyungu y’ibihangano bye kuko ngo bakirwana no kugira aho bageza umuziki mu kwinjiza […]Irambuye

Ragga Dee yatsinze amatora ya NRM mu kwiyamamariza kuyobora Kampala

Mu karere no mu Rwanda azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Ndigida’, ‘Oyagala Cash’ ‘Mbwe’ n’izindi… ni Ragga Dee, kuri uyu wa kabiri yatsinze amatora y’ibanze mu guhagararira ishyaka NRM, riri ku butegetsi, mu guhatana n’abandi bashaka kuyobora umurwa mukuru Kampala. Daniel Kyeyune Kazibwe uzwi cyane nka Ragga Dee yatsinze uwo bari bahanganye ukomeye witwa Capt. […]Irambuye

Côte d’Ivoire: Alassane Ouattara yatsinze amatora n’amajwi 83,6%

Ku kiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu Alassane Ouattara w’imyaka 73 niwe watorewe gukomeza kuyobora Côte d’Ivoire atsinze ku bwiganze bw’amajwi 83,6% nk’uko Komisiyo y’amatora yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu. Nta gitunguranye,  Alassane Ouattara niwe watsinze muri aya matora yitabiriwe ku kigero cya 54,63% cy’abagombaga gutora, mu gihe bamwe mu barwanya ubutegetsi […]Irambuye

Rubavu: Abubakiwe na MIDIMAR biyemeje kubungabunga amazu yabo

Abaturage bubakiwe na MIDIMAR ifatanije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu mu rwego rwo kubaha uburyo bwo kubaho neza nyuma yo kuvanwa mu manegeka, aba baturage basezeranije ubuyobozi ko bazita ku mazu bahawe kandi bakagira uruhare mu gukumira no kugabanya ubukana bw’ibiza. Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kurwanya ibiza kwatangirijwe mu Karere […]Irambuye

Gushushanya bimwinjiriza hafi 500.000 frw ku kwezi

Sezerano onesime umwe mu banyabugeni umaze kumenyakana cyane kubera amwe mu mashusho akorera abahanzi bakomeye, ibigo bya Leta bitandukanye n’abantu ku giti cyabo, avuga ko ari akazi kamwinjiriza amafaranga asaga 500.000 frw ku kwezi. Ibi ahanini ngo imwe mu mpamvu abifata nk’akazi adashobora kureka, ni uko hari abantu benshi badafite akazi birirwa mu mago yabo […]Irambuye

Karongi: Imvura yahitanye abantu, itengura imisozi inangiza imirima y’icyayi

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abantu bagera kuri bane bahitanywe n’imvura yaguye mu mirenge imwe n’imwe mu karere ka Karongi kuwa kabiri nimugoroba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi we yabwiye Umuseke ko abagore babiri aribo muri uyu murenge bishwe n’umugezi wuzuye. Usibye ubuzima bw’abantu bwatakaye iyi mvura yateje inkangu inangiza imirima y’icyayi mu mirenge ya Mutuntu […]Irambuye

en_USEnglish