Month: <span>October 2015</span>

Nsengiyumva Albert wari umunyamabanga bwa Leta muri MINEDUC yahagaritswe

Nk’uko tubikesha itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira, uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Eng Albert Nsengiyumva yahagaritswe ku mirimo ye bitunguranye. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi riragira riti “Ashingiye kubiteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza […]Irambuye

U Rwanda ruzaha u Burundi abo bwita abanyabyaha bwifuza?

Mu cyumweru gishize, Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi Valentin Bagorikunda yasaye u Bubiligi kubafasha bugata muri yombi abantu 12 ngo bashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi kugira ngo baryozwe ibyaha bakoze. Hari amakuru avuga ko icyenda (9) mu bari kuri urwo rutonde bashobora kuba bari mu Rwanda. Nk’uko tubikesha urubuga ‘Iwacu Burundi’, abashakishwa barimo impirimbangi z’uburenganzira bwa muntu […]Irambuye

Congo: 90% bemeje ko Sassou Nguesso yongera kwiyamamariza kubayobora

Amakuru atangazwa na AFP aravuga ko abaturage ba Congo Brazzaville bangana na 90% batoye muri Kamarampaka bemeza ko Itegeko nshinga rihindurwa hanyuma President Denis Sassou Nguesso agakurirwaho inzitizi zamubuzaga kwiyamamariza kungera gutorerwa kuyobora kiriya gihugu amaze imyaka 31 ayobora. Iyi Kamarampaka yemeje ko Itegeko Nshinga rizahindurwa ingingo ibuza umuntu ufite imyaka 72 kwiyamamariza kuyobora Congo […]Irambuye

Ifoto ya Humble (Urban Boys) yavugishije benshi

Manzi James umuraperi wo mu itsinda rya Urban Boys umenyerewe cyane nka Humble Jizzo, ifoto yashyizwe ku rubuga rwe rwa Instagram yateje benshi guterana amagambo. Kuri iyo foto yashyizwe hanze, yanditseho amagambo agira ati “Sibwo umuntu yifashe agakubita ibirungo ifoto yanjye?”. Bamwe rero ntibemeranyije nawe uburyo yashyize hanze iyo foto. Mu gusobanura birambuye iby’iyo foto, […]Irambuye

Kuri iki cyumweru ‘Rwanda Half Marathon’ irazenguruka Kigali

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Ugushyingo 2015, i Kigali hateganyijwe irushanwa ryo kwirukanka ku maguru ryiswe ‘Rwanda Half Marathon’ ryateguwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri. Iri rushanwa rikazabanzirizwa n’abasiganwa bishimisha “Run For Fun”. Nk’uko Visi-Perezida w’iri shyirahamwe Kajuga Thomas yabitangaje, ngo iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo guha amahirwe abakiri bato, ndetse n’abasanzwe basiganwa ku rwego […]Irambuye

Nyakinama:Abakora mu butabera bagiye guhugurwa ku kamaro k’amategeko

Mu kigo cy’u Rwanda kigisha uburyo bwo kubona no kubungabunga cy’amahoro kiri Nyakinama mu karere ka Musanze hatangijwe amasomo y’iminsi itandatu azitabirwa n’abakozi bo  mu rwego rw’ubutabera bashinzwe kubungabunga amahoro mu Muryango w’abibumbye 39 baturutse hirya no hino ku isi. Bamwe mu bizitabira aya masomo kuva kuwa 25 kugera kuwa 31 Ukwakira bemeza ko biteze […]Irambuye

Diplomate yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Touch Entertainment

Umuraperi Nuru Fassassi wamamaye cyane mu Rwanda ku izina rya Diplomate (DPG) mu ndirimbo ze zari zirimo amagambo agaruka cyane ku mateka n’abantu ba kera, yamaze kugirana amasezerano y’imikoranire na Touch Entertainment Group. Nk’uko bitangazwa n’impande zombi, ayo masezerano akaba azamara igihe cy’imyaka itatu. Mu gihe imikoranire yaba ari nta makemwa bitewe n’ubwumvikane bw’imoande zose […]Irambuye

Abanyarwanda batuye mu burengerazuba bw’Afurika bakiriye abayobozi baturutse Kigali

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki 23 Ukwakira 2015, Abanyarwanda batuye muri Senegal ndetse no mu bihugu by’Afurika y’iburengerazuba bahuriye ku kicaro cy’Ambasade y’u Rwanda muri Dakar aho bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, Dr. Octave Semwaga ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi […]Irambuye

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu iratunga urutoki amagereza na ‘Transit Centers’

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi Raporo yayo y’umwaka wa 2014/15, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yatunze urutoki mu bigo byakira abanyabyaha by’agateganyi (Transit Centers), amagereza na Sitasiyo za Polisi kuba hari hakirimo ibibazo bigaragaza ko ababishyirwamo batabona uburenganzira bwa muntu busesuye. Nubwo itagaragaje uburemere cyangwa ubukana bw’ibihabera nk’uko bikunze kugaragazwa n’imiryango mpuzamahanga […]Irambuye

Mugesera na Avoka we Rudakemwa bageze mu rw’Ikirenga bajurira

*Me Rudakemwa yaciwe ihazabu inshuro eshatu. Zose hamwe yaciwe 1 400 000Fwrs; *Mu rw’Ikirenga yemeye ihazabu yaciwe inshuro imwe gusa ndetse ko yayishyuye; *Ubushinjacyaha bwatunguwe n’ibyatangajwe n’Avoka wa Mugesera; *Mugesera we ngo ibyakurikiye icyo ari kujuririra bikwiye guteshwa agaciro. Mu rubanza rw’ubujurire bwatanzwe na Dr Mugesera wajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru cyo kutumva umwe mu […]Irambuye

en_USEnglish