Digiqole ad

Ragga Dee yatsinze amatora ya NRM mu kwiyamamariza kuyobora Kampala

 Ragga Dee yatsinze amatora ya NRM mu kwiyamamariza kuyobora Kampala

Ragga Dee aharariye NRM mu matora

Mu karere no mu Rwanda azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Ndigida’, ‘Oyagala Cash’ ‘Mbwe’ n’izindi… ni Ragga Dee, kuri uyu wa kabiri yatsinze amatora y’ibanze mu guhagararira ishyaka NRM, riri ku butegetsi, mu guhatana n’abandi bashaka kuyobora umurwa mukuru Kampala.

Ragga Dee aharariye NRM mu matora
Ragga Dee aharariye NRM mu matora

Daniel Kyeyune Kazibwe uzwi cyane nka Ragga Dee yatsinze uwo bari bahanganye ukomeye witwa Capt. Francis Babu ndetse n’undi witwa Muhammad Kasule.

Abarwanashyaka ba NRM bashyigikiye Ragga Dee ari 6 146 naho 3 334 batora Francis Babu, Kasule we abona amajwi 2 803.

Ragga Dee w’imyaka 42, afatwa nk’umwe mu bazamuye muzika ya Uganda nshya ikamenyekana cyane.

Ni umuhanzi ugikunzwe muri Uganda na nyuma y’uko asa n’uwahagaritse ibikorwa bya muzika akibanda muri business.

Mu kwiyamamaza kwe avuga ko natorwa azemerera abahanzi kujya bamanika aho bashatse muri Kampala ‘posters’ zivuga ku bitaramo byabo, ibintu ubuyobozi bw’umugi wa Kampala byari byaraciye.

Ragga Dee yize ibijyanye n’icungamutungo muri Kaminuza ya Makerere , yashakanye na Mariam Kazibwe inshuti ye yo mu bwana bakuranye hamwe, bafitanye abana bane (abakobwa babiri n’abahungu babiri) umukuru muri bo akaba ubu aherutse gutangira Kaminuza.

Ragga Dee nyuma ya muzika na business ubu yinjiye no muri Politiki aciye mu ishyaka NRM
Ragga Dee nyuma ya muzika na business ubu yinjiye no muri Politiki aciye mu ishyaka NRM

UM– USEKE.RW

en_USEnglish