Digiqole ad

Karongi: Imvura yahitanye abantu, itengura imisozi inangiza imirima y’icyayi

 Karongi: Imvura yahitanye abantu, itengura imisozi inangiza imirima y’icyayi

Imvura nyinshi yatumye imigezi yuzura itwara abantu

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abantu bagera kuri bane bahitanywe n’imvura yaguye mu mirenge imwe n’imwe mu karere ka Karongi kuwa kabiri nimugoroba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi we yabwiye Umuseke ko abagore babiri aribo muri uyu murenge bishwe n’umugezi wuzuye. Usibye ubuzima bw’abantu bwatakaye iyi mvura yateje inkangu inangiza imirima y’icyayi mu mirenge ya Mutuntu na Gitesi.

Imvura nyinshi yatumye imigezi yuzura itwara abantu
Imvura nyinshi yatumye imigezi yuzura itwara abantu

Theodosie Uwayezu uyobora Umurenge wa Gitesi yabwiye Umuseke ko abagore babiri bo muri uyu murenge bari batashye imvura ya nimugoroba ibasanga mu nzira bashatse kwambuka umugezi bararohama urabatembana.

Umugezi bambukaga ni uwa Nyabahanga uri hafi ya centre ya Gitaka wari wuzuye bidasanzwe ndetse n’umugabo washatse kubarokora nawe yari ahasize ubuzima ariko yiyaka amazi yari amutembanye ararokoka nk’uko bamwe mu batuye aha babibwiye Umuseke.

Imirenge yibasiwe n’imvura nyinshi ni iya Twumba, Gitesi na Mutuntu aho bikekwa ko yangije byinshi harimo n’amazu y’abantu n’imirima yabo.

Iyi mvura yatangiye kugwa ahagana saa munani zo kuwa kabiri tariki 27 Ukwakira ihita hafi saa moya z’ijoro idahagaze.

Kubera ubutumburuke bw’imisozi muri aka karere iyi mvura yateje imivu iremereye iteza inkangu hamwe na hamwe.

Utugezi twinshi dushamikiye ku kiyaga cya Kivu mu mirenge ya Twumba, Gitesi na Rwankuba twuzuye twangiza imyaka y’abaturage nk’uko abaturage baho batandukanye babibwiye Umuseke.

Muri aka karere mu kwezi gushize inkuba yakubise abana bari mu ishuri ribanza rya Ruganda  ihitana abagera kuri batanu.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe hashize iminsi kiburiye abanyarwanda ko guhera muri Nzeri kuzageza mu ntangiriro z’umwaka utaha u Rwanda ruzahura n’ingaruka zizaterwa n’imvura  ivanze n’imiyaga myinshi bizibasira Amajyarugu, Uburengerazuba ndetse no hagati mu gihugu hashyira Amajyepfo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish