Digiqole ad

Gushushanya bimwinjiriza hafi 500.000 frw ku kwezi

 Gushushanya bimwinjiriza hafi 500.000 frw ku kwezi

Iyi n’imwe mu ifoto y’umunyamakuru Antoinette Niyongira wo kuri Radio 10

Sezerano onesime umwe mu banyabugeni umaze kumenyakana cyane kubera amwe mu mashusho akorera abahanzi bakomeye, ibigo bya Leta bitandukanye n’abantu ku giti cyabo, avuga ko ari akazi kamwinjiriza amafaranga asaga 500.000 frw ku kwezi.

Iyi n'imwe mu ifoto y'umunyamakuru Antoinette Niyongira wo kuri Radio 10
Iyi n’imwe mu ifoto y’umunyamakuru Antoinette Niyongira wo kuri Radio 10

Ibi ahanini ngo imwe mu mpamvu abifata nk’akazi adashobora kureka, ni uko hari abantu benshi badafite akazi birirwa mu mago yabo aho kuba bashakisha buri kintu cyatuma babaho.

Uretse uko gushushanya akora nk’akazi, n’impano yavukanye dore ko ngo no mu bwana bwe yakundaga gukinisha ibintu byo gushushanya cyane.

Amaze gukura byanaje gutuma yerekeza mu ishuri rikuru rya Ecole d’art de Nyundo , mu ishami  rya Art Graphique ,  yiga  umwaka umwe  muri ishuri rikuru  ry’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST),  mu shami  rya Mass Media.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Sezerano yatangaje ko nta kazi na kamwe umuntu yakabaye asuzugura. Ahubwo ko abantu bakagiye batekereza cyane aho kumva ko bakora akazi ko mu biro gusa.

Yagize ati “Ubu mfite imyaka 25, ariko ibyo nagerageje kwiga ubu nibyo bintunze njye n’abankomokaho. Ntabwo njya nemeranya n’abantu bakunda gusuzugura akazi ako ariko kose. Mu gihe ubona akazi nk’ibyo wize kabuze burundu kuki udashobora gushakisha ikindi ubona cyatuma ubaho?”.

Aha yarimo ashushanya ifoto y'Umujyi wa Kigali
Aha yarimo ashushanya ifoto y’Umujyi wa Kigali

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • ni byiza cyane vrt arabishoboye kdi yagera n aharenze aho cyane ko abifite mo ubumenyi

    gusa iyo position afite yamutera umugongo amenye position na degree byo gukoreramo bitazamutera ikibazo akiri muto

    keep up ma bro!!

  • ubukorikori, ubugeni, imyuga nibitezwe imbere kuko hari abavukana impano bakabura aho bazipimira kandi bitajya bibura n’akazi ku masoko menshi yo kwisi, haribihugu bigira amashuri makuru ya arts( ex;academie des beaux arts i kinshasa , yafashije benshi cyane nubu babayeho nez ahirya no hino ku isi)

  • Mbega umutype,uriyamamaje,ariko ushobora,kuba wishyize,nomukaga,rwandarevenue murine? Bakugereho,usorere,igihugu,uwiyishe nta….

  • Kuki mutashyizeho number umuntu yamubonaho niba muba mwatweretse abantu basobanutse umuntu yakenera ku isoko…kandinnabo baba bashaka cash..muge mushyiraho address zabo tumenye aho bakorera tubashake badukorere tubateze imbere

  • @ Jean Claude rwose ndagushimye uramwunganiye mu bumenyi umurusha abisuzume !!!

    @ Karamuheto ibyo uvuze ni bizima gusa mu mikoro yi gihugu makeya menya iyo ngingo itagerwa ho hose none ibyiza buri umwe yirwaneho akore icyo ashoboye bucye bicye azamuke.

    @ Jasmine ubwo koko utaragira byinshi ubwirwe nti wakwigaya mubyo uvuze !!!

    • Jasmine yigaya iki? Mwe mubona umuntu asora uko ahagaze?

  • None ubu ngo agiye kwigisha kugura ngo arere abandi bafite impano nk’iye yabona angahe? Dore impamvu nyamakuru mu Rwanda ibintu by’ubugeni, imyuga bikomeza kuzamba. Ababizi ntibajya kubyigisha kuko nyacyo bakurayo

  • Nimero noresha niyi 0785168427 nyikresha na whatsapp mushobora kumbona kunbuga nkoresha facebook
    http://www.facebook.com/
    onesime.sezerano . Murakoze

    • komereza aho gamwa

  • Ese ushushanya umuntu umureba cg wahera no ku iphoto !cyakora ni byiza rwose uri umuhanga nkanashima ecole d,art rigikomeje gufasha abana b,abanyarda

Comments are closed.

en_USEnglish