Digiqole ad

U Rwanda na Libya zizakina zihatanira kujya mu gikombe cy’isi 2018

 U Rwanda na Libya zizakina zihatanira kujya mu gikombe cy’isi 2018

Amavubi aheruka guhura na Libya umwaka ushize nk’iki gihe bahatanira kujya mu gikombe cya Africa

Tariki ya 13 Ugushyingo 2015 ikipe y’igihugu Amavubi izakina na The Mediterranean Knights ya Libya mu mukino ubanza mu y’ibanze yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera mu Uburusiya 2018.

Amavubi aheruka guhura na Libya umwaka ushize nk'iki gihe bahatanira kujya mu gikombe cya Africa
Amavubi aheruka guhura na Libya umwaka ushize nk’iki gihe bahatanira kujya mu gikombe cya Africa

Kubera ikibazo cy’umutekano mucye urangwa muri Libya, uyu mukino ubanza uzabera kuri stade ya Taieb Mhiri yo mu mugi wa Sfax  muri Tunisia.

Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangarije Umuseke ko bazahaguruka hakiri kare bakazajya kumenyera ikirere cyo mu gihugu cya Tunisia, ari nako baruhuka ku buryo umukino uzagera abasore be bahagaze neza.

Johnny McKinstry yagize ati “Uyu ni umukino uba ukomeye. Si amatsinda ngo nutakaza uzatsinda indi mikino. Iyo witwaye nabi mu mikino ibiri, usezererwa mu irushanwa. Niyo mpamvu twahisemo kugenda kare. Tuzahaguruka tariki 8, dukine tariki 13.”

Uyu mutoza avuga ko babonye umwanya wo gutegura uyu mukino kuko mu minsi ishize bakinnye na Tunisia bityo bakaba bizeye kuzitwara neza mu mikino ibiri bazakina na Libya.

Uyu mutoza yavuze ko nta mpinduka zizaba ku bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda.

Ngo mu ikipe azahamagara ku wa mbere w’icyumweru gitaha  hazagaragaramo kapiteni Haruna Niyonzima (Yanga, Tanzania), Quentin Rushenguziminega (Lausanne Sport), Salomon Nirisarike (St Truiden), Abouba Sibomana (Gor Mahia) na Jean Baptiste Mugiraneza (Azam).

Ariko ngo Emery Bayisenge we ntabwo arafata umwanzuro, kuko nyuma yo kutabona ibyangombwa byo gukina muri Linz Lask yo muri Autriche, akaba ari muri APR FC ubu, biramusaba gukora agahangana n’abandi beza bari muri iyi shampiyona.

Umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’iminsi ine gusa, tariki 17 Ugushyingo 2015, bikaba bikekwa ko wazakinirwa kuri stade regional ya Kigali, ubu ikomeje gutunganywa.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish